Intumwa za rubanda zirindwi ziturutse mu Ihuriro ry’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Guinée ku wa 15 Ugushyingo zasuye Isange One Stop Center ya Kacyiru; kandi zishima Serivisi z’iki Kigo.
Bahawe ikaze n’Umuyobozi wa Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda (KFL) Commissioner of Police (CP) Dr Daniel Nyamwasa; wababwiye ndetse abasobanurira ibyo iki Kigo gikora n’uko kibikora.
Aba badepite bari mu gihugu mu rugendo shuri rw’icyumweru (kuva ku itariki 13 kugeza ku wa 20 Ugushyingo) rugamije kwigira ku Rwanda ibyo rwagezeho mu guteza imbere Uburinganire no kongera ubushobozi bw’Umugore nk’uko byatangajwe n’uwari uzirangaje imbere, Djéné Sarah Kamara.
Zimaze kubwirwa ibyo Isange ikora; izo Ntumwa za rubanda zeretswe aho abayigana bahererwa serivisi harimo aho bakirirwa, aho basuzumirwa, aho bagirirwa inama mu bijyanye n’amategeko hashingiwe ku ihohoterwa bakorewe, n’aho bavurirwa ndetse bakanahabwa imiti ituma badatwara inda cyangwa ngo bandure vurusi itera SIDA ku bakorewe irishingiye ku gitsina.
CP Dr Nyamwasa yabwiye abo bashyitsi ko umubare munini w’abo iki Kigo cyakira ari abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ubwabo bagize 72 %; aho 82% byabo bari hagati y’imyaka itanu na 18 y’amavuko, naho 18% bakaba bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko.
Yagize ati:”Dufite abajyanama mu by’ihungabana n’impuguke mu byiciro bitandukanye bita kandi bafasha abatugana; kandi nta kiguzi bacibwa kuri serivisi zose bahabwa, kandi n’iyo batashye dukomeza kubakurikiranira hafi, ndetse iyo bibaye ngombwa turabasura kugira ngo turebe niba nta bufasha bwihariye bakeneye.
Umuyobozi wa Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda yabwiye abo badepite ko Isange imaze kugaba amashami mu Bitaro 28 mu gihugu, ariko ko intego ari ukugeza serivisi zayo mu bitaro byose biri mu gihugu ndetse no mu Bigo Nderabuzima.
Nyuma y’urwo rugendoshuri, Nyakubahwa Kamara yagize ati:”Nk’abahagarariye rubanda, kandi barajwe ishinga n’igituma bagira imibereho izira ihohoterwa twaje kureba uko U Rwanda rwateje imbere Uburinganire no kongera ubushobozi bw’Umugore. By’umwihariko twasuye Isange kugira ngo twihere ijisho uko yita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana; kandi twasanze imikorere yayo ari ntamacyemwa; ibi nkaba mbivuga nshingiye ku buryo bwiza bwo kwakira abayigana , serivisi nziza ibaha, n’imikoranire yayo n’izindi nzego, kandi izo serivisi zose zikaba ari ubuntu.”
Yongeyeho agira ati:”Twungutse byinshi bizatuma tunoza gahunda zacu zijyanye no kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse no gufasha abarikorewe. Isange ni intangarugero ku buryo ibihugu bitari bike bishobora kuyigiraho.”
Isange One Stop Center yashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation.
RNP