• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?

Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?

RUSHYASHYA 20 Aug 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuba umuntu akora ikiganiro kuri YouTube afite uburenganzira bwo gutumira abantu batandukanye no kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo. Ariko ubwo burenganzira burangira, cyane cyane iyo uha urubuga umuntu ufite amateka aremereye ajyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni muri urwo rwego ikiganiro Etienne Gatanazi yagiranye na Charles Ndereyehe Ntahontuye kuri gahunda y’ubuhinzi cyateje kwibaza niba umuzindaro we wa YouTube, The Real Talk, ukomeje guha urubuga no gutagatifuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikibazo si ukuba Ndereyehe yaravuze ku buhinzi. Ikibazo gikomeye ni uwo ari we, amateka ye, n’uko ahabwa urubuga rwo kugaragara nk’umuntu usanzwe ufite ubuhanga mu buhinzi, mu gihe inyandiko zabatangabuhamya zimugaragaza nk’umwicanyi kabombo utarashyira hasi umugambi wa Jenoside ahubwo wawuraga n’aban be.

Charles Ndereyehe Ntahontuye yari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi n’Ubworozi, ISAR, i Rubona mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Raporo y’Akarere ka Huye ku mateka ya Jenoside igaragaza ko Ndereyehe yari umuyobozi mukuru wa ISAR Rubona kuva ku wa 27 Mutarama 1992, nyuma akaza guhungira mu Buholandi. Iyo raporo ivuga ko yashinjwaga ibyaha bya Jenoside byakorewe muri ISAR yayoboraga mu 1994.

Icyahoze ari komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ubu yimuriwe muri MINUBUMWE, yatangaje ko Ndereyehe yari umwe mu bashinze CDR, ishyaka ry’abahutu b’intagondwa ryagize uruhare mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. CNLG kandi yavuze ko Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa rwamukatiye igifungo cya burundu ku wa 5 Ugushyingo 2008, ruburanishije adahari, rumuhamya ibyaha bya Jenoside bifitanye isano na ISAR.

Ni yo mpamvu kumwerekana gusa nk’umunyapolitiki cyangwa umuhanga mu buhinzi bidahagije. Amateka ye yose agomba kugaragazwa.

Amakuru yatanzwe mu nyandiko z’amateka ya Jenoside agaragaza ko mbere yo kujya kuyobora ISAR, Ndereyehe yari ayoboye Projet de Développement Agricole de Gikongoro (PDAG).

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ivuga ko muri icyo gihe Ndereyehe yagize uruhare mu gushinga umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, afatanyije na Captain Faustin Sebuhura n’abandi bayobozi b’imishinga y’ubuhinzi n’abayobozi bo muri perefegitura.

Ikibazo gikwiye kubazwa Etienne Gatanazi ntabwo ari “kuki waganiriye na Ndereyehe?” Ahubwo ni iki cyari kigamijwe? Kuki hatoranyijwe Ndereyehe nk’umuntu wo kuganira ku buhinzi? Ese wateguye ikiganiro utazi amateka ye? Cyangwa wayirengagije nkana.

Icyaha cya Jenoside ntigikwiye guhindurwa igikoresho cyo kwamamaza umuntu cyangwa kumwubakiraho isura nshya

Cira birarura.

2026-08-20
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Gorilla FC yayobotse isoko ry’i Burundi izana Cédrick Mavugo wa Vitalo’o na Irakoze Darcy wa Olympic Star

Gorilla FC yayobotse isoko ry’i Burundi izana Cédrick Mavugo wa Vitalo’o na Irakoze Darcy wa Olympic Star

Ubwanditsi 22 Jun 2023
Mu mukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri leta z’Unze Ubumwe za Amerika uzwi nka NBA All Stars2021, ikipe yariyobowe na LeBron James yatsinze iya Kevin Durant

Mu mukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri leta z’Unze Ubumwe za Amerika uzwi nka NBA All Stars2021, ikipe yariyobowe na LeBron James yatsinze iya Kevin Durant

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia

Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia

RUSHYASHYA 06 Aug 2026
Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda

Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo
HIRYA NO HINO

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Ubwanditsi 25 Oct 2019
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017
Mu Rwanda

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Ubwanditsi 10 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru