Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yamaze guhanwa n’abategura imikino Nyafurika izwi nkq Africa Football League izira kutambara imyambara iriho ibirango bya ‘Visit Rwanda’.
Ibi byatangajwe nyuma yaho ikipe ya TP Mazembe yanze kwambara ibirango by’umuterankunga w’iyi shampiyona Nyafurika aribyo bya ‘Visit Rwanda’ ubwo Mazembe gari mu mikino yakinwe mu mwaka ushize wa 2023.
TP Mazembe yanze kwambara imyenda iriho Visit Rwanda kubera ibinyoma byo gushinja urw’imisozi igihumbi kugira uruhare no gushyigikira inyeshyamba za M23 zibarizwa mu burasirazuba bw’igihugu cya Kongo.
Ibi binyoma by’iyi kipe ibarizwa i Kinshasa byatumye ihanishwa gucibwa akayabo k’ibihumbi 450 by’Amadorali y’Amerika.
Aya iyaciwe kuri Miliyoni imwe y’Amadorali y’Amerika yagombagwa guhabwa n’abategura shampiyona Nyafurika y’umupira w’Amaguru yari igenewe nk’uko byemejwe n’umunyamakuru wayo Frédéric Kitengie.
Usibye kwanga gukina imikino yayo yambaye imyenda yanditseho Visit Rwanda, Tout Puissant Mazembe kandi yari yanze kugenda na Kompanyi nyarwanda yo gutwara abantu n’ibintu mu ngendo zo mu kirere ya RwandAir.
RwandAir nayo ikaba ari umwe ku bafatanyabikorwa ba African Football League aho itwara abakinnyi n’amakipe yitabira iri rushanwa.
Muri iri rushanwa rya Africa Football League ryari rikinwe ku nshuro ya mbere, ikipe ya TP Mazembe yasezerewe na Espérance de Tunis muri kimwe cya kane kirangiza.
Si TP Mazembe yonyine yahanwe kubera kutambara imyambaro iriho ibitango bya Visit Rwanda, ishyirahamwe ry’umukino w’Intoki wa Basketball mu Burundi baherutse nabo guhagarikwa.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) yahagaritse by’agateganyo Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Burundi (FEBABU), nyuma yo gutuma ikipe ya Dynamo BBC idakina imikino ya Basketball Africa league yambaye imyenda ya ‘Visit Rwanda’ mu mikino ya BAL.
Ibi byatumye abakinnyi bakomeye benshi bahita basohoka muri Shampiyona y’i Burundi. Abo barimo Guibert Nijimbere, Landry Ndikumana, Israel Otobo, Deng Dikong, Bwanga Michel, Mamadou Dioume n’abandi.