Ikipe ya Rayon Sports Na APR FC zaganuye ubwiza bwa Sitade Amahoro ubwo bakinaga umukino wa gishuti watangiye saa Kumi n’imwe, ni umukino warangiye amakipe yombi arangiye ari ubusa ku busa.
Uyu mukino wakinwaga mu rwego rwo gusogongera iki kibuga ndetse na Sitade Amahoro yari imaze iminsi ivugururwa ikava ku kwakira abantu 25000 ikagera kuri 40000.
Mbere y’uko uyu mukino ukinwa habanje gukinwa umukino wahuje amakipe y’irerero rya Paris St Germain yo mu Bufaransa n’iya Bayern Munich yo mu Budage.
Ni umukino warangiye abana b’irero ry’ikipe ya Paris St Germain itsinze ibirego bibiri kuri kimwe cy’ikipe ya Bayern Munich.
Nyuma y’umukino wahuje aya marero nibwo APR FC na Rayon Sports zinjiye mu Kibuga, ni umukino wahuje aya makipe yarimo akoresha bamwe mu bakinnyi bayo bashya ndetse na bamwe bari mu igerageza.
Ku ruhande rwa Rayon Sports yari yahisemo gukoresha Jackson Lunanga (GK), Muhire Kevin (c), Nshimiyimana Emmanuel [Kabange], Ganijuru Ishimwe Elie, Nsabimana Aimable, Mitima Isaac, Niyonzima Olivier Seif, Iraguha Hadji, Charles Bbaale, Yenga, Ndayishimiye Richard.
APR FC yo yahisemo gukoresha Ishimwe Pierre, Byiringiro Gilbert, Ndayishimiye Dieudonne, Nshimiyana Yunussu, Niyomugabo Claude, Mugiraneza Frodouard, Ruboneka Bosco, Kwitonda Alain, Kategaya Elie, Mugisha Gilbert na Dushimimana Olivier.
Uyu umukino warangiye ari ubusa ku busa wari witabiriwe cyane kuko abafana buzuye iyi stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.
Wiswe “Umuhuro mu Mahoro” kuko wari uwo gusogongera iki gikorwaremezo cya siporo mu gihe cyizatahwa ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 30 ishize rwibohoye.