Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yahagaritse ikiganiro cyari cyasabwe n’Ishyirahamwe “Jambo asbl” rizwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyari giteganyijwe kubera mu cyumba cy’iyo Nteko taliki ya 1 Werurwe 2018.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yanyujije kuri Twitter ubutumwa ko icyo kiganiro cya “Jambo asbl” cyavuyeho.
Yagize “Maze kumenya ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yahagaritse ikiganiro JAMBO asbl yateguraga kuzakorerayo [ mu cyumba cy’Inteko] ku wa 1 Gashyantare 2018.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, nawe yahise yandika ubutumwa bushimira Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi na Perezida wayo, Siegfried Bracke, ku gukuraho icyo kiganiro cy’abapfobya Jenoside.
Ku wa 15 Nzeri 2017, Depite Gille Foret wo mu ishyaka rya MR (Mouvement Réformateur) mu Bubiligi ryagejeje mu Nteko umushinga usaba ko hashyirwaho itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yaryise “Réprimer la négation, la minimisation, la justification ou l’approbation du Génocide commis contre les Tutsi au Rwanda en 1994.”
Itegeko ryo mu 1995 u Bubiligi busanganywe rihana umuntu wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abayahudi; MR ikaba ishaka ko hashyirwaho n’irihana abahakana iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yari yemeye ko ku wa 1 Werurwe 2018 hazaba ikiganiro mpaka cyateguwe na Jambo asbl, Ishyirahamwe rikorera mu Bubiligi, rizwi nk’abahezanguni mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasade y’u Rwanda na Ibuka bahise bamagana iby’icyo kiganiro, izo nzego zigaragaza ko abagize “Jambo asbl” baba bagiye gukwirakwiza ingengabitekerezo mbi.