Muri iyi minsi hamaze iminsi hari amatora y’abadepite mu bihugu byinshi by’uburayi ndetse no ku rwego rw’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.
Nko mu Bubiligi, mu matora yaba kuri iki cyumweru, mu biyamamaje harimo Abanyarwanda, bazwi mu gatsiko k’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri abo harimo na Laure Uwase, wiyamamarizaga kuba umudepite mu Nteko y’Abafurama, Marie Bamutese, umugore wa Peter Verlinden nawe wiyamamarizaga kujya mu Nteko y’Abafurama, umugabo we Peter Verlinden we washakaga kujya mu Nteko y’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, na Mugabe Nizeyimana wiyamamaziraga mu Nteko y’akarere ka Buruseli.
Nk’uko twabivuze, abo bose bahuriye kuba bari mu mugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi baratanzwe n’ishyaka ryari inshuti magara y’ingoma ya Kayibanda na Habyarimana, ishyaka ry’Abafurama b’abakirisitu rikaba ryari no mpuzamashyaka ya gikirisitu, IDC (Internationale Démocarte Chrétien) rizwi kuba ijwi ry’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse rikaba ryaragaragaye kenshi mu mugambi ugamije guhirika FPR ku butegetsi
Laure Uwase ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera, ruharwa wamaze Abatutsi, naho nyina Agnes Mukarugomwa akaba ari mu bambere bashinze imiyoboro ya YouTube igamije gusebya u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Laure Uwase ni umunyamategeko, ariko kubera ingengabitekerezo ya Jenoside yakuze yigishwa, yabyifashishije mu kuyihakana, ndetse biba akarusho ubwo yinjiraga muri politike y’Ububiligi.
Uwase yashyizwe muri Komisiyo yiga ku ngaruka igihugu cy’Ububiligi cyagize ku bihugu cyakolonije, ariko imyemerere ye ya politike imaze kugaragazwa baza kumukaramo.
Yigize impuguke y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ariko usanga ibyo avuga ari nabyo abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe Abatutsi bahoza mu kanwa.
Kuba atsinzwe ruhenu rero ni 8byo kwishimira kuko inteko y’abafarama itahaye intebe umuhakanyi wa jenoside.
Peter Verlinden ni umunyamakuru w’Umubiligi umaze igihe, akaba yari afitanye ubucuti bwa hafi na Perezida Habyarimana, binyuze muri rya shyaka ry’abafurama. Niwe wakoreshwaga kugirango ingoma ya Kinani igaragare neza mu Bubiligi .
Peter Verlinden yavanze politiki n’itangazamakuru, ahinduka ushinzwe icengezamatwara mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ijwi ry’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi abifashwamo n’umugore we Marie Bamutese uhisha amateka ye, dore ko akabeshya ko ababyeyi be biciwe muri Kongo, kandi baraguye mu nzira bahunga. Agoreka amateka abishaka kugirango atagatifuze abakoze jenoside.
Bamutese n’umugabo we bemeza ko Jenoside yakozwe na FPR Inkotanyi nk’uko byamamazwa n’abandi bagome nka Judi Rever. Bamutese kandi yemeza ko Se yiciwe mu Ruhango na FPR naho nyina akicwa muri 2017.
Ibi ndetse babisubiyemo muri film ya BBC “Rwanda: Untold Story”.
Amakuru yizewe ni uko Marie Bamutese ababyeyi be ari Tharcisse Sempura na nyina Beatrice Kabusoro. Se akaba yaraguye mu nzira ahungira muri Kongo kubera igicuri yarwaraga.
Bamutese yagarutse mu Rwanda, mbere y’uko ajyanwa mu Bufaransa muri 1999, ariko ibyo byose ntabyo avuga, ahubwo abeshya ko yagiye i Burayi avuye muri Kongo.
Undi wo muri Jambo asbl, ni Mugabe Nizeyimana watsinzwe amatora mu Nteko ya Buruseli.
Uyu Nizeyimana Mugabe ntabwo akunda kuvuga, ariko kuba ari umunyamuryango wa Jambo asbl birumvikana umurongo ahagazeho.
Abana b’abicanyi bahawe ubutumwa bwo gutagatifuza ababyeyi babo bakoresheje uburyo bwose, haba itangazamakuru, kwinjira muri politiki y’ibihugu bibacumbikiye, ndetse no kwifashisha inshuti zabo mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.