Amakuru yizewe dukesha abari mu bushorishori bw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi aravuga ko muri iki cyumweru Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Perezida Ndayishimiye yasobanuriwe ko impamvu y’urugendo yatanze itumvikana, kuko inama yashakaga kujyamo ireba umukozi muto cyane muri ministeri y’ubuhinzi. Si na minisitiri cyangwa uri ku rwego rwa diregiteri rwose!
Perezida Ndayishimiye abonye impamvu yatanze yimwe agaciro, yahimbye ko yifuza kuzabonana na Perezida Joe Biden, ariko nabyo ambasade y’Amerika i Bujumbura ibitera utwatsi. Gen NEVA yamenyeshejwe ko Perezida w’Amerika adatunguzwa gahunda, kuko abifuza kumubona babisaba mbere bakemererwa cyangwa bagahakanirwa.
Ntibikunze kubaho ko Perezida w’igihugu, ukiri ku butegetsi, yimwa visas yo kujya mu kindi gihugu.
Ibi biragaragaza rero isura y’umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, cyane cyane muri iki gihe ubutegetsi bwa Ndayishimiye buregwa ruswa, ubwicanyi, n’indi mikorere igiye koreka u Burundi
Abazi gutebya bagize bati:”Kubuza NEVA kujya muri Amerika u Burundi bubyungukiyemo kuko akavagari k’ amadolari yari kugenda kuri urwo rugendo rwe azifashishwa mu bindi, cyane cyane ko icyo gihugu gifite ikibazo gikomeye cy’amadovize”.