• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Ubwanditsi 12 May 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Inkuru y’ifatwa nk’intsinzi y’ingabo za Afurika y’Epfo zari zaroherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), binyuze mu gikorwa cyiswe SAMIDRC, yateje impaka nyuma y’uko Abadepite b’Ishyaka rya Democratic Alliance (DA) bashyize ahagaragara ibibazo byaranze icyo gikorwa, aho bacyise “igikorwa cyateje isoni igihugu aho kuba icyubahiro.”

Ibyo byatangajwe nyuma y’iraswa no kwicwa kw’abasirikare 14 b’Afurika y’Epfo mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2025 n’umutwe wa M23, hamwe n’abandi 174 bakomerekeye mu mirwano. Ibi byakurikiwe no gusoza burundu ubutumwa bwa SAMIDRC tariki ya 13 Werurwe 2025.

Minisitiri w’Ingabo n’Intwari z’Igihugu za Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, nawe yitabye inteko ishinga amategeko yemezako hajyaho Komisiyo icukumbura uri inyuma y’umugambi wo kohereza ingabo z’Afurika y’Epfo muri Congo. Iri ni ryo shyaka rya DA ryahise ribona nk’umwanya mwiza wo gusaba ibisobanuro birambuye ku kugaragaza ibyo rifata nk’ibinyoma mu itangazamakuru byavuze ko “ubutumwa bwa SAMIDRC bwagenze neza.”

Nicholas Gotsell, umwe mu badepite ba DA bashinzwe umutekano n’ubutabera, yagize ati:

“Iyo havuyemo abasirikare 14 bishwe n’abandi barenga 170 bakomerekeye ku rugamba, hatarimo indege zibaha ubufasha bwo mu kirere, nta bikoresho bihagije bafite, ndetse nta n’icyerekezo gihamye cy’ubutumwa, ibyo ntabwo ari intsinzi, ni amahano. Uwo mubabaro uri ku ntugu za Minisitiri Motshekga.”

Darren Olivier, umuyobozi w’ikigo African Defence Review, yavuze ko “nta gushidikanya ko bivugwa nk’intsinzi ari ikinyoma gikwiye kwamaganwa,” ashimangira ko SAMIDRC yagaragaye nk’igikorwa cyapfubye kubera ko:

• Ingabo zari nke,

• Nta bufasha bwo mu kirere bwari buhari,

• Ibigo byazo byari biherereye ahatari haboneye,

• Nta mugambi wa kabiri (plan B) wari uhari.

Olivier yakomeje avuga ko n’ubwo ibyo bikorwa byagaragaye nk’ibyapfubye, hari ubutwari bugaragara mu mirwano yiswe Operation Springbok III, aho ingabo za MONUSCO n’iza Afurika y’Epfo zagerageje guhagarika M23, ariko zaje guhagarika imirwano ubwo FARDC (ingabo za Congo) zari zimaze gutsindwa.

Yasoje ashimangira ko ari iby’ingenzi kuba inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Afurika y’Epfo igiye kwinjira mu isesengura ryimbitse ku byabaye muri SAMIDRC, ibintu ashima kandi yizeye ko bizazana impinduka ku mikorere n’inkunga y’igisirikare cyabo.

Icyibazwa ni iki: Ese Afurika y’Epfo igomba gukomeza kohereza ingabo mu ntambara zitazwi neza n’icyerekezo, cyangwa ikwiye kwita ku kibazo cy’ubushobozi bw’ingabo zayo imbere mu gihugu?

Amafoto agaragaza uko Ingabo za SADC zatashye nk’Umupfumu unaniwe umupfu.

(Foto: IGIHE)

2025-05-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal

Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal

RUSHYASHYA 18 Jun 2026
Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate

Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?

Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?

Ubwanditsi 14 Dec 2020
Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Ubwanditsi 14 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni
ITOHOZA

Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine
HIRYA NO HINO

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

Ubwanditsi 15 Feb 2019
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico
Amakuru

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

RUSHYASHYA 24 Mar 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru