Ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda hakomejwe gufatwa abagande bakora ubucuruzi buteweme n’amategeko aho bavana ibintu mu Rwanda bakabijyana mu gihugu banyuze munzira zitemewe n’amategeko.
Muri iki cyumweru cyonyine, abagande basaga barindwi bafatiwe mu Rwanda bashaka kwambutsa imyaka cyane cyane ibishyimbo babijyana iwabo muri Uganda.
Tariki ya 30 Kamena 2019, abagande batanu aribo Ayinamani Robert, Bebwa Gerald, Twebaze Joseph, iyamuremye John na Habiyambere Bonge bagerageza kwambutsa ibiro bigera kuri 500 by’ibishyimbo babikura mu Rwanda babijyana I Bugande.
Ibi byaje bikurikira abandi babiri aribo Ngabirano Samuel na Nyesiga bari bafashwe tariki ya 29 Kamena 2019 bagerageza kwambutsa ibishyimbo bingana n’ibiro 250.
Mugihe abagande bafatwa bakora ubucuruzi butemewe n’amategeko, Uganda nayo ikomeje kujugunya ku mupaka inzirakarenganze zari zimaze igihe zifungiye muri Uganda kuburyo butemewe n’amategeko. Kuva Uganda yatangira gucyura Abanyarwanda bari bafungiye mu gihugu cyabo umubare umaze kurenga ibihumbi bibiri byabacyuwe kungufu.
Ibi bikorwa by’abagande bakora ubucuruzi butemewe bw’imyaka bayikura mu Rwanda bakayijyana Uganda, bikorwa mu gihe ibinyamakuru byo muri Uganda byirirwa bivuga ko Abanyarwanda inzara ibishe kuko bakura ibyo kurya muri Uganda. Bageze naho bavuga ko ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka zijya gushaka icyo kurya.