Ku itariki 26 Mutarama, Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abagize Komite zo kwicungira umutekano basaga ijana bo mu murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera, hamwe n’abo mu wa Ruyenzi, mu karere ka Kamonyi, maze ibasaba kuba intangarugero mu byo bakora byose kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bisabwa.
Abo mu murenge wa Runda babisabwe na Chief Inspector of Police (CIP) Marcel Kalisa, akaba ari umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Runda, naho abo mu wa Rusarabuye bakaba barabikanguriwe na Inspector of Police (IP) Justin Kajeje, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Burera.
CIP Kalisa yabanje gushima abagize uru rwego bo mu murenge wa Runda kubera uruhare bagira mu kubungabunga umutekano, ariko na none abasaba kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Yabibabwiye agira ati:”Mu by’ukuri, ntawe utanga icyo adafite. Nk’abantu bashinzwe gukangurira abandi kwirinda no kurwanya ibyaha, mukwiriye gutanga urugero rwiza mu byo mukora byose kuko ari byo bizatuma ubutumwa mutanga bukurikizwa.”
Yabasabye kongera umuhati mu kurwanya ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga, aha akaba yarabasobanuriye ko bitera ababinyoye gukora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda harimo gukubita abantu no kubakomeretsa, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gusambanya abana, ndetse n’ibindi bitandukanye.
IP Kajeje yasabye abo mu murenge wa Rusarabuye kujya bakangurira abawutuyemo kwirinda amakimbirane, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, ndetse banasabwa gukora neza amarondo.
Yabwiye kandi abagize uru rwego kujya bahanahana amakuru hagati yabo yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi abasaba kujya bayageza kuri Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego.
Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rusarabuye, Mwumvira Jean Marie Vianney yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera ku mpanuro yahaye abo bagize uru rwego maze abasaba kuzikurikiza.
Umwe muri bo wo mu murenge wa Rusarabuye witwa Sibomana Boniface yagize ati:”Guhurira hamwe mu nama nk’iyi ni ingenzi cyane kuko twunguranye ibitekerezo hagati yacu kandi tugirwa inama n’inzego zibishinzwe ku bijyanye n’uburyo twarushaho gutunganya ibyo dushinzwe.”
Yavuze ko agiye kongera imbaraga mu kurwanya amakimbirane, ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi ko azajya akangurira abandi bantu gutanga amakuru ku gihe ashobora gutuma ibyaha bikumirwa, kandi yatuma hafatwa abamaze kubikora ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.
RNP