Ku bakandida icyenda(9) bifuzaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, batatu(3) gusa nibo bonyine bazahatana mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, kuko aribo bashikirije Komisiyo y’amatora ibisabwa n’amategeko byuzuye.
Abo ni:
1. Kagame Paul watanzwe n’umuryango wa FPR-INKOTANYI.
2. Habineza Frank watanzwe n’ishyaka”Green Party”.
3. Mpayimana Philippe, umukandida wigenga.
Muri 6 basigaye harimo Diane Rwigara, wari ugerageje kwiyamamaza, nk’umukandida wigenga, ku nshuro ya 2, kuko yari yanabigerage muw’2017 ariko nabwo ntiyuzuze ibiteganywa n’amategeko.
Diane Rwigara rero yongeye gukomwa mu nkokora no kutuzuza ibisabwa, birimo:
1. Kudasinyisha nibura abantu 12 bafatiye indangamuntu mu turere tunyuranye kandi bari kuri liste y’itora yatwo.
2. Ku rutonde rw’abo avuga bashyigikikiye kandidatire ye, hari aho amazina adahura na nomero z’indangamuntu.
3. Hari ahanditse amazina ariko ntihagaragazwe nomero z’indangamuntu zabo.
4. Ahanditse amazina na nomero z’indangamuntu, ariko ntihabeho imikono yabo.
Byinshi mu byashingiweho mu kwanga kandidatire ye, Diane Rwigara abihuriyeho n’abandi bagenzi be batanu, barimo Mbanda Jean wigeze kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, we utaranabonye imikono y’abamushyigikiye mu turere 27 twose, kuri 30 tugize u Rwanda.
Haribazwa niba abakandida bagaragaweho gukoresha impapuro mpimbano badakwiye gukurikiranwa mu butabera.