Abanyarwanda bo mu bice bitandukanye by’igihugu no hanze yacyo uyu munsi ku wambere tariki ya 18 Ukuboza 2017 bahuriye muri ‘Kigali Convention Center’ mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano’.
Byitezwe ko iyo nama ihuza Abanyarwanda basaga 2000 barimo abayobozi bakuru b’igihugu, abo mu nzego z’ibanze, abacuruzi, sosiyete sivile n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda ndetse n’abadipolomate.
Ku murongo w’ingingo zigomba kuganirwaho harimo Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Irindwi, kongerera agaciro ibituma igihugu cyihaza mu iterambere n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu nk’uko bitangazwa n’ibiro(bureau) bya Minisitiri w’Intebe.
Ladislas Ndendahimana, umusesenguzi wa politike akaba n’umwe mu bagize umuryango uharanira agaciro k’Abakomoka muri Afurika(The pan-African Movement Rwanda Chapter), avuga ko umushyikirano w’uyu mwaka ari wo wa mbere ubaye nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama yaharuriye inzira Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7.
Uretse abakoraniye muri Kigali Convention Centre, hari ahandi hantu hari gukurikiranirwa imirimo y’iyi nama muri buri ntara: Hari urubyiruko ruteraniye muri Petit Stade na site za Nyamasheke, Gatsibo, Musanze na Huye.
Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.
Itegeko Nshinga riteganya ko “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze. Perezida wa Repubulika atumiza kandi akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira.”
Perezida Kagame yatangije Inama y’Igihugu y’Umushyikirano avuga aho ubuzima bw’Igihugu buhagaze
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama y’umushyikirano ko nta gushidikanya ko igihugu cyacu gikomeje gukomera mu kwiyubaka, kandi ibyo bigashingira no ku bumwe n’imbaraga ubwo bumwe buturukamo, ubumwe bumaze gukomera.
Ati : Ariko binavuze ko dushobora no gukora neza kurushaho, ndibwira ko twanatangiye gukora ku bintu bimwe na bimwe by’ingenzi kandi bya ngombwa kugira ngo tugeze u Rwanda rwacu ku rundi rwego.
Ndagira ngo mbagezeho bimwe mu bimaze gukorwa no kugerwaho mu minsi ishize tutibagiwe ndetse n’ibihe ibyo bikorwa bikorerwamo.
Reka ntangirire ku buhinzi n’ubworozi, kubera umwanya ukomeye ibyo bifite mu buzima bw’igihugu cyacu. Ubuhinzi bwari bumaze igihe butiyongera ariko muri uyu mwaka umusaruro ubuturukaho wiyongereye ku gipimo cy’ibice umunani ku ijana nubwo habayeho ibibazo bitandukanye birimo twa dukoko twona ibihingwa n’izuba ryaravuye igihe kirekire, mu bice by’igihugu.
Imbaraga z’abaturage nizo zatumye habaho iyi mpinduka. Ndagira ngo mbibashimire kandi mbasabe gukomereza aho. Ubufatanye bw’inzego za leta bwatumye ibihabwa abahinzi bibageraho ku gihe binagabanya ruswa yabigaragaragamo, mu kuhira imyaka nako kwarafashije muri uko kongera umusaruro.
Twafashe icyemezo cyo gushora imari mu gutunganya imbuto zo mu gihugu kugira ngo twongere agaciro k’ibyo duhinga kandi tugabanye gutegereza izivuye hanze akenshi tutakwizera ko zizaboneka uko tubishaka cyangwa zizabonekera igihe. Birashimije kubona abana bacu barangiza amashuri baratangiye kwihangira ibyo bakora cyane cyane ndetse mu bijyanye na Entrepreneurship n’ibikorwa bishingiye ku buhinzi, birashishikariza n’urundi rubyiruko gutekereza ku mahirwe arimo.
Mu byerekeranye n’ubukungu, mu 2017 twandikishije ishoramari rishya n’irindi rijyanye n’ibikorwaremezo bingana n’amadolari ya Amerika miliyari n’igice aha harimo Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera twamaze igihe kirekire dufite mu byifuzo bisa n’ibyananiranye ariko ubu biragenda neza kirimo kirubakwa.
Ingamba zo gutekereza ubukerarugendo bushingiye ku nama zibera mu gihugu zatangiye gutanga umusaruro. Uyu mwaka u Rwanda rwakiriye inama 16 […]
Abashyitsi kandi bishimira ibyo babona, batubera abaduserukira iyo basubiyeyo, bavuga ibyiza babonye bizana abandi ariko aha nakwibutsa ko dushobora no kongera kuri ibyo byinshi kurushaho kubinoza byarushaho kugira akamaro.
Ingamba zo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda nazo zongereye umusaruro ugereranyije n’umwaka ushize, ibicuruzwa twohereza mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 50%; ibyo dukura hanze byo byagabanutse kuri 3%. Kubera iyi mpamvu ikinyuranyo mu bucuruzi bwacu n’amahanga cyaragabanutse ku kigero kirenze 20%. Muri uyu mwaka twashyizeho imirimo 8000 kandi tuzakomeza kuyongera.
Agaciro k’ibyo twohereza mu mahanga biturutse ku mabuye y’agaciro ubu karuta ak’ibindi bikubiye hamwe. Ibi bituruka ku mbaraga twashyize mu kubyongerera agaciro bitaroherezwa.
Leta izakorana n’abashoramari mu nganda ishyiraho igiciro kidahenze mu nganda kugira ngo abifuza gukoresha ayo mashanyarazi barusheho kutakoresha badahenzwe.
Ibi byose bigenda neza kandi biganisha aheza bituruka mu mbaraga za leta n’izabikorera, ziha abakozi b’Abanyarwanda n’ibigo uruhare mu kongera agaciro k’ibyo bakora.
Gahunda ya leta y’imyaka irindwi izaganirwaho muri uyu mushyikirano, ibyo bizaba intangiriro yo kutugeza ku ntego yacu yo kuba igihugu cy’ubukungu bwisumbuye mu mwaka wa 2050.
Tugomba gukomeza inzira nziza turimo ariko kandi duhora twongera imbaraga no gukosora ibyaba bitaragenze neza, kumenya uko igihugu gihagaze ntabwo bikwiye kuba igikorwa cya rimwe mu mwaka ahubwo ni isuzuma rigomba guhoraho, tukibaza ibibazo bitandukanye.
Iterambere tuvuga tugomba kwibaza niba rigenda ku muvuduko twifuza cyangwa dushoboye cyangwa ukwiye. Dukwiye kwibaza niba dukora ibishoboka byose biri muri ubwo bushobozi dufite cyane dushyize imbere imibereho y’Abanyarwanda bacu bose ntawusigaye inyuma.
Inshingano yo kubaza no gusubiza ibi bibazo ni iyacu. Muri urwo rwego ndumva ko impinduka mu ireme ry’uburezi ku nzego zose igomba kuba kimwe muri gahunda dushyira imbere, uburezi bugera kuri bose uko byagenwe, burera neza, bujyana n’ibihe tugezemo bikerekana niba abantu tubaha ubumenyi, ubushobozi, bya ngombwa kandi bifasha gutwara igihugu cyacu imbere bishingiye niba cyubaka ubukungu bw’urwego rwo hejuru.
Dushobora gutangira dusuzuma ndetse n’ubushakashatsi niba nabyo bikorwa mu ikoranabuhanga bikoresha ibigezweho bityo tugashyiraho gahunda y’ibikorwa ibereye ibyo byose twifuza ndetse n’uburyo tubayeho, ibyo bikwiye kuba inshingano ya buri wese kandi bishingira no ku myumvire myiza.
Yashimye inzego z’ubuzima
Ndibwira ko iyo ukoze ibikomeye nyine nibwo urushaho gutunganirwa. Ntabwo rero narangiza na none ntashimiye inzego zose, ntashimiye abanyarwanda, cyane cyane ndavuga ndetse izo nzego zijyanye n’ubuzima. Ubuzima nabyo bigaragara ko udafite ubuzima nta bindi ashobora gukora, ntabyo yageraho.
Uko inzego z’ubuzima zigenda ziyubaka, zifasha abanyarwanda, kugira ubuzima bwiza nyine babona serivisi ndetse ibyo bikaduka n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo bisanzwe cyangwa se n’ibishya bigenda bivuka buri gihe, icyo navuga ni ugukomeza izo nzego, ni ukugira ngo zikomeze ziduhe ibyiza bizirimo bikenewe.
Icyiza cyabyo ni uko byagiye bigashingira ku bakoranabushake benshi ariko bafite ibindi bikorera ariko bakagira n’umwanya wo kunganira ibijyanye n’ubuzima […] yaba guhangana n’indwara dusanzwe tumenyereye ari malariya, ndetse n’ibindi byagiye bihungabanya abantu mu Rwanda no ku isi hose bijyanye na sida n’indwara nyinshi zimwe zituma ababyeyi, abana baba bakivuga zikababuza ubuzima.
Ibyo ugiye kureba intambwe izo nzego zimaze kutugezaho mu kuduha ubuzima bwiza, birashimishije, icyo nakongeraho, dufatanyije tuzakomereza aho dukore ku buryo twagera no ku bindi byinshi.
Nongeye gushimira abanyarwanda kwitabira no kugira uruhare rugagarara muri byinshi cyane cyane umutekano igihugu gifite, ni mwe abaturage bishingiraho mufatanyije n’inzego zibishinzwe by’umwihariko mu kuduha umutekano. Ibyo byose buri kimwe kizatugeza ku kindi tugatera imbere.
Kagame yasabye abanyarwanda kuzitabira amatora ari imbere
Ati : Ndasaba abanyarwanda kwitegura amatora ari imbere, amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo abantu bazayitabire batekereza, barebamo ibyo byose tugomba gukora […] ndibwira ko bizagenda neza nk’amatora yandi tuvuyemo.
Dufite amahirwe, turifite, dufite ubushake, dufite imyumvire ku buryo twakomeza gukorera kuri politiki nziza dukoresha kandi dukorera abanyarwanda bose, ibi nibyo byatugeza ku majyambere twifuza.
Twakomeza ayo mahirwe dukorera hamwe tugamije kuzamura imibereho y’abanyarwanda, dukorana n’abandi mu karere dutuyemo, dukorana neza n’abaturanyi ndetse dukorera hamwe no kuri uyu mugabane wacu wa Afurika kugira ngo twese tugere ku byo twifuza.
Turakomeza kubagezaho uko iy’ Inama y’Umushyikirano igenda…..