• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Ndayishimiye yiswe kirogorogo na bagenzi be muri CNDD FDD kubera kuvuga byinshi atatekerejeho   |   24 Nov 2026

  • BURUNDI: Urupfu rw’abarwanashyaka 31 ba CNDD-FDD i Busoni rwibajije byinshi ku mutekano w’abaturage n’inshingano z’ubuyobozi   |   18 Nov 2026

  • Perezida Paul Kagame yakurikiwe umukino ikipe y’igihugu ya Mali yatsindiyemo u Rwanda ibona itike ya CAN 2027   |   18 Nov 2026

  • Macron: Kwaguka kwa OIF bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo tubungabunge ubumwe   |   16 Nov 2026

  • Cambodia: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahageze, bakirwa n’abayobozi batandukanye   |   12 Nov 2026

  • Karuranga John Vianney wasabwe gutera Gerenade mu Rwanda yambitse ubusa Abagome ataha mu Rwanda   |   11 Nov 2026

You are at :Home»Amakuru»Rusesabagina si uwo guhabwa mikoro, ahubwo akeneye kwitabwaho n’abaganga

Rusesabagina si uwo guhabwa mikoro, ahubwo akeneye kwitabwaho n’abaganga

RUSHYASHYA 03 Nov 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Paul Rusesabagina, wamenyekanye cyane binyuze muri filimi Hotel Rwanda, nyuma akajya kuyobora umutwe w’iterabwoba wa FLN/MRCD yongeye kugaragara mu itangazamakuru atanga ibitekerezo bigamije gusebya u Rwanda, ariko ibibazo bikomeye bijyanye n’uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba bya FLN/MRCD yakunze kwirengagiza.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Umunyekongo Stanislas Bujakera, Rusesabagina yongeye kugaruka kuri byabinyoma ahora ashinja u Rwanda. Iki kiganiro kije mu gihe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, amaze igihe agaragaza amagambo n’ibikorwa bikomeje bishotora u Rwanda agakoresha n’itangazamakuru, Rusesabagina akaba yavuze ko amushyigikiye 150% kandi ko abadipolomate bavugana bashyigikiye Tshisekedi.

Icyakora, icyagaragaye kuri Rusesabagina si amagambo yavuze gusa, ahubwo ni n’imimerere y’umubiri we. Mu mashusho y’ikiganiro, yagaragaraga afite imvugo n’imigendekere y’iminwa bitari bisanzwe, ku buryo byateye kwibaza ku buzima bwe. Ibi ntibihagije kugira ngo umuntu amupime indwara runaka, ariko bigaragaza ko hakwiye kwitabwaho ubuzima bwe aho guhora ahabwa urubuga rwo gukwirakwiza amagambo y’urwango n’ibirego bidafite gihamya.

Rusesabagina yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, nyuma yo kwandikira Leta y’u Rwanda ibaruwa asaba imbabazi, aniyemeza kutazongera kugira uruhare mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro. Nyamara, yongeye kugaragara mu itangazamakuru avuga amagambo agarura impaka ku bikorwa bye bya politiki n’uruhare yagize mu mutwe wa FLN.

Ikiganiro cya Bujakera cyasize icyuho gikomeye: kuki atigeze abaza Rusesabagina ku ruhare rwe muri MRCD/FLN, by’umwihariko ku bitero byagabwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu 2018 na 2019, bigahitana abaturage b’inzirakarengane, abandi bagakomereka, ndetse imitungo igasahurwa ikanatwikwa?

Ibyo ni byo bibazo byari bikwiye guhabwa umwanya mu kiganiro n’umuntu wigeze kuyobora ihuriro rya MRCD ryari rifite umutwe witwaje intwaro wa FLN.

Ibyaha umunani Rusesabagina yahamijwe n’Urukiko

Ku wa 20 Nzeri 2021, Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwakatiye Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha umunani muri icyenda yari akurikiranyweho: Kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba., ubwicanyi bwakozwe nk’igikorwa cy’iterabwoba., gushimuta abantu mu rwego rw’ibikorwa by’iterabwoba, ubujura bwitwaje intwaro, gutwika ibintu n’imitungo., kugerageza kwica.no gukubita no gukomeretsa mu rwego rw’ibikorwa by’iterabwoba.

Icyaha kimwe atahamijwe ni icyo gushinga umutwe witwaje intwaro utemewe.

Ibyaha yahamijwe bifitanye isano n’ibitero umutwe wa FLN wagabye mu Ntara y’Amajyepfo mu 2018 na 2019, aho nibura abantu icyenda bishwe, abandi bagakomereka, ndetse imitungo y’abaturage igasahurwa cyangwa igatwikwa.

Urukiko rwagaragaje uruhare rwa Rusesabagina mu buyobozi bwa politiki bwa MRCD no gushyigikira ibikorwa bya gisirikare bya FLN.

Aho guhabwa mikoro, hakwiye kwitabwaho ubuzima bwe, amashusho  agaragaza ibimenyetso by’uko atameze neza mu mubiri, igikwiye ni uko yakwitabwaho n’abaganga bakagenzura ubuzima bwe, aho guhindura buri kiganiro n’itangazamakuru urubuga rwo gukomeza impaka za politiki no gutangaza ibihuha ku Rwanda.

Rusesabagina si uwo gukomeza guha mikoro ngo yongere kuvuga ibyo ashaka byose; mbere na mbere, ubuzima bwe bukwiye kwitabwaho n’abaganga.

2026-11-03
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida Kagame ari i Brazzaville mu Nama ya Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo

Perezida Kagame ari i Brazzaville mu Nama ya Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Igipolisi n’abanyamakuru barashaka uko barushaho gukorana batarebana ay’ingwe

Igipolisi n’abanyamakuru barashaka uko barushaho gukorana batarebana ay’ingwe

Ubwanditsi 21 Apr 2016
Uganda: ubwato bwari butwaye abakinnyi bwarohamye 3 barapfa abandi baburirwa irengero

Uganda: ubwato bwari butwaye abakinnyi bwarohamye 3 barapfa abandi baburirwa irengero

Ubwanditsi 20 May 2019
Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri

Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri

Ubwanditsi 29 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo  [ VIDEO ]
UBUKUNGU

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Ubwanditsi 17 May 2017
Ni iki gituma imihanda Perezida Kagame yemerera abaturage itinda kubakwa?
Mu Rwanda

Ni iki gituma imihanda Perezida Kagame yemerera abaturage itinda kubakwa?

Ubwanditsi 01 May 2017
RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

Ubwanditsi 28 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru