• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Police FC yatangiye umwiherero w’icyumweru kimwe mu karere ka Rubavu hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Police FC yatangiye umwiherero w’icyumweru kimwe mu karere ka Rubavu hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Ubwanditsi 21 Jul 2025 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya Police FC yatangiye umwiherero w’imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2025–2026 mu Karere ka Rubavu, mu ntara y’Iburengerazuba, aho izamarayo icyumweru cyose.

Police FC yahagurutse i Kigali kuri iki cyumweru n’abakinnyi 26 bayobowe n’umunyamabanga mukuru ndetse akaba n’umuvugizi wayo, CIP Claudette UMUTONI.

Uyu mwiherero ukaba watangiye gukorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aho abakinnyi bakoze imyitozo ibongerera imbaraga.

Ni imyitozo yabereye ku mucanga wa Tamu Tamu watangiye wibanda mu kongerera abakinnyi imbaraga, iyo muri iki gitondo yayobowe n’umutoza ushyinzwe kongerera abakinnyi imbaraga, Dbouki Mohamed.

Iyi kipe yasoje ku mwanya wa Kane mu mwaka ushize w’imikino, yongeyemo amaraso mashya uhereye ku mutoza mukuru ndetse n’abakinnyi.

Police FC yazanye umutoza mushya, Ben Moussa wungirijwe na Mutarambirwa Djabir wari umaze kwegukana igikombe cya shampiyona muri Kenya ari kumwe na Ndayiragije Etienne mu ikipe ya Police.

Mu bakinnyi bashya yongereyemo ni Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga na Kwitonda Alain Bacca, bavuye muri APR FC.

Yaguze kandi Nsengiyumva Samuel wavuye muri Gorilla FC, Gakwaya Leonard wa Bugesera FC na Iradukunda Moria wavuye muri Mukura, inazamura Niyigena Abdoul wakinaga muri Interforce.

Iyi kipe kandi yongereye amasezerano Kapiteni Nsabimana Eric, Mugisha Didier, Ndizeye Samuel n’umunyezamu Rukundo Onesime.

Biteganyijwe ko Police FC izakina imikino ibiri ya gishuti aho izahura na Marine FC na Rutsiro FC bakabona kugaruka i Kigali bitegura shampiyona izatangira tariki ya 15 Kanama 2025.

2025-07-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Man United 4-0 Feyenoord: Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye  agahigo

Man United 4-0 Feyenoord: Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye agahigo

Ubwanditsi 25 Nov 2016
Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Ubwanditsi 02 Mar 2025
Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Ubwanditsi 03 Nov 2017
Tour du Rwanda: Umudage Hellmann yegukanye agace ka Huye-Musanze, Mugisha aracyayoboye

Tour du Rwanda: Umudage Hellmann yegukanye agace ka Huye-Musanze, Mugisha aracyayoboye

Ubwanditsi 07 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .
INKURU NYAMUKURU

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w’u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye
Amakuru

Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w’u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye

Ubwanditsi 14 Nov 2020
Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational
SHOWBIZ

Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Ubwanditsi 17 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru