• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball

CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball

RUSHYASHYA 06 Oct 2026 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku ruhare yagize mu migendekere myiza ya Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo yabereye i Kigali muri uyu mwaka.

Ubu butumwa bwatanzwe ubwo CAVB yateranaga muri kongere yayo yabereye ku kirwa cya Sal muri Cap-Vert, tariki ya 3 n’iya 4 Ukwakira 2026, aho Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryahawe igihembo cy’indashyikirwa kubera imikorere myiza ndetse n’uruhare ryagize mu iterambere rya Volleyball muri Afurika.

Mu gutanga iki gihembo, CAVB yashimye by’umwihariko uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu gutuma Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo, CAVB Men’s Club Championship 2026, igenda neza ubwo yabereye i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.

Perezida Kagame kandi yagaragaye mu bikorwa by’iri rushanwa, aho ku wa 22 Mata 2026 yakurikiranye umukino wo gufungura warangiye APR VC yo mu Rwanda itsinze Black Rhinos yo muri Zimbabwe amaseti 3-0.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 24, arimo ane yari ahagarariye u Rwanda. By’umwihariko, Police VC yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere y’u Rwanda igeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, ndetse ikegukana umudali wa Feza nyuma yo gutsindwa na Al Ahly yo mu Misiri amaseti 3-0.

REG VC na yo yegukanye umudali w’Umuringa, nyuma yo gutsinda Petrojet Sporting Club yo mu Misiri amaseti 3-1. Uyu wabaye umudali wa mbere REG VC ibonye mu mateka yayo muri iri rushanwa.

Ku ruhande rwa CAVB, ishimwe ryahawe Perezida Kagame ryaje mu gihe u Rwanda rukomeje kongera umwanya warwo mu kwakira amarushanwa akomeye ya Volleyball muri Afurika.

Mu rwego rwo gushimira ibikorwa by’ishyirahamwe ry’uyu mukino n’uruhare rwayo mu iterambere rya Volleyball, CAVB yahaye FRVB igihembo cy’indashyikirwa, cyakiriwe na Perezida waryo, Raphaël Ngarambe, mu izina ry’u Rwanda.

Ibihembo n’ishimwe byatanzwe na CAVB bigaragaza ko uruhare rw’u Rwanda mu iterambere no kwakira ibikorwa bikomeye bya Volleyball muri Afurika rukomeje kwitabwaho ku rwego rw’umugabane.

2026-10-06
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Ubwanditsi 11 Feb 2018
Uganda: Abakozi ba ISO  bashimuta impunzi bazikangisha  kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga

Uganda: Abakozi ba ISO bashimuta impunzi bazikangisha kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga

Ubwanditsi 22 Nov 2017
­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Ubwanditsi 23 Apr 2025
Uburundi bwashatse kuvangira u Rwanda kuyobora EALA

Uburundi bwashatse kuvangira u Rwanda kuyobora EALA

Ubwanditsi 18 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri
Amakuru

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Ubwanditsi 08 Apr 2024
Umukandida Perezida muri Uganda ariyama Abanyarwanda n’Abatanzania
Mu Rwanda

Umukandida Perezida muri Uganda ariyama Abanyarwanda n’Abatanzania

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’
IMIKINO

Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’

Ubwanditsi 18 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru