• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Abakiliya ibihumbi 380 ba British Airways bibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki

Abakiliya ibihumbi 380 ba British Airways bibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki

Editorial 08 Sep 2018 UBUKERARUGENDO

Ikigo gitwara abantu n’ibintu mu ndege cyo mu Bwongereza, British Airways cyatangaje ko cyibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki abakiliya bacyo ibihumbi 380 bakoresheje mu kwishyura. 
Mu makuru yibwe harimo amazina, aho batuye, email, nimero y’ikarita, igihe izarangirira n’ijambo ry’ibanga by’abakiliya bagiye bishyura imyanya mu ndege banyuze ku rubuga rwa Internet na porogaramu ya British Airways. 
Umuyobozi mukuru wa British Airways, Alex Cruz, yabwiye BBC ko ubu bujura bw’ikoranabuhanga (…)

Ikigo gitwara abantu n’ibintu mu ndege cyo mu Bwongereza, British Airways cyatangaje ko cyibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki abakiliya bacyo ibihumbi 380 bakoresheje mu kwishyura.

Mu makuru yibwe harimo amazina, aho batuye, email, nimero y’ikarita, igihe izarangirira n’ijambo ry’ibanga by’abakiliya bagiye bishyura imyanya mu ndege banyuze ku rubuga rwa Internet na porogaramu ya British Airways.

Umuyobozi mukuru wa British Airways, Alex Cruz, yabwiye BBC ko ubu bujura bw’ikoranabuhanga bwabayeho hagati y’itariki 21 Kanama na 5 Nzeri 2018.

Yemeje avuga ko ari cyo kibazo cy’ikoranabuhanga kigaragaye kuva urubuga rwa British Airways rwatangira gukoreshwa mu myaka 20 ishize.

Yiseguye ku bakiliya bahuye n’iki kibazo ndetse abasaba kwihutira kugana banki bakorana nazo, abazagira igihombo bose bakaba bazahabwa indishyi.

Ubwo aya makuru yamenyekanaga, agaciro k’imigabane ya International Airlines Group, ari nacyo British Airways, ibarizwamo kahise gatangira kugabanuka, ku wa Gatanu bari bamaze gutakaza 5%.

Umwe mu bakiliya ba British Airways witwa Esme Karim yabwiye CNN ko atiyumvisha uburyo iyi kompanyi y’indege aribwo yamenye ko amakuru y’abakiliya bayo yibwa, akibimenya akaba yarihutiye kujya kuri banki gufungisha ikarita ye.

British Airways yaherukaga guhura n’ikibazo cy’ikoranabuhanga muri Gicurasi 2017 cyatewe n’ibura ry’umuriro, icyo gihe ingendo 700 zarahagaritswe bigira ingaruka ku bagenzi bagera ku bihumbi 75.

Iki kigo cyavuze ko abagenzi bagizweho ingaruka n’uku gusubikwa ku ingendo bahawe indishyi za miliyoni 72.6 z’amadolari. Ntihatangajwe igihombo ariko British Airways yagize.

2018-09-08
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’impanuka y’ Indege Ya Ethiopian Airlines, U Bushinwa bwahagaritse indege za Boeing 737 MAX 8.

Nyuma y’impanuka y’ Indege Ya Ethiopian Airlines, U Bushinwa bwahagaritse indege za Boeing 737 MAX 8.

Editorial 12 Mar 2019
Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Editorial 13 May 2025
Igikomangoma cyo muri UAE kiri gushaka amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Igikomangoma cyo muri UAE kiri gushaka amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Editorial 17 Jan 2018
RwandAir yemerewe gutangira ingendo zigana Abuja muri Nigeria

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zigana Abuja muri Nigeria

Editorial 15 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 02 Mar 2023
Nyampinga wa Iraq wirukanwe mu gihugu n’umuryango we kubera selfie yifotoje ari kumwe na nyampinga wa Israel,yongeye kwifotozanya nawe
SHOWBIZ

Nyampinga wa Iraq wirukanwe mu gihugu n’umuryango we kubera selfie yifotoje ari kumwe na nyampinga wa Israel,yongeye kwifotozanya nawe

Editorial 15 Jun 2018
Iby’Umunyamakuru  Ndahayo Obed  wahunze Igihugu byamenyekanye
ITOHOZA

Iby’Umunyamakuru Ndahayo Obed wahunze Igihugu byamenyekanye

Editorial 05 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru