• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Editorial 06 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu kwibeshya ko kijegeje u Rwanda n’abayobozi barwo, ikinyamakuru NRC cyo mu Buholandi cyirashe amano, ubwo cyahaga ijambo abajenosideri ndetse kikagerageza no kubatagatifuza kandi ari ba Ruharwa bazwi no mu butabera.

NRC ni kimwe mu bitangazamakuru 17 byo mu bihugu 11 byo mu burengerazuba bw’isi, byifashishije abanyamakuru 50 ngo bategure icyegeranyo ” Rwanda classified” , kigamije guharabika isura y’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Muri ba ruharwa NRC itabariza mu nkuru zayo, harimo n’abakatiwe n’inkiko zo mu Buholandi, nka Joseph Mpambara.

Hari kandi abashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba kubata muri yombi, nka Thérèse Dusabe, nyina wa Ingabire Victoire, wakatiwe n’inkiko Gacaca, dore ko yahamwe n’icyaha cyo gufomoza abatutsikazi bari batwite, akaba yarabikoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya Butamwa.
Undi NRC ni Charles Ndereyehe nawe uri mu Buholandi, aho yahungiye amaze gutsemba abatutsi mu kigo cya ISAR yategekaga, hakaba na Major Pierre- Claver Karangwa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’Umwihariko mu yahoze ari Komini Mugina, nawe akaba yarasabiwe gushyikirizwa ubutabera.

Major Karangwa aracyarwana n’icyemezo cyo kumwohereza kuburanira mu Rwanda.

Abandi NRC igira intama kandi ari ibirura, ni Jean Claude Iyamuremye, Jean Baptiste Mugimba na Venant Rutunga.

Aba uko ari 3 bo bamaze no koherezwa mu Rwanda.

Usibye iterabwoba ibi bitangazamakuru n’abanyamakuru byakoresheje byibeshya ko byashyira ku Rwanda, kandi rwararenze ibyo gukangwa n’ibutumbaraye, aha harimo n’imyumvire y’irondaruhu.

Uretse kumva ko amaraso y”Umututsi nta gaciro akwiye nk’ayumuyahudi, uwuhe munyamakuru wo mu burengerazuba bw’isi watinyuka guha ijambo cyangwa gutagatifuza umu Nazi, nk’uko aba ba “Rwanda classified “barihaye Interahamwe Gaspard Musabyimana, umwe mu bikomerezwa bya radio Rutwitsi RTLM, ubu akaba amokera ku ngirwaradiyo INKINGI mu Bubiligi, cyangwa ba ruharwa tumaze kuvuga?

Aba bagome baribwira ko bahemukira u Rwanda, nyamara nabo ntibiretse kuko iyi migirire ibambura agaciro mu ruhando rw’abanyamwuga nyabo.

2024-06-06
Editorial

IZINDI NKURU

Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Editorial 15 Feb 2017
Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League

Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League

Editorial 16 Sep 2021
Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?

Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?

Editorial 10 Sep 2020
Ibyahoze ari politiki yo mu bushorishori ya Rukokoma Twagiramungu byahindutse gukangurira urubyiruko kugana imitwe y’iterabwoba

Ibyahoze ari politiki yo mu bushorishori ya Rukokoma Twagiramungu byahindutse gukangurira urubyiruko kugana imitwe y’iterabwoba

Editorial 09 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubyeyi watoye umwana witwa Prince muri Rurindo arasaba ko yafashwa ku murera
Mu Mahanga

Umubyeyi watoye umwana witwa Prince muri Rurindo arasaba ko yafashwa ku murera

Editorial 25 Aug 2016
Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi  muri Gabon
Mu Rwanda

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Editorial 04 Dec 2016
Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano.
Amakuru

Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano.

Editorial 27 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru