Chairman akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yamaze gutora uwo yifuza ko yayobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere ndetse n’abakandida ku mwanya w’abadepite.
Kagame yatoreye kuri site ya SOS Kagugu iherereye mu Karere Ka Gasabo, ahagana saa saba z’uyu wa 15 Nyakanga 2024. Yari ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.
Abandi bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza w’ishyaka DGPR n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe na bo batoye mu ma saa yine.
Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragarije mu bikorwa byo kwiyamamaza ko yizeye gutsinda aya matora. Yabishingiye ku bwitabire bw’abamushyigikiye kuri site zitandukanye bwari hejuru.
Tariki ya 13 Nyakanga, ubwo Kagame yari kuri site yo kwiyamamarizaho ya Gahanga mu karere ka Kicukiro, yabwiye abaturage ati “Rwose njye ndumva mfite icyizere mvanye hano ko ibintu byose bizagenda neza nk’uko bikwiye. Nzagaruka hano twishime, twishimire intsinzi.”
Dr Habineza na we, nk’uko yari yabivuze ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza, kuri uyu wa 15 Nyakanga yashimangiye ko afite amahirwe 55% yo kwegukana umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Mpayimana we yatoreye kuri site ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye itangazamakuru ko na we yizeye intsinzi, ateguza abamushyigikiye ko bamwenyura ubwo Komisiyo y’igihugu y’amatora iraba itangaza iby’ibanze byavuye mu matora.
Aya matora ararangira saa cyenda z’amanywa. Biteganyijwe ko mu masaha y’umugoroba ari bwo Komisiyo y’amatora itangaza iby’ibanze byayavuyemo.
Abakandida batatu bahanganye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni Habineza Frank watanzwe na DGPR Green Party, Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi na Mpayimana Philippe wigenga.
Ku wa 16 Nyakanga, hazaba Amatora y’Abadepite 24 b’abagore batorwa n’Inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’lgihugu, Amatora y’Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Amatora y’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga.