• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abakekwaho icyaha cya Jenoside badafatwa bakingirwa ikibaba n’ibihugu bahungiyemo -Busingye

Abakekwaho icyaha cya Jenoside badafatwa bakingirwa ikibaba n’ibihugu bahungiyemo -Busingye

Editorial 10 Apr 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye avuga ko impamvu bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi badafatwa ari uko ibihugu bahungiyemo bibakingira ikibaba.

Ibi yabitangaje ubwo yari ari mu kiganiro kuri KT Radio (Radio ya Kigali Today Ltd), tariki ya 08 Mata 2017.

Minisitiri Busingye avuga ko mu mpapuro 691, zatanzwe kuva muri 2007 zisaba ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera, muri zo 40 gusa nizo zifitiwe igisubizo.

Avuga ko icyo ari ikibazo n’ubwo ibyo bihugu byashyize umukono ku mazezerano mpuzamahanga yo mu 1948 arwanya akanakumira icyaha cya Jenoside.

Akomeza avuga ko ariko igituma badatabwa muri yombi ari uko bagera mu bihugu bahungiyemo bagakorana bya hafi n’ubuyobozi bw’ibyo bihugu, bikabakingira ikibaba.
Minisitiri Busingye avuga ko indi mpamvu ituma abakekwaho icyaha cya Jenoside bahungiye mu bindi bihugu badatabwa muri yombi ari uruhare ibyo bihugu nabyo biba byishinja.

Agira ati “Nk’u Bufaransa muribuka igihe Gacaca yari igitangira hagiye habaho ibintu bitandukanye nk’amashyirahamwe yo guhisha ukuri yari afite n’akazina bayihaye kiswe “Ceceka” igamije guhisha ukuri.”

Akomeza avuga ko kandi igituma abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi badatabwa muri yombi n’ibihugu bahungiyemo ari uko bahagera bakiyoberanya.
Ati “Ibihugu byinshi byo muri Afurika n’ubwo biba byarashyize umukono kuri ariya masezerano mpuzamahanga akenshi abantu babihungiyemo kwiyoberanya kwabo birihuta cyane.”

-6284.jpg

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye

Usanga hano yari azwi nka perefe, umucuruzi ukomeye, burugumesitiri ariko ugasanga hari ahandi ageze agakora nko mu mirima, yoroye inka! Niyo afashwe usanga abantu batangajwe n’uko ariwe bashakishaga mu myaka yose.”

Minisitiri Busingye avuga ko nubwo ibyo byose buhari, ntibizabuza u Rwanda gukomeza kubakurikirana kuri icyo cyaha cya Jenoside uko bizagenda kose.

Ati “Umuntu uri hanze wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi agomba kubibazwa kuko umuntu ari hanze y’u Rwanda bitavuze ko ari hanze y’ubutabera.”

Mu myaka 10 ishize impapuro zita muri yombi abakekwaho icyaha cya Jenoside zigiye hanze, abantu 17 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bihishe mu mahanga boherejwe kuburanira mu Rwanda.

Abandi 21 baburanishirizwa mu bihugu bari bahungiyemo; nk’uko Jean Bosco Mutangana, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda abitangaza.

2017-04-10
Editorial

IZINDI NKURU

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Editorial 23 Jan 2024
Impaka za ngo ‘Turwane ‘  hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

Impaka za ngo ‘Turwane ‘ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

Editorial 17 Aug 2017
FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022

FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022

Editorial 08 Feb 2022
Perezida Magufuli  ngo azahindura inote  ateze igihombo abajura

Perezida Magufuli ngo azahindura inote ateze igihombo abajura

Editorial 06 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leopold Munyakazi arashyize yoherejwe mu Rwanda kuburanishwa ibyaha yakoze
ITOHOZA

Leopold Munyakazi arashyize yoherejwe mu Rwanda kuburanishwa ibyaha yakoze

Editorial 27 Sep 2016
Ikipe ya Etincelles FC yateguye amatora yo kuzuza imyanya, abazatora basabwa kuzana inyemezabwishyu y’amafaranga atari munsi ya 10 000
Amakuru

Ikipe ya Etincelles FC yateguye amatora yo kuzuza imyanya, abazatora basabwa kuzana inyemezabwishyu y’amafaranga atari munsi ya 10 000

Editorial 27 Dec 2021
Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo
Amakuru

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Editorial 01 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru