• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye

Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye

RUSHYASHYA 05 Oct 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI, UBUTABERA

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije kandi ikomeza umuryango wa Dafroza Mukarumongi Gauthier n’umugabo we Alain Gauthier akaba n’umusangirangendo mu rugamba rwo gushakisha ibimenyetso no gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Dafroza Mukarumongi Gauthier yitabye Imana ku wa 3 Ukwakira 2026, azize uburwayi.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko yagaragaje ubwitange mu rugamba rwo guharanira ko abakoze Jenoside bahanwa.

Riti “Ubwitange yagaragaje mu gushakisha ibimenyetso no gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bwamuhesheje Impeta y’Ubucuti – Igihango mu mwaka wa 2017. Umurava n’ukudatezuka ku gusigasira amateka, guharanira ukuri n’ubutabera, ni umurage adusigiye utazibagirana.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yihanganishije umugabo we Alain Gauthier akaba n’umusangirangendo muri urwo rugamba, umuryango we n’inshuti, ndetse n’abantu bose ibikorwa bye byiza byabereye icyitegererezo.

Dafroza Mukarumongi Gauthier n’umugabo we Alain Gauthier bashinze umuryango Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), wakusanyije ibimenyetso n’ubuhamya byifashishijwe mu gukurikirana abakekwaho Jenoside baba mu Bufaransa.

Ubwitange bwabo bwatumye ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame abambika Impeta y’Igihango, ihabwa abantu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere ubucuti n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, no guhesha agaciro u Rwanda n’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Dafroza yavukiye i Butare mu 1954. Yize ibijyanye n’ubutabire muri kaminuza mu Bufaransa. Yamenyanye na Alain Gauthier ubwo uyu Mufaransa yari umwarimu mu Rwanda, baza gushyingirwa no gutura mu Bufaransa, ari na ho bari igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Babyaranye abana batatu.

Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye igikomere gikomeye kuko yahitanye abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.

Muri Gashyantare mu 1994 yari ari i Kigali ariko nyina yamugiriye inama yo gusubira mu Bufaransa kubera umutekano wari ukomeje kuba mubi. Dafroza yagerageje gushishikariza abe kuva mu Rwanda ariko ntibyakunda; ni bwo aheruka kubabona.

Nyuma ya Jenoside, Dafroza n’umugabo we biyemeje guharanira ko abayigizemo uruhare badakomeza kwidegembya. Batangiye urugamba rwo gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996, mu 2001 bashinga CPCR.

Umurimo wabo warimo kumenya aho abakekwaho Jenoside baherereye mu Bufaransa, kujya mu Rwanda gushaka ibimenyetso aho ibyaha byakorewe, kuganira n’abarokotse ndetse n’abafunzwe no gutegura amadosiye ashyikirizwa ubutabera.

Dafroza yagize n’uruhare rukomeye mu guhindura mu Gifaransa inyandiko z’Ikinyarwanda zifashishwaga mu manza. Ubumenyi yari afite ku Rwanda, ururimi n’amateka yarwo bwafashije mu gukusanya no gusobanura ibimenyetso.

Uru rugamba rwabasabye kwigomwa byinshi, birimo amafaranga n’umwanya wo kuba hamwe n’abana be.

Uretse gukurikirana abakekwaho Jenoside, bajyaga no mu mashuri na za kaminuza gusobanurira urubyiruko amateka yayo, bagatanga umusanzu mu kuyabungabunga no kurwanya abayahakana.

Dafroza yabonaga ubutabera nk’uburyo bwo gusubiza agaciro abazize Jenoside. Yasobanuraga ko imanza zituma amazina yabo avugwa, hakamenyekana abo bari bo n’ibyababayeho, aho gukomeza gufatwa nk’imibare gusa.

2026-10-05
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo

Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo

Ubwanditsi 31 Jul 2021
Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

RUSHYASHYA 17 Jul 2026
Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Ubwanditsi 12 Jan 2020
Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 28 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari amakuru avuga ko Kayumba Nyamwasa ashobora kugaruka mu Rwanda
ITOHOZA

Hari amakuru avuga ko Kayumba Nyamwasa ashobora kugaruka mu Rwanda

Ubwanditsi 02 Aug 2016
Impamvu  Karekezi Olivier nabagenzibe bakina muri “Rayon Sport ” Rutanga Eric na Mukunzi batawe muri yombi , yamenyekanye
ITOHOZA

Impamvu Karekezi Olivier nabagenzibe bakina muri “Rayon Sport ” Rutanga Eric na Mukunzi batawe muri yombi , yamenyekanye

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Guverinoma y’u Rwanda imaze guhagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi, akaba yari afite agaciro kuva muw’2024 kugeza muw’2029
Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda imaze guhagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi, akaba yari afite agaciro kuva muw’2024 kugeza muw’2029

Ubwanditsi 18 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru