• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo

Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo

Editorial 02 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Tariki ya 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye ubwigenge bwari bwitezwe nk’isoko y’ituze, ubusabane n’imiyoborere ishingiye ku mahame ya demokarasi. Ariko se koko ubwo bwigenge bwageze ku ntego zabwo? Icyo amateka agaragaza ni uko ubwigenge bwabaye intangiriro y’ivangura, ubwicanyi n’imiyoborere mibi, kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994.

Ubundi Kamarampaka ya 1959 haza Politiki y’iringaniza yahise yambaye isura ya demokarasi kuko mu mwaka w’1959, nyuma y’igitutu cy’Ababiligi bashakaga gusimbuza ingoma ya cyami ubutegetsi bwa rubanda, hatangijwe igikorwa cya Kamarampaka, cyashishikarije abaturage “guhitamo” hagati y’ubwami na repubulika. Icyo benshi batamenye ni uko ibyayavuyemo byari byarateguwe n’Ababiligi, bari bamaze gufata uruhande rw’abahutu bitaga rubanda nyamwinshi cyangwa se PARMEHUTU, bayishyigikiye mu rwego rwo gukuraho ubutegetsi bw’Abatutsi no gucamo Abanyarwanda ibice kandi mbere umwami ataragiraga ubwoko kuko yari uwa Rubanda.

Kamarampaka yabaye ishingiro ry’ubutegetsi bwashingiye ku moko, aho Abatutsi batangiye kwicwa, guhunga no guhezwa. U Rwanda rwabonye ubwigenge, ariko rutakaza ubumwe, umurage w’u Rwanda utangira kuzerera amahanga arawuhanda kugeza ubwo wishakiye inzira yo gutahuka maze rwugurura amarembo.

Repubulika ya mbere (1962–1973) yaranzwe no kwamamaza ubwo bwigenge bw’ivangura no guhungetesha abanyarwanda cyane abatutsi batangira kwitwa kw’impunzi muri iyi manda ya Grégoire Kayibanda, habaye byinshi bibi byashingiraga ku ivangura ku mugaragaro mu mashuri no kubona akazi, gutoteza no kwica Abatutsi mu gihugu hose twakwibutsa abantu ko abatutsi baroshywe muri tsetse muri Bugesera, Impunzi zisaga ibihumbi 300 zahungiye mu bihugu bitandukanye zigaba ubuzima bubi mu nkambi nk a Mushiha yo mu Burundi, I Bibwe ya Zaire, Nyakivara na Nshungerezi yo mu Bugande ndetse n’ahandi henshi, abasigaye mu Rwanda bahura na ya Politiki yiswe “iringaniza” yakumiraga Abatutsi mu nzego zose z’ubuzima bw’imibereho bwose.

Nuko haboneka Repubulika ivukiye mu ivangura. Ubwigenge buba bubaye inyundo y’irondakoko, aho kuba urufunguzo rw’ubwisanzure kuko nka Repubulika ya kabiri (1973–1994) yari Kudeta yambaye umwambaro waiswe “guhagarika amacakubiri”

Mu 1973, Juvénal Habyarimana yafashe ubutegetsi avuga ko agiye guhagarika ivangura. Ariko iyo republika yaje kuba Igikoresho cy’amacakubiri ashingiye ku turere aho Kiga na Nduga aribwo yatangiye kugira agaciro cyane maze Akazu gatangira akazi mu nzu indani kwa Habyara, Politike mbi zo guhungetesha abatutsi aho bahungiye ziratangira nka MAGRIVI ndetse niyiswe AMASASU na Col. Bagosora Theoneste

Iringaniza ryarakomeje maze rishingira ku bwoko no ku turere (Akazu) ubwo Impunzi zakomeje gukwira isi kubera kunaniranwa n’ubutegetsi nka Col. Lizinde na Kanyarengwe Alexis tudasize Abatutsi bakomeje kurigiswa, gufungwa no kwicwa

Gutegura Jenoside mu buryo bweruye binyuze mu mashyaka ya MRND n’andi mashyaka yari ashingiye kuri PARMEHUTU cyangwa HUTU POWER maze Ubwigenge buba bukomeje kuba igikoresho cyo gutsikamira abataravugaga rumwe n’ubutegetsi.

Ibyo byose tubivuze ntitwakwibagirwa Uruhare rw’Ababiligi mu gusenya igihugu, Ababiligi, baje mu Rwanda babeshya ko bashyigikiye ubwami ariko bagamije gufata urwo ruhande ngo bagaragarize abahutu ko batsikamiwe koko babone aho bahera bitwa ko bibohora kuko bigishije amoko nk’inkingi ya politiki yandikwa mu ndangamuntu bashingiye ku mazuru n’indi miterere aho gushingira ku ngero z’ubukungu nkuko byahoze

Ababiligi buriya nibo baremye PARMEHUTU bayishyigikira nk’ubutumwa bwa demokarasi yari ishingiye ku cyiswe Revolusiyo ndetse na Manifesto de Bahutu na Manifesto de PARMEHUTU bifashishije Kayibanda nk’umugaragu wabo bari bironkeye bikozwe n’abapadiri nka Pelode n’abandi.

Bafashije mu iyicwa no mu itotezwa ry’Abatutsi, nk’uko bigaragara mu mibare y’abishwe mu 1963, 1967 n’indi myaka yaganishaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ntibigeze bamagana ibikorwa byo kubuza impunzi guhunga wenda ngo Basabe ko zatahuka ako gahenge k’amahoro kaboneke, ahubwo ubuhunzi bauhaye umugisha

Ubwigenge bwatanzwe ku Rwanda mu buryo bw’iyobyaburari bwari ishyirwaho ry’ubugome bw’Ababiligi babonagamo inyungu zabo zaganishije igihugu ku mahano ya Jenoside mu mwaka w’1994 kubw’ibyo rero dusanga Ubwigenge nyabwo bwarabonetse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwigenge nyabwo bwaje ari uko FPR-Inkotanyi ihagaritse Jenoside, igasubiza igihugu mu maboko y’Abanyarwanda bose imaze gushyiraho Leta y’Ubumwe budashingiye ku bihuha ahubwo ishingiye ku Masezerano ya Arusha ndetse n’ibindi biganiro byicaje inzego zose ziga ku cyazahura ubumwe nyabwo bw’abanyarwanda maze hashingwa Uburezi, ubuzima, ubuyobozi n’ubutabera byubakiwe ku mahame y’ubwuzuzanye

Abanyarwanda basubiye mu gihugu cyabo, impunzi zisaga miliyoni 3 zirataha ubwo Amoko n’amacakubiri bikurwa mu mategeko, hubakwa ubumwe n’ubwiyunge bushingiye kuri Nd’umunyarwanda

U Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame, rwabaye ishusho y’igihugu cyibohoye amateka mabi maze tariki ya 1 Nyakanga iba isabukuru y’ubwigenge, ariko 4 Nyakanga ni iy’ubwigenge nyakuri

1 Nyakanga 1962, ni umunsi igihugu cyabonye ubwigenge bw’inyandiko, ariko cyasubiye inyuma mu bumuntu ku buryo kuyigereranya na tariki ya 4 Nyakanga 1994 aribwo abanyarwanda batangiye guhumeka amahoro ubwo u Rwanda rubona ubwigenge nyakuri, ubwo Jenoside yahagarikwaga, rugahindurirwa amateka.

U Rwanda rwavutse bushya, ruyoborwa n’ukuri bikozwe n’ubuyobozi bwimakaje indangagaciro zishingiye ku bumuntu no gusangira ibyiza by’igihugu.

2025-07-02
Editorial

IZINDI NKURU

Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Editorial 08 Apr 2019
Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Editorial 31 Oct 2019
Uganda : Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) rwashimuse abandi banyarwanda, Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza

Uganda : Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) rwashimuse abandi banyarwanda, Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza

Editorial 30 Jan 2019
Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Editorial 29 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki  cyatumye Perezida wa Centrafrica uherutse mu Rwanda yasubiranyeyo abakomando 40 atari yazanye
ITOHOZA

Ni iki cyatumye Perezida wa Centrafrica uherutse mu Rwanda yasubiranyeyo abakomando 40 atari yazanye

Editorial 29 Aug 2017
Perezida Kagame Yasabye Abarangije Itorero Kwirinda Ikibi Cyakorerwa U Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame Yasabye Abarangije Itorero Kwirinda Ikibi Cyakorerwa U Rwanda

Editorial 05 Aug 2018
Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside
POLITIKI

Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside

Editorial 12 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru