Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2025, nibwo hakinwe umukino usoza igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda, Mukura yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Huye, wasize Mukura yari iri mu rugo yitwara neza ikuraho agahigo k’uko Rayon Sorts yari imaze imikino 14 idatsindwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Mukura VS er Loisir yari iri imbere y’abafana bayo niyo yatangiye neza ubwo hari ku munota wa 40, Jordana Dimbumba yafunguye amazamu i Huye.
Ni nyuma yaho hari ku mupira wari ugaruwe nabi n’ubwugarizi bwa Rayon Sports, atsinda igitego cyiza umunyezamu Khadime ntiyanyeganyega.
Umukino ugeze ku munota wa 43 ngo igice cya mbere cy’umukino kirangire, Mukura yongeye kubona igitego Kabiri muri uyu mukino.
Ni igitego cyatsinzwe na Niyonizeye Fred nyuma yaho yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, atera umupira mu mfuruka igoye ariko Khadime arawumugarurira, uyu musore babona igitego cya Kabiri.
Nyuma yaho amakipe yombi avuye kuruhuka ubwo hari ku munota wa 53, Rayon Sports yabonye igitego kimwe cy’impozamarira muri uyu mukino cyatsinzwe kuri Penaliti.
Ni igitego cyatsinzwe na Fall Ngagne nyuma yaho Bagayogo yasunitswe mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga Penaliti ininjizwa neza na Gagne yuzuza ibitego 9.
Iyi Penaliti ni nayo yatanze igitego kimwe cya Gikundiro bityo isoza itakaje uyu mukino uba uwa mbere itsinzwe mu gice kibanza cya Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025.
Kugeza ubu Rayon Sports yashoje imikino ibanza ari iya mbere n’amanota 36 mu mikino 15 ikurikiwe na APR FC na 31 ariko isigaje umukino ifitanye n’Amagaju kuri iki Cyumweru.