• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be

Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be

RUSHYASHYA 16 Feb 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Mu gihe Agathe Kanziga yakoze ikiganiro akerekana ko yari umugore usanzwe ubazwa ibyo murugo gusa, nubwo yajyaga yivamo akerekana ko yari ku ruhembe rw’ubuyobozi bw’igihugu, amateka yerekana ko igihugu cyari mu maboko ye hamwe na basaza be bagafatira ibyemezo Perezida Habyarimana.

Ese impamvu ni izihe?

Hari impamvu zivugwa zizwi ariko hari nizitazwi zitigeze zivugwa. Mu zizwi, ni uko Habyarimana muri politike yari nyakamwe, nta benewabo ba hafi bari mu butegetsi mu gihe bwari mu maboko y’umuryango y’umugore we.

Perezida Habyarimana yari akikijwe na basaza ba Agathe haba muri politiki, igisirikari n’ubukungu. Mu gihe Col Elie Sagatwa yari umujyanama wihariye wa Perezida Habyarimana ntawari kumugeraho adaciye kuri Sagatwa, cyangwa se idosiye imugereho Sagatwa atayibonye.

Kubonana na Habyarimana Sagatwa atabigizemo uruhare kwari ukumufatirana nko mu birori cyangwa muhuriye ahandi nko muri stade. Gusa byari bigoye kuko Sagatwa yamuhozagaho ijisho.Mu gihe Habyarimana yari Perezida wa Repubulika mbere ya 1991, yari na Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ingabo, Umukuru w’Ingabo (Chef d’Etat Major), umukuru wa MRND imyanya itanu ikomeye mu butegetsi bw’igihugu; hanyuma Sagatwa akaba ariwe uba umuhuzabikorwa wa byose wongeyeho kuba umukuru w’iperereza ryabarizwaga muri Perezidansi ya Repubulika. Undi musaza wa Agathe yari ashinzwe amadevise muri BNR, mu gihe Zigiranyirazo warangiye Habyarimana mushiki we Agathe Kanziga yari Perefe w’abaperefe.

Tubibutse ko Zigiranyirazo yasimbuwe kubu perefe bwa Ruhengeli na Nzabagerageza Charles nawe wari mubyara wa Agathe KanzigaMu gihe izi zari impamvu zizwi, hari indi mpamvu zitavuzwe zijyanye n’ubusambanyi bukabije bwa Perezida Habyarimana.

Impamvu nyamukuru cyangwa ikosa Habyarimana yakoze nuko yabyaranye na mukuru wa Agathe Kanziga witwa Agnes Kampundu bakabyarana umwana w’umuhungu waje asa neza neza neza na Habyarimana. Murumuna wa Agathe Kanziga bamushyingiye Denis Niyonizeye boherezwa muri Ambassade y’u Rwanda mu Budage batemerewe kugaruka cyangwa kujya mu birori birimo umukuru w’igihugu. Uwo mwana yarakuze amakuru atugeraho ni uko yaguye mu nkambi muri Congo azize indwara ya macinya.

Uyu mugabo Denis Niyonizeye, wari musanzire wa Habyarimana ariko anamurerera yarapfuye ariko apfana agahinda kuko ubuzima bwamushaririye kuko ntiyari yemerewe kujya mu birori cyangwa muruhame ahateraniye abayobozi ku rwego rw’igihugu.Kugeza uyu munsi ahantu yitwa Nyakariro hafatwa nk’ahari kure y’?umugi wa Kigali , mbere ya 1994 yari iyo bigwa ariko Habyarimana yahisemo kihubaka inzu yajyaga asambaniramo.

Iyo nzu nuyu munsi iracyahari. Abasirikari bamurindaga bakoreshaga imodoka za VW kandi ibisanzwe baragendaga mu za Leta. Ahandi hazwi cyane Habyarimana yasambaniraga ni mu Gasyata hafi na Karuruma mu ishyamba ry’umubiligi De Borchgrave Abanyarwanda bitaga Rugaravu wari uhafite inzu akaba yari inshuti cyane ya Habyarimana bityo akaba ariho ajya gusambanira.

Iyi nzu iherereye mu isambu y’I Nyakariro Habyarimana yari yarahuguje umuturage yarayitsindiye arayisubirana.Habyarimana kandi yari afite inshoreke bizwi neza ko ari umugore wa kabiri, Agathe Kanziga yangaga cyane. Uwo mugore witwa Rosatta wakoraga kuri Deutche Welle ukiriho akaba aba mu gihugu cy’ubudage.

Jenoside igitangira Agathe Kanziga yohereje abajepe bo ku mwica ariko asanga nk’umukozi w’abadage bahise bamukiza mu minota ya mbere. Ariko abandi bahasanze abajepe barabishe. Habyarimana yari afite amazu menshi hirya no hino mu gihugu ariko azwi cyane yasambaniragamo ni ayari aherereye Nyakariro na Gasyata. Mu gihe iyo kuri Muhazi yayijyagamo mu bikorwa bya politique. Andi mazu yihariye cyangwa yihishe Habyarimana yari ayafite muri Pariki y’Akagera iruhande rw’ikiyaga Shakani (Chaque annee) cyiswe gutyo kuko buri mwaka abazungu bahakoreraga amarushanwa yo kuroba. Iyi nzu niyo yaragurizagamo nubwo yitwaga ko Ari umukirirsitu.

Indi nzu yari iherereye mu Akagera ariko hafi n’ikigo cya gisirikari cya Gabiro. Habyarimana Kandi yari afite inzu I Kigufi yabaga ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu akaba yarayiruhukiragamo iyo atabaga ari mu Gasiza.

Tukongeraho na Rebero. Habyarimana yagerageje gushaka amaboko adashamikiye ku muryango wa Agathe Kanziga niko yazamuye Col Mayuya waje kwicwa n’Agathe na basaza be, Habyarimana abona ko bamurusha amaboko.

Agathe Kanziga na basaza be nibo bari bayoboye igihugu kuko ingeso yo gushurashura yimye ijambo Habyarimana kuko yafatwaga nkuwahemukiye umuryango ahitamo kwigura aceceka no kujunjama.

 

2026-02-16
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Ubwanditsi 15 Jun 2024
Iya 14 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Nyamata

Iya 14 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Nyamata

Ubwanditsi 14 May 2018
Amafoto – Nyuma y’imyaka ibiri ari muri APR FC, kapiteni wayo Manzi Thierry yerekeje ku mu gabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia

Amafoto – Nyuma y’imyaka ibiri ari muri APR FC, kapiteni wayo Manzi Thierry yerekeje ku mu gabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia

Ubwanditsi 10 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup
Amakuru

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 19 Nov 2021
Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi
POLITIKI

Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo
Amakuru

Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo

Ubwanditsi 13 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru