• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Editorial 26 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Gutera umugongo amabwiriza y’urucantege akunze gutangwa na ba mpatsibihuguyu, ni umwanzuro wagiye ufatwa n’impirimbanyi nyinshi mu mateka, kandi uzifasha gutsinda intambara y’impinduramatwara.

Ubundi intambara zo kwibihora ukoresheje intwaro, kenshi siyo aba ari amahitamo ya mbere, kuko zibanzirizwa no guteza ubwega, abahohoterwa basaba ko ikibazo cyabo cyumvikana, kikabonerwa umuti nta maraso amenetse. Uko gutakamba iyo kwimwe agaciro rero, ababoshye bisanga nta yandi mahitamo, bakayoboka inzira ya” nzapfa nzakira simbizi”, urugamba rukarema!

Iyo rumaze kwambikana rero, usanga aribwo ba mpatsibihugu bagatangira gukanga no guha gasopo abafashe intwaro ngo birwaneho. Abo ” bapolisi b’isi”baba banga ko ibintu byajya ko ibintu byahinduka atari bo babigennye, ariko cyane cyane batinya ko abagaragu babo batakaza ubutegetsi, inyungu bari barinze zigahungabana.

Reka dufate urugero ku Rwanda. Mbere y’uko FPR-Inkotanyi itangira intambara yo kubohora igihugu, ntako impunzi z’Abanyarwanda zitagize ngo zihabwe uburenganzira bwo kugaruka mu gihugu cyazo, ariko amahanga avunira ibiti mu matwi. Nyamara isasu rya mbere rya FPR ryapfuye kuvuga, abo mu burengerazuba bw’isi bavuza induru ngo ” abanyamahanga” bateye uRwanda. Iyo FPR ikangwa n’iryo terabwoba ikareka urugamba rwo kwibohora, n’ubu izo mpunzi ziba zikizerera mu mahanga atazishaka, Abanyarwanda b’imbere mu gihugu nabo bakiri ku ngoyi y’ingoma-ngome ya Habyarimana cyangwa abandi nkawe.

Iyo umugaba mukuru wa RPA yumvira gasopo yari ahawe yo kudahirahira ngo afate Butare, n’ubu muri ako gace Interahamwe ziba zikivuga rikijyana, kuko nta na rimwe ibyo bihangange byari kuzabwira Kagame “ngo noneho genda ufate Butare”.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abajenosideri bakoze ku ntwaro zabo bahungira muri Zayire y’icyo gihe. Bagezeyo bakomeje imyiteguro, ndetse amahanga akomeza kubaha ibikenewe ngo bagaruke ku butegetsi mu Rwanda. Reka dutekerereze rero nk’iyo uRwanda rutinya igitutu cy’umuryango mpuzamahanga, ntirujye gusenya inkambi z’abo bajenosideri, maze twibaze uko ubu umutekano wari kuba wifashe muri iki gihugu.

birasa neza n’ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho bamwe mu bakongomani bari ku rugamba rwo guharanira uburenganzira bwabo. Iyo bamwe botsa igitutu M23 ngo nive mu birindiro yafashe, birengagiza ibihumbi amagana by’ Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, bamaze imyaka mu nkambi z’impunzi, nyuma yo kumeneshwa mu byabo n’abajenosideri ba FDLR, babifashijwemo na Leta ya Kongo.

Niba ayo mahanga ntacyo yafashije aba Bakongomani ngo bave mu kaga k’ubuhunzi bamazemo imyaka, kuki nibura batabaha agahenge ngo birwaneho, ahubwo ugasanga Abanyamerika baravuza induru nk’aho ari Texas cyangwa Chicago yatewe, Abafaransa bagasizora uboshye ari Paris cyangwa Monaco M23 yagabyeho ibitero?

Iyi myitwarire y’abo mu burengerazuba bw’isi, uretse kubungabunga inyungu zabo zirinzwe n’inkomamashyi Tshisekedi, ni na bwa bwibone n’irondaruhu, byo kumva ko Umunyafrika adafite ubushobozi n’ uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo biberanye n’ubuzima yifuza. Muri make ubukoloni ntaho bwagiye!

Abategetsi b’Amerika, Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza, n’abandi basohora buri munsi amatangazo ahungeta M23, bumva ari bo bagomba kugena imibereho y’Abakongomani, kuko ubwabo badafite ubushobozi bwo kwitekerereza. Ng’uko uko bategeka “ihagarikwa ry’imirwano”, rigomba kubahirizwa gusa na M23, ikaba igomba gutega umusaya Tshisekedi agakubita urushyi aho ashakiye!

Icyiza ariko, M23 yamaze gusobanukirwa ko mpatsibihugu ashoborwa no kumwima amatwi, wowe ugakora ibyo wemeranywaho n’umutimanama wawe. Ubu M23 ntigitega agatwe ngo Tshisekedi ahondeho, ahubwo iyo ayishotoye, ahubwo irushaho kwagura ibirindiro. Gen. Makenga na Corneille Nangaa bamaze kumva ko induru n’amatangazo yamagana bitabuza inka gushoka.

Tugarutse ku Rwanda, Perezida Kagame buri gihe asobanura ko ntawe azamenyesha cyangwa ngo amusabe uruhushya, igihe cyose bizaba ngombwa ko uRwanda rurengera ubusugire bwarwo. Nk’uko basanzwe hari ababyumvikanisha uko bashaka, ariko ntibikoma mu nkokora ingamba z’uRwanda zo kwirindira umutekano. Nimutekereze aho FDLR n’abandi bagome bari kuba batugeze, iyo uRwanda rubanza gutakamba no gusaba kugirirwa impuhwe.

Kumvikana no kujya inama uRwanda rubishyira imbere, ari nayo mpamvu urusanga makoraniro n’imiryango myinshi y’ubufatanye. Kubaha ariko ntibikuraho ubwirinzi, rutitaye ku mabwiriza nk’ayo mu gihe cy’abakoloni.

Kwanga gupfukama, ahubwo ugakora ibiri mu nyungu zawe kandi ntawe uhutaje, nibyo bizatsinda politiki ya “humiriza kuyobore” ituganisha mu manga. Niko kwiha agaciro umuturage w’Afrika akeneye, bizamurinda ingorane ba rusahuriramunduru bamwifuriza.

2024-10-26
Editorial

IZINDI NKURU

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Editorial 18 Mar 2019
Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa  Rayon Sports

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Editorial 08 Oct 2023
Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.

Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.

Editorial 30 Sep 2019
Dr Kiiza Besigye arashinja Perezida Museveni kuba agirira ishyari perezida Paul Kagame

Dr Kiiza Besigye arashinja Perezida Museveni kuba agirira ishyari perezida Paul Kagame

Editorial 06 Mar 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru