Kuba umuntu akora ikiganiro kuri YouTube afite uburenganzira bwo gutumira abantu batandukanye no kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo. Ariko ubwo burenganzira burangira, cyane cyane iyo uha urubuga umuntu ufite amateka aremereye ajyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni muri urwo rwego ikiganiro Etienne Gatanazi yagiranye na Charles Ndereyehe Ntahontuye kuri gahunda y’ubuhinzi cyateje kwibaza niba umuzindaro we wa YouTube, The Real Talk, ukomeje guha urubuga no gutagatifuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikibazo si ukuba Ndereyehe yaravuze ku buhinzi. Ikibazo gikomeye ni uwo ari we, amateka ye, n’uko ahabwa urubuga rwo kugaragara nk’umuntu usanzwe ufite ubuhanga mu buhinzi, mu gihe inyandiko zabatangabuhamya zimugaragaza nk’umwicanyi kabombo utarashyira hasi umugambi wa Jenoside ahubwo wawuraga n’aban be.
Charles Ndereyehe Ntahontuye yari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi n’Ubworozi, ISAR, i Rubona mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Raporo y’Akarere ka Huye ku mateka ya Jenoside igaragaza ko Ndereyehe yari umuyobozi mukuru wa ISAR Rubona kuva ku wa 27 Mutarama 1992, nyuma akaza guhungira mu Buholandi. Iyo raporo ivuga ko yashinjwaga ibyaha bya Jenoside byakorewe muri ISAR yayoboraga mu 1994.
Icyahoze ari komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ubu yimuriwe muri MINUBUMWE, yatangaje ko Ndereyehe yari umwe mu bashinze CDR, ishyaka ry’abahutu b’intagondwa ryagize uruhare mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. CNLG kandi yavuze ko Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa rwamukatiye igifungo cya burundu ku wa 5 Ugushyingo 2008, ruburanishije adahari, rumuhamya ibyaha bya Jenoside bifitanye isano na ISAR.
Ni yo mpamvu kumwerekana gusa nk’umunyapolitiki cyangwa umuhanga mu buhinzi bidahagije. Amateka ye yose agomba kugaragazwa.
Amakuru yatanzwe mu nyandiko z’amateka ya Jenoside agaragaza ko mbere yo kujya kuyobora ISAR, Ndereyehe yari ayoboye Projet de Développement Agricole de Gikongoro (PDAG).
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ivuga ko muri icyo gihe Ndereyehe yagize uruhare mu gushinga umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, afatanyije na Captain Faustin Sebuhura n’abandi bayobozi b’imishinga y’ubuhinzi n’abayobozi bo muri perefegitura.
Ikibazo gikwiye kubazwa Etienne Gatanazi ntabwo ari “kuki waganiriye na Ndereyehe?” Ahubwo ni iki cyari kigamijwe? Kuki hatoranyijwe Ndereyehe nk’umuntu wo kuganira ku buhinzi? Ese wateguye ikiganiro utazi amateka ye? Cyangwa wayirengagije nkana.
Icyaha cya Jenoside ntigikwiye guhindurwa igikoresho cyo kwamamaza umuntu cyangwa kumwubakiraho isura nshya
Cira birarura.



