Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mukino wa Volleyball mu Rwanda (Rwanda Volleyball National League) izakomeza ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, aho hazakinwa umunsi wa karindwi (VII) mu cyiciro cy’abagabo n’umunsi wa gatanu (V) mu cyiciro cy’abagore, mu mikino izabera muri BK Arena na NPC.
Uyu munsi w’imikino uzaba ufite umwihariko wo guhuza amarushanwa ya Volleyball n’ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA, ku bufatanye bwa Rwanda Biomedical Center (RBC) na Rwanda Volleyball Federation (FRVB), mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA (World AIDS Day 2026).
Mu gihe imikino izaba ikinwa, hazajya hatangwa ubutumwa butandukanye bugamije gukangurira abitabiriye n’abakunzi ba Volleyball kugira uruhare mu rugamba rwo kurwanya SIDA.
Ubu butumwa buzanyuzwa mu buryo butandukanye, burimo ubutangwa mu gihe cy’imikino (mentions) ndetse n’ubuzagaragara ku byapa n’ahandi hateguwe mu bibuga bizaberamo imikino.
Uretse ubukangurambaga, uyu munsi uzanabera umwanya wo gushimira amakipe n’abakinnyi bitwaye neza mu gice cya mbere cya shampiyona (First Leg), aho hazatangwa ibihembo ku bazaba baragaragaje urwego rwiza rw’imikinire. Ibi bihembo bizatangwa ku bufatanye na Rwanda Biomedical Center (RBC), nk’umufatanyabikorwa w’iri rushanwa muri iki gikorwa.
Uyu munsi uzaba ari na wo usoza imikino y’igice cya mbere cya Rwanda Volleyball National League mu byiciro byombi, mbere y’uko amakipe yerekeza mu gice cya kabiri cya shampiyona.
Biteganyijwe ko imikino izatangira ku isaha ya Saa ine aho Police WVC izakina na RP Huye WVC bagakinira muri NPC.
Indi mikino izabera muri NPC ni RRA WVC izakina na Ruhango WVC, RP NGOMA VC ikazahura na EAUR VC, umunsi uzasozwe na Kirehe yakira KVC.
Muri BK Arena ho APR WVC izakira KEPLER WVC guhera Saa Sita n’Igice, Saa Cyenda Gisagara VC izakine na APR VC mu gihe ku i saa kumi n’Ebyiri Police VC izakina na REG VC.
Aho iyi mikino yose izabera biteganyijwe Ko kwinjira azaba ari Ubuntu. M






