• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abacamanza muri ICC basabwe kudasesa urubanza rwa Visi Perezida wa Kenya

Abacamanza muri ICC basabwe kudasesa urubanza rwa Visi Perezida wa Kenya

Editorial 16 Jan 2016 ITOHOZA

Ubushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rukorera mu Buholandi ejo kuwa kane bwasabye abacamanza muri urwo rukiko kudasesa (kutajugunya) urubanza rwa Visi perezida wa Kenya, William Ruto, nk’uko babigenje umwaka ushize ubwo bahagarikaga kuzongera kuburanisha Perezida Uhuru Kenyatta bavuga yuko nta bimenyetso bihagije byarigutuma urubanza rukomeza !

Ruto w’imyaka 49, ICC umukurikiranyeho uruhare yaba yaragize mu bwicanyi n’ubundi bugome byakozwe muri Kenya nyuma y’amatora ya 2007, aho abantu basaga 1300 bishwe n’aho abagera ku bihumbi 600 bagakurwa mu byabo.

Umushinjacyaha Anton Steynberg yabwiye abacamanza baburanisha urwo rubanza yuko ibimenyetso bishinja uwo Visi Perezida bihari kandi bihagije ariko abamuburanira bakavuga ko urubanza rwaseswa kuko ibyo bimenyetso bidahari ngo ibihari ari ibifitirano gusa ! Bimwe mu bimenyetso uwo mushinjacyaha yatanze ni amanama Ruto yakomeje kujyamo iwabo Rift Valley aho yafatanyaga n’abamwe mu bayobozi bo mu bwoko bwe bw’Abakalenjin gutegura umugambi wo kwica Abakikuyu.

Yavuze yuko ibyavuye muri ayo mana kwari uguhamagarira urubyiruko kwica, gutwika no gusahura ngo kandi ibyo koko byarakozwe.

Nyuma y’ubwo bwicanyi bw’akurikiraniwe hafi cyane n’amahanga, ICC yahisemo gukurikirana abantu batatu bavugagwa kuba ku isonga ry’izo mvururu. Abo ni Uhuru Kenyata waje gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika na William Ruto yagize Visi Perezida we. Undi ni umunyamakuru, Joshua arap Sanga w’imyaka 40. Ruto na Sanga ni Abakalenjin naho Kenyatta aba Umukikuyu.

-1795.jpg

William Ruto, Joshua arap Sanga, na Uhuru Kenyatta

Mbere yo gusesa urubanza rwa Kenyatta ubushinjacyaha bwakomeje kwinuba buvuga yuko guverinoma ayoboye yakomeje kwimana ibimenyetso bya ngombwa byari gutuma ahamwa n’ibyaha ariko abamuburaniraga bakavuga yuko bitabaho yuko uregwa yitangira ibimenyetso bimushinja, ahubwo ari akazi k’ubushinjacyaha kubyishakishiriza !

Casmiry Kayumba

2016-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Faustin Twagiramungu ntiyashima ibyo u Rwanda rwagezeho yarazonzwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Faustin Twagiramungu ntiyashima ibyo u Rwanda rwagezeho yarazonzwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 28 Jan 2017
440,000$: Ikiguzi  cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

440,000$: Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

Editorial 02 Oct 2017
Uganda: Gen (Rtd) Otafiire arasaba Gen Tumukunde na Gen. Kayihura gukemura ibibazo bafitanye  amazi atarerenga inkombe

Uganda: Gen (Rtd) Otafiire arasaba Gen Tumukunde na Gen. Kayihura gukemura ibibazo bafitanye amazi atarerenga inkombe

Editorial 22 Feb 2018
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Editorial 14 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusirikare w’u Burundi yafatiwe mpiri muri Congo
INKURU NYAMUKURU

Umusirikare w’u Burundi yafatiwe mpiri muri Congo

Editorial 06 Nov 2018
Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga
SHOWBIZ

Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga

Editorial 24 Apr 2018
Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage
INKURU NYAMUKURU

Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage

Editorial 31 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru