• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BURUNDI: Urupfu rw’abarwanashyaka 31 ba CNDD-FDD i Busoni rwibajije byinshi ku mutekano w’abaturage n’inshingano z’ubuyobozi   |   18 Nov 2026

  • Perezida Paul Kagame yakurikiwe umukino ikipe y’igihugu ya Mali yatsindiyemo u Rwanda ibona itike ya CAN 2027   |   18 Nov 2026

  • Macron: Kwaguka kwa OIF bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo tubungabunge ubumwe   |   16 Nov 2026

  • Cambodia: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahageze, bakirwa n’abayobozi batandukanye   |   12 Nov 2026

  • Karuranga John Vianney wasabwe gutera Gerenade mu Rwanda yambitse ubusa Abagome ataha mu Rwanda   |   11 Nov 2026

  • Jenoside ikomeje kwambika ubusa Interahamwe: Teganya Jean Léonard Yoherejwe na Amerika mu Rwanda   |   10 Nov 2026

You are at :Home»Amakuru»BURUNDI: Urupfu rw’abarwanashyaka 31 ba CNDD-FDD i Busoni rwibajije byinshi ku mutekano w’abaturage n’inshingano z’ubuyobozi

BURUNDI: Urupfu rw’abarwanashyaka 31 ba CNDD-FDD i Busoni rwibajije byinshi ku mutekano w’abaturage n’inshingano z’ubuyobozi

RUSHYASHYA 18 Nov 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Imiryango myinshi yo mu Burundi iri mu gahinda nyuma y’impanuka ikomeye yabereye i Kabanga, muri Komini Busoni, Intara ya Butanyerera, ku mugoroba wo ku wa 15 Ugushyingo 2026. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko nibura abantu 31 bahasize ubuzima, abandi bagakomereka, ubwo ikamyo yari itwaye urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD, ruzwi nk’Imbonerakure, yakoraga impanuka.

Nk’uko Radio Publique Africaine (RPA) yabitangaje, abari muri iyo kamyo bari bavuye mu bikorwa by’ishyaka CNDD-FDD byabereye i Mukinya, muri Komini Ngozi. Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ikibazo cyo gutwara abantu benshi mu makamyo asanzwe agenewe imizigo, uburyo bushobora gushyira ubuzima bw’abagenzi mu kaga ariko ntacyo bibwiye Perezida Ndayishimiye ushishikajwe no kwiyamamaza kurusha ubuzima bw’abaturage.

Mu gihe u Burundi bumaze igihe buhanganye n’ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, iyi mpanuka itumye hibazwa niba uburyo bwo gutwara abaturage mu bikorwa bya politiki buhabwa ingamba zihagije z’umutekano.

Perezida Évariste Ndayishimiye, uzwi ku izina rya Neva, yatangaje ubutumwa kuri X agaragaza akababaro yatewe n’iyi mpanuka, yihanganisha imiryango y’ababuze ababo. Mu butumwa bwe bwatangajwe n’ibitangazamakuru, yavuze abantu 31 bapfuye ariko ntiyagaragaje ko bari abarwanashyaka ba CNDD-FDD.

Ibi bituma havuka ibibazo bikwiye gusubizwa mu mucyo: Ni nde wateguye urugendo? Ni nde wemeye ko abantu benshi batwarwa mu ikamyo itagenewe gutwara abagenzi? Ese hakurikijwe amategeko y’umutekano wo mu muhanda? Kandi ni izihe ngamba ziteganyijwe zo kurengera imiryango y’abahitanywe n’impanuka?

Ikindi, mu gihe u Burundi bwitegura amatora ya Perezida ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027, iyi mpanuka irerekana akamaro ko gushyira umutekano n’ubuzima bw’abaturage imbere y’ibikorwa byose bya politiki.

2026-11-18
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo

Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo

Ubwanditsi 22 Jun 2016
Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria

Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria

Ubwanditsi 10 Feb 2016
Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Ubwanditsi 26 Feb 2018
Kicukiro: Abagabo babiri bafashwe bagerageza guha umupolisi ruswa

Kicukiro: Abagabo babiri bafashwe bagerageza guha umupolisi ruswa

Ubwanditsi 25 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhuzabikorwa wa Loni muri Centrafurika arashima RWAFPU-1 kubera gucunga neza umutekano mu birori by’ubwigenge bw’iki gihugu
Mu Rwanda

Umuhuzabikorwa wa Loni muri Centrafurika arashima RWAFPU-1 kubera gucunga neza umutekano mu birori by’ubwigenge bw’iki gihugu

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage
Amakuru

Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage

RUSHYASHYA 09 Aug 2026
Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira
INKURU NYAMUKURU

Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira

Ubwanditsi 16 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru