Nyuma y’umunsi umwe gusa yeguye ku mwanya w’umukuru w’inteko ishinga amategeko y’Afrika y’Epfo, kuri uyu wa kane Madamu Nosiviwe Mapisa Nqakula yishyikirije Polisi, kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho.
Madamu Mapisa Nqakula aregwa kuba, ubwo yari Minisitiri w’ingabo hagati ya 2014 na 2021, yarakiriye ruswa y’ibihumbi byinshi by’amadolari, maze atanga isoko mu buryo bufifitse, abizi ko rwiyemezamirimo agiye guhangika leta ibikoresho bya gisirikari bitujuje ubuziranenge.
Abanenga icyemezo cya Perezida Cyril Ramaphosa cyo kohereza ingabo z’Afrika y’Epfo muri Kongo, bavuga ko bimwe muri ibyo bikoresho ari byo izo ngabo zifashisha ku rugamba, ngo ikaba imwe mu mpamvu intambara ikomeje kuzigora.
Amakuru akomeje kugarukwaho cyane n’ibitangazamakuru bikomeye, birimo n’urubuga “National Security News” rwibanda cyane ku makuru y’umutekano muri Afrika y’Epfo, aravuga ko mu cyumweru gishize hari abasirikari b’icyo gihugu barambitse intwaro hasi, maze bishyira mu maboko y’umutwe wa M23 bahanganye ku rugamba.
Leta y’Afrika y’Epfo yabihakanye, nubwo hari abasanzwe batanga amakuru yizewe bakomeza kwemeza ko abo basirikari koko ubu ari imfungwa za M23.
Mu minsi ishize ubuyobozi bw’ingabo z’Afrika y’Epfo bwemeye ko hari abasirikari bayo 2 biciwe muri Kongo, ariko bikavugwa ko umubare w’abamaze kwicwa, abakomeretse n’abafashwe bugwate, uruta kure uwatangajwe n’Afrika y’Epfo.
Ibi byose biraba mu gihe aho muri Afrika y’Epfo hateganyijwe amatora rusange mu kwezi gutaha, abakurikiranira hafi politiki y’icyo gihugu bakemeza ko bishobora gutuma ishyaka ANC riri ku butegetsi, rihura n’ingorane muri ayo matora.