Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryanze icyifuzo cya APR FC cyo gusubika umukino w’Umunsi wa 12 yari ifitanye na Police FC ku wa Gatatu.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari yitabaje iri Shyirahamwe ivuga ko yarenganyijwe na Rwanda Premier League mu gupangirwa ibirarane, gusa FERWAFA yayisubije ko nta makosa ibona yakozwe n’uru Rwego rutegura Shampiyona.
Amakuru avuga ko Umunyamabanga mukuru yasubije ibaruwa y’ikipe y’Ingabo z’igihugu avuga ko ntaho babona ikosa ku cyemezo cyafashwe na Rwanda Premier League ngo basubike uyu mukino.
Ingingo ya Kane y’Amabwiriza agenga Shampiyona ya 2024/25, ivuga ku “masaha, itariki n’ibibuga”, igaragaza ko icyemezo cyafashwe na Rwanda Premier League gikwiye.
Ingingo ya 4.1 ivuga ko “Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League Board bufite ububasha bwo gushyiraho cyangwa guhindura ikibuga, amatariki n’igihe imikino izajya iberaho bukamenyesha ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA.”
Iya 4.2 ivuga ko “Hagati y’umukino n’undi ukurikira w’amarushanwa ategurwa na FERWAFA, hagomba kuba harimo nibura amasaha 72. Iyo ikipe yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga ategurwa na CAF cyangwa FIFA aya masaha abarwa uhereye ku isaha ikipe yagereye mu Rwanda.”
APR FC yakinnye na AS Kigali ku Cyumweru saa Cyenda, bivuze ko kugeza ku wa Gatatu saa Cyenda aho igomba gukina na Police FC, harimo amasaha 72.
Ni ko bimeze kandi kuva kuri uwo mukino wo ku wa Gatatu kugeza ku wo ku wa Gatandatu izahuramo na Rayon Sports saa Kumi n’Ebyiri.
Ibi bikaba bivuze ko ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC izakina na POLICE FC kuri uyu wa gatatu kuri Kigali Pele Stadium.
Nubwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yifuzaga ko wasubikwa mu kwitegura neza Rayon Sports, kuri ubu impande zayo zose zahagurutse ngo zishake amanota yo ku wa Gatatu.
APR FC yatsinze imikino ine, inganya umwe muri itanu iheruka gukina mu gihe Police FC yatsinzwe imikino itatu, itsinda ibiri muri itanu iheruka gukina muri Shampiyona.
Mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, APR FC yatsinzemo itatu, Police FC itsinda umwe, zinganya umwe usigaye.
Kuri ubu, Police FC ifite amanota 18 ku mwanya wa kane, irusha rimwe APR FC ya gatanu.