Mu gihe hirya no himo abantu bagenda bumva bimwe mu bigo by’imari byafunze bivugwa ko byahombe hagaragajwe zimwe mu mpamvu zibitera aho kutishyura inguzanyo ziba zaratanzwe biza ku mwanya wa mbere.
Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena,2016 mu kiganiro kigenewe abanyamakuru cyateguwe n’Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) mu rwego rwo kugaragaza ibizakorwa mu cyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda kizatangira mu Cyumweru gitaha.
Umuyobozi wa AMIR ,Rwema Peter yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma bimwe mu bigo by’imari bihomba bimwe bikaba byafunga imiryango biterwa no kuba bamwe mu bakiriya baba baratse inguzanyo nyuma ntibazishyura kandi iki kigo kiba cyarayimuhaye nk’umugabane w’abandi bakiriya baba baje kubitsa.
Ati “Ikigo cy’imari ubwaco nta mafaranga kiba igifite ahanini usanga gicungira ku migabane yabaza kubitsa iyo rero umukiriya umwe atwaye amafaranga runaka nk’inguzanyo nyuma ntayishyure biviramo cya kigo guhomba.”
Impamvu ya kabiri Peter agaragaza nk’itera igihombo ni Ubuyobozi ndetse n’abakozi badakurikirana ati “Iyo ubuyobozi budakurikirana ibintu usanga wa muntu watse inguzanyo rimwe na rimwe abura umuntu umwibutsa cyangwa ngo amwegere.”
Indi mpamvu ya Gatatu Peter agaragaza ko ifite gutera igihombo ku bigo by’imari ndetse n’ama banki muri rusange ni Ibiza aha yatanze urugego rw’ibiherutse kubera mu Karere ka Gakenke aho imvura yangije ibintu byinshi ndetse igahitana n’abatari bake.
Ati “Umuturage afite kwanga inguzanyo yiteguye ko azishyura imyaka yeze imvura cyangwa ibindi biza bikaba byayangiza bityo bikaba byatera kutishyura inguzanyo yafashe cyangwa hakabaho gukererwa.”
Rwema akaba yavuze ko mu bigo by’imari iciriritse mu Rwanda ikibazo cy’inguzanyo zitarishyurwa kiri kuri 7,6% cy’izagujijwe abakiriya.
Icyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda kikaba kizatangira ku ya 14 Kamena,2016 aho abanyarwanda bazahabwa umwanya bakagaragaza icyo bamaze kugeraho bitewe no gukorana n’ibi bigo ndetse bakabakangurira gukorana na byo.
Ibindi bikorwa bizakorwa ni ibiganiro bizahuza abayobozi b’ibigo by’imari icyiriritse bizabera mu Ntara zose z’igihugu aho hazabaho kungurana ibitekerezo.
Jean Claude Nyandwi