• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC

FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC

Editorial 03 Dec 2024 Amakuru, IMIKINO

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryanze icyifuzo cya APR FC cyo gusubika umukino w’Umunsi wa 12 yari ifitanye na Police FC ku wa Gatatu.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari yitabaje iri Shyirahamwe ivuga ko yarenganyijwe na Rwanda Premier League mu gupangirwa ibirarane, gusa FERWAFA yayisubije ko nta makosa ibona yakozwe n’uru Rwego rutegura Shampiyona.

Amakuru avuga ko Umunyamabanga mukuru yasubije ibaruwa y’ikipe y’Ingabo z’igihugu avuga ko ntaho babona ikosa ku cyemezo cyafashwe na Rwanda Premier League ngo basubike uyu mukino.

Ingingo ya Kane y’Amabwiriza agenga Shampiyona ya 2024/25, ivuga ku “masaha, itariki n’ibibuga”, igaragaza ko icyemezo cyafashwe na Rwanda Premier League gikwiye.

Ingingo ya 4.1 ivuga ko “Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League Board bufite ububasha bwo gushyiraho cyangwa guhindura ikibuga, amatariki n’igihe imikino izajya iberaho bukamenyesha ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA.”

Iya 4.2 ivuga ko “Hagati y’umukino n’undi ukurikira w’amarushanwa ategurwa na FERWAFA, hagomba kuba harimo nibura amasaha 72. Iyo ikipe yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga ategurwa na CAF cyangwa FIFA aya masaha abarwa uhereye ku isaha ikipe yagereye mu Rwanda.”

APR FC yakinnye na AS Kigali ku Cyumweru saa Cyenda, bivuze ko kugeza ku wa Gatatu saa Cyenda aho igomba gukina na Police FC, harimo amasaha 72.

Ni ko bimeze kandi kuva kuri uwo mukino wo ku wa Gatatu kugeza ku wo ku wa Gatandatu izahuramo na Rayon Sports saa Kumi n’Ebyiri.

Ibi bikaba bivuze ko ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC izakina na POLICE FC kuri uyu wa gatatu kuri Kigali Pele Stadium.

Nubwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yifuzaga ko wasubikwa mu kwitegura neza Rayon Sports, kuri ubu impande zayo zose zahagurutse ngo zishake amanota yo ku wa Gatatu.

APR FC yatsinze imikino ine, inganya umwe muri itanu iheruka gukina mu gihe Police FC yatsinzwe imikino itatu, itsinda ibiri muri itanu iheruka gukina muri Shampiyona.

Mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, APR FC yatsinzemo itatu, Police FC itsinda umwe, zinganya umwe usigaye.

Kuri ubu, Police FC ifite amanota 18 ku mwanya wa kane, irusha rimwe APR FC ya gatanu.

2024-12-03
Editorial

IZINDI NKURU

Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali

Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali

Editorial 03 Mar 2019
FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya  Canal Olympia

FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya Canal Olympia

Editorial 16 Dec 2021
Amakipe 78 aturutse hirya no hino ku isi agiye guhurira mu karere ka Rubavu muri IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament.

Amakipe 78 aturutse hirya no hino ku isi agiye guhurira mu karere ka Rubavu muri IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament.

Editorial 09 Jun 2021
CHAN2016: Ikipe ya RDC yatangiye inyagira iya Ethiopia ibitego 3 – 0

CHAN2016: Ikipe ya RDC yatangiye inyagira iya Ethiopia ibitego 3 – 0

Editorial 17 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Andrew Muganwa yitabye Imana
ITOHOZA

Andrew Muganwa yitabye Imana

Editorial 22 Dec 2016
Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira
Mu Rwanda

Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Editorial 16 May 2018
Uganda: Gen Kale Kayihura ashobora gushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, gushimuta, ubutasi n’ubugambanyi
ITOHOZA

Uganda: Gen Kale Kayihura ashobora gushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, gushimuta, ubutasi n’ubugambanyi

Editorial 15 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru