• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Editorial 18 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Hatitawe ku nduru, ishyari n’ubugambanyi bya Tshisekedi n’abamushyigikiye mu mafuti, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi umaze gushyira umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 20 z’ama Euros( ni hafi miliyari 30 uvunje mu manyarwanda), igenewe gufasha ibikorwa by’Ingabo z’uRwanda zagiye kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Kuva muri Nyakanga 2021, ubwo abasirikari n’abapolisi b’uRwanda bageraga muri Mozambique biturutse ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, bashoboye kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye uduce twinshi mu ntara ya Cabo Delgado, ubu abaturage bari baravuye mu byabo bakaba baragarutse mu ngo zabo. Amashuri, amavuriro, amasoko n’ibindi bikorwa-remezo nabyo byasubukuye imirimo yabyo.

Mu itangazo risobanura iby’iyo nkunga, Komiseri Mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Mmuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, Josep Borrell yashimye ubuhanga, ubwitange, disipuline n’ubunyamwuga biranga abasirikari n’abapolisi bakomoka mu Rwanda, ari nabyo byagaruue amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado, cyane cyane nyuma y’aho SADC ivaniye ingabo zayo muri Mozambique.

Bwana Borrell yashimangiye ko Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi uzakomeza gufasha Abanyafrika kwishakira ibisubizo, yongeraho ko iyi nkunga izatuma n’inyungu z’uwo muryango muri kariya gace zirushaho kubungabungwa.

Magingo aya abashinzwe umutekano bakomoka mu Rwanda bagenzura uduce twa Mocimboa da Praia, Mbau, Sari I na Sari II, Mapalanganha, Palma, Chinda, Tete, n’utundi twinshi.

2024-11-18
Editorial

IZINDI NKURU

Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Editorial 15 Aug 2018
Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Editorial 21 Aug 2018
Muri politiki yayo iciriritse, CNDD FDD iyoboye u Burundi yitwaza u Rwanda mu itangazamakuru ko rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi , kandi rufungira  amarembo n’abatahuka; abo bangiwe baratabaza abagiraneza

Editorial 21 Aug 2020
Perezida Kagame yahaye impanuro abayobozi ko bakwiye gukora bakirinda inyungu zabo bwite

Perezida Kagame yahaye impanuro abayobozi ko bakwiye gukora bakirinda inyungu zabo bwite

Editorial 28 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda hagiye kuzajya hateranyirizwa imodoka zo mu bwoko bwa Polo, VW Passat na Teramon
Mu Rwanda

Mu Rwanda hagiye kuzajya hateranyirizwa imodoka zo mu bwoko bwa Polo, VW Passat na Teramon

Editorial 19 Jan 2018
Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?
Amakuru

Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Editorial 12 May 2022
Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda
Mu Rwanda

Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda

Editorial 17 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru