• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Ubwanditsi 15 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Chairman akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yamaze gutora uwo yifuza ko yayobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere ndetse n’abakandida ku mwanya w’abadepite.

Kagame yatoreye kuri site ya SOS Kagugu iherereye mu Karere Ka Gasabo, ahagana saa saba z’uyu wa 15 Nyakanga 2024. Yari ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Abandi bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza w’ishyaka DGPR n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe na bo batoye mu ma saa yine.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragarije mu bikorwa byo kwiyamamaza ko yizeye gutsinda aya matora. Yabishingiye ku bwitabire bw’abamushyigikiye kuri site zitandukanye bwari hejuru.

Tariki ya 13 Nyakanga, ubwo Kagame yari kuri site yo kwiyamamarizaho ya Gahanga mu karere ka Kicukiro, yabwiye abaturage ati “Rwose njye ndumva mfite icyizere mvanye hano ko ibintu byose bizagenda neza nk’uko bikwiye. Nzagaruka hano twishime, twishimire intsinzi.”

Dr Habineza na we, nk’uko yari yabivuze ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza, kuri uyu wa 15 Nyakanga yashimangiye ko afite amahirwe 55% yo kwegukana umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mpayimana we yatoreye kuri site ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye itangazamakuru ko na we yizeye intsinzi, ateguza abamushyigikiye ko bamwenyura ubwo Komisiyo y’igihugu y’amatora iraba itangaza iby’ibanze byavuye mu matora.

Aya matora ararangira saa cyenda z’amanywa. Biteganyijwe ko mu masaha y’umugoroba ari bwo Komisiyo y’amatora itangaza iby’ibanze byayavuyemo.

Abakandida batatu bahanganye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni Habineza Frank watanzwe na DGPR Green Party, Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi na Mpayimana Philippe wigenga.

Ku wa 16 Nyakanga, hazaba Amatora y’Abadepite 24 b’abagore batorwa n’Inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’lgihugu, Amatora y’Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Amatora y’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga.

2024-07-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) rugiye gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) rugiye gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi

Ubwanditsi 10 Nov 2017

Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora

Ubwanditsi 23 Aug 2023
Abakora ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’abakomisiyoneri baranga abakobwa b’ indaya mu mujyi wa kigali akabo kashobotse

Abakora ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’abakomisiyoneri baranga abakobwa b’ indaya mu mujyi wa kigali akabo kashobotse

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye

Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye

Ubwanditsi 24 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir igiye gufungura ibyerekezo bishya bitanu mu mwaka umwe
UBUKERARUGENDO

RwandAir igiye gufungura ibyerekezo bishya bitanu mu mwaka umwe

Ubwanditsi 10 Aug 2018
Uherutse gufungwa azira gupfobya jenoside yarashwe agerageza gucika bimuviramo urupfu
ITOHOZA

Uherutse gufungwa azira gupfobya jenoside yarashwe agerageza gucika bimuviramo urupfu

Ubwanditsi 21 Apr 2018
Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko  nibyo byaranze  RNC muri 2016
ITOHOZA

Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko nibyo byaranze RNC muri 2016

Ubwanditsi 25 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru