Bruce Melodie yongeye gushyira abantu mu rujijo, nyuma y’uko agaragaje ibimenyetso bishobora guca amarenga ko umubano we na Coach Gael wajemo agatotsi by’umwihariko mu bya business.
Kuri ubu Bruce yamaze gusiba ku mbuga nkoranyambaga ze (Bio) amakuru agaragaza ko ari umufatanyabikorwa w’ikipe ya Basketball ya UGB na Kigali Universe nk’uko byari bimeze.
Si ibyo gusa kuko kugeza ubu nta makuru ari ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko akibarizwa muri 1:55 AM kuko byose yamaze kubisiba. Icyakora ku mbuga nkoranyambaga za 1:55 AM ho aya makuru aracyariho.
Nk’aho ibyo bidahagije, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere Bruce Melodie yatunguranye yandika ubutumwa kuri Instagram ye agira ati “Coach akeneye Coach.”
Ku mbuga nkoranyambaga kandi biravugwa ko Coach Gael na Kenny Mugarura batereranye Bruce Melodie muri ibi bitaramo bya Summer Country Tour, kuko ntacyo bari kumufasha mu buryo bwo kumuvuganira ku mbuga nkoranyambaga nk’uko ubona The Ben bimeze.
Bivugwa ko ariyo mpamvu ku mbuga nkoranyambaga hari amakuru menshi avuga ko Bruce Melodie ari kurushwa na The Ben muri ibi bitaramo, nyamara aho byabereye atari ko byagenze, ahubwo ni ikibazo cy’uko Bruce Melodie nta bamufasha ku mbuga nkoranyambaga afite.
Mu mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Coach Gael ari kugaragara cyane ari kumwe na The Ben kurusha uko agaragara ari kumwe na Bruce Melodie nk’uko byari bimeze mu minsi yashize. Iyi ni indi mpamvu ishingirwaho bavuga ko ibyabo bitameze neza nk’uko byahoze.
Icyakora nubwo bimeze bityo, Bruce Melodie na Coach Gael bose baherutse kunyomoza aya makuru y’agatotsi kavugwa mu mubano wabo ndetse na Bruce Melodie aherutse gushimangira ko akiri muri 1:55 AM.






