Akanyamuneza kari kose ku maso y’abatuye Akarere ka Gakenke bari kumwe n’abandi baturutse mu turere turimo Burera na Rulindo, babwiye Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ko bazamutora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ku wa 15 Nyakanga, na we abizeza ko azagaruka bagasangira.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Nyakanga 2024, Paul Kagame yari kuri Site ya Nyarutovu ahahuriye abaturage basaga ibihumbi 200 baturutse mu Karere ka Gakenke n’ibice bituranye na ko nka Rulindo, Musanze, Gicumbi na Burera.
Wari umunsi wa 13 wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva tariki ya 22 Kamena. Utundi turere yagezemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza na Gicumbi.
Wari umunsi kandi wa nyuma wo kwiyamamaza kwe mu Ntara y’Amajyaruguru yatangiriyemo ibi bikorwa, i Musanze.
Abari kuri Site ya Nyarutovu mu Murenge wa Nemba, bavuze ko biteguye kongera gutora Paul Kagame wabagejejeho ibikorwa byinshi by’iterambere mu turere batuyemo.
Mu ijambo rye, Chairman wa FPR Inkotanyi yibukije ko intego z’uyu muryango ari iterambere n’imibereho myiza by’Umunyarwanda ndetse ari byo bakwiye guhitamo.
Yavuze ko ibyo bamubwiye byamuhaye icyizere cyo kongera gutorwa, yizeza ko azasubira muri Gakenke, Burera na Rulindo gusangira na bo.
Chairman Paul Kagame Yabijeje kuzagaruka bagasangira
Chairman Kagame yasabye abaturage ba Rulindo, Gakenke na Burera kuzazirikana amateka igihugu cyanyuzemo, bagatora neza batora ku “gipfunsi, ni FPR. Igihango ntabwo kiberaho ubusa, kiberaho kugira ngo kivemo ibikorwa bizima bigeza abantu kure. Nimwe duhanze amaso ndumva mfite icyizere mvanye hano, ko ibintu byose bizagenda neza uko bikwiriye.”
Paul Kagame yavuze ko azagaruka nyuma bagasangira, bakishimira ibyiza byagezweho ndetse n’ibizagerwaho mu bihe biri imbere.
Ati “Nzanagaruka twishimire intsinzi. Numvise hano mufite ikawa nyinshi, ibyayi, inanasi n’ibindi. Mushobora kuba muzi no kwenga ibigage, nzaza dusangire ikigage cyenzwe neza.”
12:50 Perezida Kagame atangiye ijambo rye aririmba ati “Banya-Gakenke muri hehe?” Abanyamuryango bamwakira bavuga bati “Turi Hano, Turi Hano”.
Yakomeje agira ati “Ndishimye cyane kuba tubonye umwanya wo guhururira hano ngo twibukiranye aho tuva, aho tugeze n’aho tujya, imbere yacu hari FPR n’ibitekerezo n’ibikorwa byayo.”
Icyatuzanye ni igikorwa tuzakora tariki 15 [Nyakanga] mu minsi mike iri imbere. Ni ugutora, gutora ni uguhitamo ku ‘Gipfunsi, kuri FPR’. Icyo bivuze usubije amaso inyuma mu mateka yacu ukareba aho tuvuye, unasubije amaso inyuma ukareba urugendo tumaze kugenda, uko gutora ubundi biba bikwiriye koroha ariko abantu ni abantu, politiki ni politiki. Hagati aho hari n’ibikorwa, ibyo abantu bifuza gukora no kugeraho ni byo bituma abantu bamenya uko bahitamo.
Amateka yacu wibanze ku byo tumaze kunyuramo n’ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe. Ibyiza ibyo byashize tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tujya. N’ibyiza byavuzwe bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi biri imbere aho tujya.
Impamvu, icyo gihango ni cyo twubakiraho. Indi mpamvu, ubushobozi bwariyongereye muri twe. Ubumenyi bwariyongereye ndetse n’umubare w’Abanyarwanda wariyongereye. Abazatora ni miliyoni zisaga umunani. Izo miliyoni, ni abantu. Ni twebwe dufite icyo twize mu mateka yacu, twahisemo kwiyubaka no kongera kubaka igihugu cyacu, cyasenywe na politiki mbi, abayobozi babi.
Mumaze kwiyubakamo abayobozi bazima ku nzego zitandukanye, tugomba gukora ibishoboka kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere. Ibyo ntabwo igikorwa cyo ku itariki ya 15 cyaba ari cyo kitubera imbogamizi, ahubwo kwa gutera igikumwe icyo bivuze, ni ukuvuga ngo turakomeye, turiteguye, twiteguye gutora neza no gukora ibikorwa biduteza imbere.
Iyo mihanda, ayo mavuriro, ayo mashuri, ayo mashanyarazi, ya kawa, cya cyayi n’ubundi ni byo bitubereye kubikora, tukabiteza imbere bikaduteza imbere. Ikindi kijyanye na politiki ya FPR muzaba mutora, ni ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo mu majyambere nta n’umwe usigara inyuma.
Turi Abanyarwanda, nyuma yo kuba Abanyarwanda tukaba n’ibindi twaba dushaka kuba byo. U Rwanda ni bwo ruza imbere, ni bwo bwa bumwe tuvuga. Ibindi, uko dutandukanye na byo biduha imbaraga zisumbye iyo tubishyize hamwe. Uko dutandukanye birimo imbaraga, iyo bihuye bibamo imbaraga zikubye iz’abandi bantu bagiye hamwe.
Politiki nziza ya FPR, ubumwe bw’Abanyarwanda, Amajyambere twifuza kandi tugenda tugeraho, byose tugomba kugira umutekano ubirinda.”
Hon. Mureshyankwano Marie Rose yafashe umwanya wo kuvuga ibigwi umukandida akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.
Yavuze ko yagejeje ku Rwanda ibintu byinshi birimo gukura abaturage mu bwigunge abaha imihanda, yaba iy’imihahirano na Kaburimbo irimo umuhanda wa Base-Gicumbi, harimo n’umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho ugeze kuri 40%.
Yavuze ko hubatswe ibiraro byo mu kirere bitari byarigeze bibaho mu mateka y’u Rwanda, abaturage ubu babyita ‘drones’.
Ati “Mbere bajyaga bajya kwambuka bakagwa mu migezi bagiye kubona babona imigezi arayihuje, ubu bambukira mu kirere ibiraro bakabyita Drones.”
Yashimye ko abantu bari batuye mu manegeka bubakiwe imidugudu y’icyitegererezo none ubu babayeho neza, nta muntu ukicwa n’ibiza.
Yavuze ko ku mashanyarazi uturere tugize Intara y’Amajyaruguru “Twavuye munsi ya 5% muri ubu tugeze hejuru ya 80%.”
Yahamije ko ubworozi muri iyi Ntara bwateye imbere ku buryo abaturage “ntabwo dukeneye za ndagara birirwa baducyurira.”
Ati “Abaturage bo mu Murenge wa Mugunga, Rusasa, Muzo, Janja bari bafite ikibazo cyo kugera aho bivuza, iriya misozi yaho haranyereraga abagabo babaga bahetse abarwayi mu ngobyi bakanyerera ariko Paul Kagame aravuga ati oya, abubakira ibitaro bya Gatonde.”
Yavuze ko muri Burera hubatswe Ibitaro bya Butaro bivura kanseri ku barwayi bo mu Rwanda no mu mahanga, ndetse hongererwa ubushobozi Ibitaro bya Ruli, Nemba n’ibindi.
Yahamije ko hanatanzwe imbangukiragutabara zikiza abagabo guhetama ibitugu baheka abarwayi babajyanye kwa muganga.
Ati “Abagabo na bo bazabatora kuko mwabakuyeho imitwaro yabahetamishaga”
Mureshyankwano yavuze ko hari ikoranabuhanga mu buvuzi ryateye imbere aho amaraso ahabwa indembe agezwa ku mavuriro yose hifashishijwe utudege tutagira abapilote tuzwi nka ‘drones’.
Ati “Hari abirirwa bagura drones zo kwica abaturage babo, hari n’abirirwa bagura indege zo kwica abaturage babo ariko Paul Kagame we yatuguriye Drones zitanga ubuzima, zitwara amaraso ngo abarwayi badahuhuka, drones zica imibu.”
Yavuze ko mu burezi abo mu Majyaruguru batakigarukira mu mashuri abanza n’ayisumbuye gusa, kuko hubatswe Kaminuza Mpuzamahanga yigisha iby’Ubuvuzi, Ishuli Rikuru ry’Ubuvuzi rya Ruli, INES Ruhengeri, UR Rutongo yigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’izindi.
Yasoje avuga ko “Tuzamutora twongere tumutore, abababara bababare, abahekenya amenyo bayahekenye.”