Byari bimenyerewe ko Nahimana Thomas ari umutekamutwe, ugambiriye kwirira imisanzu y’abajenosideri n’ibigarasha, abeshya ko azabakiza kugwa igihugu igicuri. Ubu ariko noneho ntibikiri ubujura gusa, Nahimana aranagaragaza ibimenyetso by’uko ari hafi gutora amashashi.
Muri izi mpera z’icyumweru, Nahimana yakoranyirije indindagire zigenzi ze i Washington DC muri Amerika, maze bongera kwerekana ko ahubwo ari abantu bo gutabarizwa, kuko uburwayi bw’ihungabana rikabije.
Iyo witegereje abari bateraniye muri iyo nama bise” GREX Convention”, ukumva amateshwa abavamo, abenshi baragobwe abandi basusumira, kubera ubusaza, uburwayi, ubusinzi, ubukene n’ubundi bujyahabi, ntibigusaba ubundi buhanga ngo ubone ko ari agatsiko k’abantu basizwe n’ibihe, batazi na mba aho isi yerekeza.
Nimutekereze indindagire ziyita” guverinoma yo mu buhungiro”, hafi ya bose batagira n’urwara rwo kwishima, abandi bahora bikanga ko ibihugu barimo igihe icyo aricyo cyose byabahambiriza, dore ko barimo n’abakurikiranyweho ibyaha basize bakoze mu Rwanda, n’ibyo bakora uyu munsi birimo kurema imitwe y’abagizi ba nabi.
Ubundi” convention ” nk’iyo aba basazi barotaga, aba ari ihuriro rigari, rigizwe n’imitwe ya politiki yemewe n’amategego, sosiyete sivile n’andi mashyirahamwe ya politiki, bifite intego yumvikana cyangwa “projet de société” ifitiye rubanda akamaro. Si agatsiko nk’aka k’indindagire zirota ku manywa y’ihangu, zigifite imyumvire yarengeje igihe, ihabanye kure n’imitere y’uRwanda rwa none.
Muri uko guhondobera kubera intege nke z’unubiri n’iz’ubwonko, Nahimana n’abarwayi be barihandagaje bemeza ko bari hafi guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame, ndetse” Jenerali” Kanyamibwa ngo utegeka igisirikari cyabo, avuga ko mu mezi atandatu gusa(6) ingabo ze zizaba zamaze kwigarurira uRwanda!
Ubu koko uRwanda ni urwo gufatwa n’impehe za kadahumeka Kanyamibwa, wabinaniwe agikanyakanya nkanswe ubu izabukuru zimwanzuranya!
Nta mupfu winukira koko. Abantu ntibashinga, ariko bati:” Tugiye kubyina umudiho w’intsinzi twicaye mu Rugwiro”!
Ikindi kikwereka ko aba bantu batazi ko Umunyarwanda wa none yabasize kure mu myumvire, ni uko bagishyize imbere iturufu y’ubwoko, batazi ko ibyo byabaye amateka mu Rwanda. Nimutekereze inyangabirama zibwira Abanyarwanda ngo zije kuvanaho ” ivangura Abahutu bakorerwa n’ abavantara b’Abatutsi”! Uretse mu mitwe y’aba bagome, ni hehe mu Rwanda hakiri itotezwa rishingiye ku bwoko?
Imyaka irasaga 30 ababisha nka Nahimana Thomas n’abatekereza nkawe bahigira gusubiza Abanyarwanda mu icuraburindi, ariko ntibabigezeho, ntibazanabigeraho. Zizakomeza kuba inzozi mutazigera mukabya, kuko imbaraga z’abarwanya ikibi ziyongera uko bwije n’uko bukeye.
Kuba umusazi yarota kubaka igorofa, ntibimubuza kurara mu ikarito. Kuba Nahimana nawe warota kuba Perezida w’uRwanda, ntibikubuza kubunza akarago n’akebo iw’abandi, doreko ibisabano aribyo bigufasha kurenza umunsi.