• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie yasabye Amavubi gukomeza guhesha ishema Igihugu

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie yasabye Amavubi gukomeza guhesha ishema Igihugu

Ubwanditsi 31 May 2024 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Adolphe KALISA, basuye ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ni uruzinduko aba bombi bagize mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi arimo gutegura imikino ibiri yo guhatanira gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2026 kizabera muri Mexique, Canada na USA.

Mu kiganiro yahaye abakinnyi b’Amavubi, Umunyamabanga uhoraho Zephanie Niyonkuru yibukije abagize ikipe y’igihugu ko bahahanzwe amaso n’abanyarwanda.

Akomeza abasaba ko bakwiye gukomeza aho bagejeje bahesha ishema u Rwanda, abakinnyi nabi bari bahagarariwe na Kapiteni Bizimana Djihadi yavuze ko biteguye kandi bashima imikoranire myiza iri hagati y’ubuyobozi n’ikipe.

Abakinnyi b’Amavubi bakomeje umwiherero bitegura guhaguruka mu Rwanda mu ijoro rya tariki 3 Kamena, aho bazaba berekeje muri Cote d’Ivoire aho bazakinira umukino wa mbere na Benin tariki ya 6.

Umukino wa Kabiri uzakinwa tariki ya 10 ukazahuza Lesotho n’u Rwanda ukazakinirwa muri Afurika y’Epfo.

Mu myiteguro y’Amavubi hamaze gusezererwa abakinnyi 7 muri 37 bari bahamagawe, abo ni Niyongira Patience, Iradukunda Simeon, Nsengiyumva Samuel basezerewe ku ibubutiro.

Kuwa Kane hasezerewe Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Arsène, naho kuri uyu wa Gatanu hasezerewe Muhawenayo Gad na Dushimimana Olivier.

2024-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Ubwanditsi 07 Nov 2024
Desalegn Bereket yegukanye agace ka Rubavu-Kinigi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Desalegn Bereket yegukanye agace ka Rubavu-Kinigi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 10 Aug 2018
Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Ubwanditsi 06 Dec 2018
Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe

Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe

Ubwanditsi 06 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kunshuro ya kabiri ACP Theos Badege yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu
Mu Mahanga

Kunshuro ya kabiri ACP Theos Badege yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

Ubwanditsi 24 Oct 2016
Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir
ITOHOZA

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Ubwanditsi 14 Oct 2017
Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru