Imyaka ibaye 20 abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda batangiye kujya ubutumwa bwo kubahiriza amahoro n’umutekano mu bihugu byinshi, kandi aho babaye hose bahawe ibihembo bibashimira ubunyamwuga, ubwitange, ubumuntu n’ubusabane hagati yabo n’abaturage b’ibyo bihugu.
Ingero ni nyinshi: Darfur muri Sudan, muri Haiti, Cote d’Ivoire, Mali, Sudan y’Epfo, Mozambike, n’ahandi abashinzwe umutekano bakomoka mu Rwanda babaye cyangwa n’ubu bakiri, usanga abaturage batifuza ko Abanyarwanda bataha, kubera indangagaciro ntagereranywa zibaranga.
Ibi bitandukanye n’abava mu bindi bihugu, kuko kenshi usanga abaturage babavumira ku gahera, kubera imyitwarire idatandukanye n’iy’abagizi ba nabi izo ngabo cyangwa abapolisi bitwa ko bagiye guhashya. Ntawe ntunze agatoki, ariko Monusco muri Kongo ni urugero rw’ingabo “zishinzwe amahoro” ariko zabaye iza mbere mu guteza abaturage akaga.
Uko kuvugwa imyato kw’ingabo n’abapolisi bava mu Rwanda, kwakuruye ishyari ku basanzwe batifuriza ineza uRwanda, batangira guhimbahimba ibirego, aka wa wundi wabuze icyo atuka inka, ati:”Dore icyo gicebe cyayo”!
Nguko uko uwitwa” Barbara Debout” yahurutuye ibinyoma mu binyamakuru “Le Monde” na” The New Humanitarian”, ashinja ingabo z’uRwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafrika, gusambanya abagore ku ngufu no kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.
Abaturage b’i Bangui, barimo n”abo muri sosiyete sivile, twashoboye kuvugana nabo tukimara kubona ibyo birego, batubwiye ko uretse n’ibyo byaha by’urukozasoni, nta n’andi makosa yoroheje ushobora gusangana ingabo z’uRwanda ziri muri Santarafrika. Abo batangabuhamya bati:”Ahubwo no mu duce ibyo byaha byakundaga kubamo, bihaheruka abasirikari b’uRwanda batarahagera”.
Ubu buhamya burashimangira ibikubiye mu itangazo rivuguruza ibirego bya Barbara Debout, ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’uRwanda.
Mu bimenyetso bikubiye muri iryo tangazo, harimo ko uduce uwo mukwizabinyoma avuga twabereyemo ibyo byaha, nk’ahitwa Papua na Ndassima, nta na rimwe abasirikari bakomoka mu Rwanda bigeze bahakorera, ko rero ntaho bari guhurira n’abo bagore bivugwa ko bahohotewe.
Byongeye, iryo tangazo risobanura ko i Bangui, mu kigo cy’abasirikari b’uRwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, uretse abasivili bahakora, nta muturage wemerewe kuhinjira, bikaba rero bitumvikana uko uwo muturage bivugwa ko yahasambanyirijwe ku ngufu yahageze.
Ikigaragara rero iyi nyandiko ni nk’izindi zose z’aba” contre-succès”, bagamije gusa guharabika isura y’ingabo z’uRwanda, RDF. Barahomera iyonkeje ariko, kuko hejuru y’ubutwari bwa RDF bumaze kuba kimenyabose ku isi, na “discipline” ya RDF itagibwaho impaka. Ushobora kwanga kwanga urukwavu, ariko wirengagije ko ruzi kunyaruka, waba wifitiye uburwayi mu mutwe.