Hatitawe ku nduru, ishyari n’ubugambanyi bya Tshisekedi n’abamushyigikiye mu mafuti, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi umaze gushyira umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 20 z’ama Euros( ni hafi miliyari 30 uvunje mu manyarwanda), igenewe gufasha ibikorwa by’Ingabo z’uRwanda zagiye kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Kuva muri Nyakanga 2021, ubwo abasirikari n’abapolisi b’uRwanda bageraga muri Mozambique biturutse ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, bashoboye kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye uduce twinshi mu ntara ya Cabo Delgado, ubu abaturage bari baravuye mu byabo bakaba baragarutse mu ngo zabo. Amashuri, amavuriro, amasoko n’ibindi bikorwa-remezo nabyo byasubukuye imirimo yabyo.
Mu itangazo risobanura iby’iyo nkunga, Komiseri Mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Mmuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, Josep Borrell yashimye ubuhanga, ubwitange, disipuline n’ubunyamwuga biranga abasirikari n’abapolisi bakomoka mu Rwanda, ari nabyo byagaruue amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado, cyane cyane nyuma y’aho SADC ivaniye ingabo zayo muri Mozambique.
Bwana Borrell yashimangiye ko Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi uzakomeza gufasha Abanyafrika kwishakira ibisubizo, yongeraho ko iyi nkunga izatuma n’inyungu z’uwo muryango muri kariya gace zirushaho kubungabungwa.
Magingo aya abashinzwe umutekano bakomoka mu Rwanda bagenzura uduce twa Mocimboa da Praia, Mbau, Sari I na Sari II, Mapalanganha, Palma, Chinda, Tete, n’utundi twinshi.