Itangazamakuru n’imiryango itari iya leta bikomeje gutabariza Abarundi kuko igihugu cyabo kirushaho gusatira imanga.
Uwitwa Gabriel Rufyikiri uyobora ishyirahamwe”OLUCOME” rirwanya ruswa n’akarengane mu Burundi, avuga ko ubukungu bw’icyo gihugu bwari busanzwe mu manegeka, ariko ubu ngo bugeze aharindimuka, ku buryo uBurundi busatira kujya ku rutonde rw’ibihugu biriho ku izina gusa ( failed nations).
Aganira n’itangazamakuru, Perezida wa OLUCOME yatanze ingero zambitse ubusa leta ya CNDD-FDD, kuko imiyoborere ishingiye ku macakubiri, inda nini, no guhohotera ubyamaganye, nta handi yaganisha igihugu uretse mu manga.
Si OLUCOME ibivuze gusa, kuko n’impuguke mu bya politiki n’ubukungu zihangayikishijwe n’uko ubwo butegetsi bwiyita”leta mbyeyi”, busahuranwa, busa n’ubusiganwa n’igihe nk’ubwitegura guhunga.
Haratangwa urugero ko ubu utabaza ifaranga ry’amahanga (idovize)mu Burundi, kuko abategetsi basahuye ayari ahari yose, babeshya ngo bagiye kurangura ibicuruzwa mu mahanga, maze bayahunika ku makonti yabo muri banki zo mu mahanga.
Iby’amadovize yanyerejwe na Perezida Evariste Ndayishimiye, wiyita “Sebarundi” ngo kubera urukundo abafitiye, aherutse kubyemera mu ruhame, anizeza rubanda kugaruza amamiliyoni y’amadolari, byahe byo kajya.
Ingaruka ni uko ubu lisansi na mazutu mu Burundi ari nk’imvura mu butayu, kuko nta madovize ahari yo kuyitumiza.
Bigeze aho imidoka za leta zikora ibiraka byo gutwara abagenzi, amafaranga akajya kwa shoferi na shebuja w’umutegetsi wahawe iyo modoka ya leta ngo imufashe mu kazi.
Nko muri Bujumbura, cyane cyane ahahoze isoko rikuru, usanga imodoka z’igisirikari, iza polisi n’ iza minisiteri zipakira abagenzi, umuturage akishyura hagati y’amarundi 1.200 na 3.000, bitewe n’aho agarukira muri Bujumbura. Twibukiranye ko izo modoka nta n’ubwishingizi bwo gutwara abagenzi zigira, utekereze rero nk’ikamyoneti ipakiye abantu 20 ikoze impanuka. Ibi byose biba “leta mbyeyi” ibireba.
Ubu inganda zikomeye nka BRARUDI ikora ibinyobwa, SOSUMO ikora isukari, n’indi nyinshi, ziritegura gufunga imiryango kuko zitabasha gutumiza mu mahanga iby’ibanze zikenera mu bikorwa byazo.
Nta muti muri farumasi, nta cyuma cy’imodoka cyangwa icyo mu ruganda cyo gusimbura igishaje, n’icyatumijwe mbere kirakosha, ibikoresho by’ubwubatsi reka da, mbese uBurundi bugowe bikomeye no gutumiza ikintu icyo ari cyo cyose mu mahanga.
Hejuru y’ibi rero hiyongeraho n’ibibazo by’umutekano, aho “leta mbyeyi” igaba ibitero ku baturage, nako ku ” bana bayo”, maze mu buswa bukabije bakabyitirira u Rwanda.
Urugero ruheruka ni urw’ibisasu inzego z’ubutasi mu Burundi zateye mu mujyi wa Bujumbura mu mpera z’icyumweru gishize, abantu benshi bakahasiga ubuzima, abandi bagakomereka.
Ibi birasa n’ibyakozwe mu Kuboza umwaka ushize, ubwo imbonerakure zicaga abaturage bo mu Gatumba, hafi y’umupaka w’uBurundi na Kongo, maze Perezida Ndayishimiye akemeza ashize amanga ko byakozwe n’intumwa z’uRwanda.
Uretse ko Ndayishimiye atashoboye gusobanura ukuntu umuntu yava mu Rwanda akajya gutera mu Burundi, hafi y’umupaka wabwo na Kongo, hadafite aho hahuriye n’ubutaka bw’uRwanda, ntanerekana inyungu uRwanda rufite mu kwica inzirakarengane z’Abarundi.
Babivuze ukuri, ibisa birasabirana koko. Ndayishimiye na Tshisekedi wa Kongo bakabaye inshuti, basangiye ubwenge buciriritse cyane. Ibinyoma byabo bisa na bya byivugo by’amahomvu tuzi ku bitambambuga cyangwa ku bagabo batuzuye.
Bombi bugarijwe n’ibibazo by’imiyoborere, maze babura icyo babwira abaturage, bagahitamo kwegeka imitwaro yabo ku Rwanda.
Tshisekedi yananiwe gusobanura ibya ruswa, ivangura rikorerwa bamwe mu baturage ayobora, n’andi mahano aranga ubutegetsi bwe hafi ya ntabwo, M23 yamwatsaho umuriro, akabyitirira u Rwanda. Ejobundi agize atya arashe mu nkambi y’impunzi ya Kibumba maze ingorwa zirahashirira, ati mubibaze u Rwanda. Rubifitemo iyihe nyungu? Ikimenyetso se, umubi ni uwasubiza!
Ndayishimiye na CNDD-FDD ye ubutegetsi burabananiye, RED-TABARA yamugera amajanja, ati ni uRwanda.
Arashe abaturage mu Gatumba, abandi abaroshyemo grenades, ngo arangaze Abarundi n’amahanga kubera uruhuri rw’ingorane arimo, induru ayihaye umunwa ati byose ni u Rwanda!
Ariko se ko ikinyoma kidahabwa intebe kabiri, ndetse abashishoza bakaba batagiha agaciro iyo mikino yanyu, mwakwicaranye n’abo musangiye igihugu, mugashaka umuti w’ibibazo murebana mu maso, ko amaturufu y’ikinyoma yenda kubashirana?
URwanda rufite ingorane zarwo, zirimo kwirindira umutekano no kwivana mu bukene. Nta mwanya rufite rero wo guta mu birarufitiye akamaro, ari nayo mpamvu muzakomeza kuvunwa n’ ishyari muterwa n’intambwe rutera.
Ndayishimiye na Tshisekedi nababwira iki. Aho gukorera abo mubeshyera ngo barabatumye, nimukomeze muhekenyere u Rwanda amenyo, amaherezo muzayamarira mu nda.