Kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Ukwakira 2025, mu nama yahuje ubuyobozi bw’amakipe n’abakinnyi bayo, yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda i Kacyiru, niho abagize amakipe yombi bahigiye gutwaramo buri gikombe bazakinira.
Ibi byagarutsweho ubwo abakinnyi b’amakipe ya Police Volleyball Club y’Abagabo n’Abagore bibutswaga ko intego nyamukuru ari uguhatanira no kwegukana buri gikombe baba bari guharanira, hatitawe ku gaciro kacyo.
Muri iki gikorwa cyitabiriwe na ACP Teddy Ruyenzi, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, yashimye intambwe imaze guterwa n’aya makipe mu myaka itatu amaze ashinzwe, asaba ko intsinzi igomba guhora ari umuco.
Yagize ati:“Intsinzi ni yo dukeneye kuko ituzanira byinshi; umutekano, abafana benshi ndetse n’isura nziza y’ikipe. Police VC igomba kurangwa n’ikinyabupfura, indangagaciro n’ishyaka; ibyo nibyo biduha gutsinda.”
Ku ruhande rw’amakipe yombi ayobowe na CSP Urujeni Jackline, yabwiye abakinnyi n’abatoza ko kudasubira inyuma ari inshingano, yibutsa ko umwaka ushize begukanye ibikombe bitandatu.
Ati:“Tugomba guhatanira buri gikombe, cyaba icya pulasitiki, icya zahabu cyangwa icyo mu cyondo. Kugira ngo tubigereho, tugomba gukorera hamwe nk’ikipe no gufashanya mu kibuga.”
Yaboneyeho gushimira imyitwarire myiza y’abakinnyi hanze y’ikibuga, abibutsa ko umukinnyi wubaha ikinyabupfura ari na we utanga umusaruro mu kibuga.
Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri aya makipe, Mucyo Philbert, we yasobanuye ko intego atari ukugarukira ku rwego rw’Akarere ka Gatanu gusa.
Ati: “Twabaye aba mbere mu bagabo muri Zone V, abagore baba aba kabiri. Ariko ntibihagije, tugomba gutekereza ku rwego rwa Afurika kandi ibyo bikajyana n’imyumvire mishya.”
Abakinnyi n’abatoza mu izina rya bagenzi babo bashimye uburyo Polisi y’u Rwanda ikomeje kubashyigikira, biyemeza gukomeza kwitwara neza no kurushaho kuzamura urwego rw’imikinire.
Muri iyi nama kandi, hashyizwe ahagaragara abakinnyi bashya bazongera imbaraga muri shampiyona nshya.
* Mu bagabo: Angiro Gideon Nespal, Melly Brian, Niyonzima Gasore, Singizwamana Rodrigue, Rwanyonga Alex na Niyonkuru Gloire.
* Mu bagore: Dusabe Flavia, Kamikazi Shekinnah, Kansiime Ruth, Kayirebwa Aline na Uwase Claire.
Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Police WVC y’Abagabo izahura na Rwanda Polytechnic Huye Saa Saba, mu gihe Police WVC y’Abagore izakina na Kirehe VC ku wa Gatandatu Saa Tanu, imikino yose ibere i Petit Stade Remera.




