Inkuru y’icamatana ry’igisambo ruharwa Rusesabagina n’Umunywarumogi Bad Rama rimaze iminsi ricicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, aho Bad Rama yanditse ku mbuga ze mu cyongereza ko yahuye n’intwari ye Rusesabagina agira ati “ Nagize amahirwe yo guhura n’intwari yacu uyu munsi, intwari y’u Rwanda, intwari y’abaharanira uburenganzira bwa muntu aho bari hose. Hari uwabasha gukeka inama yampaye? Murakoze, Paul Rusesabagina, mwampaye ubutumwa (cyangwa inshingano). Mukomeje kumpa imbaraga no kumbera isooko y’ihumure n’ubushake.”
Abahanga bazi gusesengura nabo bahise batekereza inyungu Rusesabagina agiye gukura muri Bad Rama bahita bibuka ko Rusesabagina nta narimwe mwahura ntacyo agukuraho ndetse bikagaragazwa n’ingero nyinshi zirimo uko yayasoromye mu nzirakarengane zahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ubwo bari muri Hotel Mille Collines, ariko ibya vuba yashatse kuyasoroma mu banyamuryango nka taliki ya 10 Mata 2019 n’ibwo byatangiye guhwihwiswa ko Maj.Nsabimana Callixte Sankara yatawe muri yombi mu birwa bya Comore,kandi ko Leta ya Comore irikuvugana n’u Rwanda ngo yoherezwe aho yakoreye ibyaha.
Paul Rusesabagina wari Perezida wa MRCD muri icyo gihe yahise asaba impuzamashyaka gukusanya ibihumbi 50$ ngo afunguze Sankara ndetse yihutira ku ma radio Mpuzamahanga yishingora cyane ko yafunguje Sankara yagize ati: Umwanzi wacu Leta y’u Rwanda yakamye ikimasa, kuko inshuti za FLN na MRCD zabashije kwihagararaho zikora hirya no hino Leta y’u Rwanda ntiyabashya guhabwa Sankara wacu.
Ibyakurikiye rero ni uko Maj.Callixte Sankara yari ahantu harinzwe cyane arindiwe umutekano nyuma yaho yoherezwa mu Rwanda kugeza igihe yaburaniye maze nyuma Nyakubahwa Perezida Kagame amugirira impuhwe ubu aho ari aratuje ntaherutse, we yivugiye ko umugabo utatsinda umuyoboka
Umwe mu bari abarwanyi ba FLN akaba yari mu kigo cy’ingando I Mutobo tutavuga amazina yatangaje ko Rusesabagina yabakinze igikarito mu maso cy’umudari yambitswe na Perezida George w.Bush wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ababwira ko k’urwego rwa Dipolomasi ntakibazo bazagira ndetse na Leta ya Congo itazigera ibatera kuko azavuga ko ari impunzi
Uhereye mu mataliki ya 12 ugushyingo 2019 kugeza kuwa 20 ugushyingo inzego z’ubutasi za FLN ngo ntizabuze kugaragaza ikibazo cy’uko bagiye guterwa, ari nako boherezaga intabaza kuri HCR, nayo ikabasubiza ko nta nkambi izi ziba muri Karehe, bitabaje Rusesabagina yabasabye ibihumbi 35$ by’amadorari ngo ayatange mu miryango mpuzamahanga ibyo bitero bikumirirwe ayo nayo aba arayatamiye daaa.
Kuwa 26 Ugishyingo bashidutse ibirindiro bita(Buevacs) byinshi by’aba ofisiye ba FLN bagoswe na FLN dore ko benshi bari abasaza bageze mu zabukuru abandi bibereye mu myaka yabo bari barahinze yari imaze kwera maze FARDC ibica umusubizo, bamwe batahukanwa ku gahato mu guhugu cy’u Rwanda.
Benshi mu barwanyi harimo Capt Kamuntu Alpha bashinje Rusesabagina kuba nyirabayazana w’ibibazo FLN yahuye nabyo, intsinzwi ndetse no gusenyuka, gushyira hanze ibintu byabo ku ma radio kandi ubwabo bakiyubaka noneho n’ubuhemu bw’amafaranga yagiye abarya dore ko n’imisanzu yahabwaga n’inshuti za FLN ziri mu mahanga yabagezagaho kimwe cya kabiri andi akayirira, Bad rero nyuma yo guhomba mu muziki arahomba no mu mahomvu.
Paul Rusesabagina yari Perezida w’Ishyaka PDR IHUMURE rikaba umunyamuryango w’impuzamashyaka MRCD,akaba yarayoboye manda y’umwaka wa 2018-2019,ubu iyi mpuzamashyaka ikaba ibarizwamo, bamwe mu bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, urugero n’umugore witwa Mukandutiye Angeline warushinzwe iterambere ry’umugore muri MRCD akaba yari yarakatiwe n’inkiko gacaca zo mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yakoreye mu mujyi wa Kigali.
Abanyarwanda benshi n’inshuti z’u Rwanda, Bigeze kwamagana itumirwa rya Paul Rusesabagina, aho yatumiwe ngo azavuge ijambo mu mujyi wa San Antonio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe amaze kumenyekana nk’umuntu uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse utera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kuva tariki 10-26 Mutarama 2020 nibwo ibyo biganiro byari mu cyiswe DreamWeek, aho Rusesabagina yatumiwe nk’umuntu ukora ibikorwa by’ubugiraneza, akavuga ijambo ku wa 10 Mutarama nk’umuyobozi wa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation.
DreamWeek iba igizwe n’uruhurirane rw’ibikorwa byiganjemo ibiganiro, bigaruka ku kuzirikana inzozi za Martin Luther King Jr. zo kubana nta muntu n’umwe uhezwa.
Abamuhaye ubutumire bamushimagizaga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize uruhare mu kurokora Abahutu n’Abatutsi 1,268 bahigwaga n’Interahamwe, akabahungishiriza muri Hôtel des Mille Collines i Kigali, ntihagire n’umwe upfa.
Ni ibikorwa nyamara ubuhamya bwinshi ku byabereye muri Hotel des Milles Collines bugaragaza ko atari ukuri, uretse filime yuje amakabyankuru yamugize igitangaza, kuko nta cy’ubuntu bahawe, ibyo yakoze byari ubucuruzi aho kuba ubutabazi bikaba binavugwa ko byanze bikunze Umunywarumogi Bad Rama agiye kuba igisabisho cy’Umufurama w’I Murama mu Kabagari.
Rusesabagina rero tariki ya 24 Werurwe 2023, nubwo Perezida Kagame yahaye imbabazi Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara nyuma yo kuzimusaba.
Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Umukuru w’Igihugu ku wa 14 Ukwakira 2023, Rusesabagina avuga ati “nciye bugufi nsaba imbabazi”, Uyu yavuze ko yifuza gusanga Umuryango we kuko arwaye indwara nyinshi, yakomeje ati “ndakwizeza ko nta zindi gahunda za politiki mfite kandi ibibazo bya politiki bivuga ku Rwanda nzabitera umugongo.” yicuza “uruhare ibikorwa byanjye bifitanye isano na MRCD byaba byaragize ku bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN”.
Avugamo kandi ko nk’uwahoze ari Umuyobozi wa MRCD, yicuza kuba ataraharaniye ko “abagize ihuriro rya MRCD bubahiriza amahame ajyanye no kutagira uruhare mu bugizi bwa nabi”. Yagize ati “Mbikuye ku mutima ngaragaje agahinda n’akababaro ibikorwa bya FLN byateye ababiguyemo n’imiryango yabo.”
Yemeye kandi ko mu gihe yarekurwa, azaba abonye umwanya wo kwitekerezaho no kubana n’umuryango we ariko nyine abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi.
Kuri Nsabimana Callixte na we wasabye imbabazi avuga ko yari yayobye yijandika mu bikorwa bibi. Yagaragaje ko Perezida Paul Kagame asanzwe agira imbabazi kuva yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba yaraburanye yemera ibyaha kandi agakorana n’inzego z’ubutabera, ndetse yagaragaje ko akuze kandi ko nta mwana afite bityo ko nababarirwa azabasha gushinga urugo, Sankara yanitandukanyije burundu na MRCD-FLN.
Kuri Bad Rama we rero arye ari menjye nubwo yamaze kuba umwana w’ikirara noneho akanishora no mu bitabi biyobya ubwenge bwe wiyemerera ko anywa urumogi yumvikanye asaba ko Leta y’u Rwanda yatanga uburenganzira bwo kurunywa no kurucuruza. Uyu niwe ibigarasha byitezeho amakiriro.
Ahame hamwe rero abe igisabisho cya Rusesabagina




