Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke, ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018,yafashe Abakozi babiri ba SACCO Nemba iri mu karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 15.
CIP Twizeyimana yavuze ko bafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’Abakozi ba Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) basanze amafaranga angana kuriya yaranyerejwe; aba bombi bafatwa bakekwa kuba ari bo bayanyereje bashyikirizwa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB).
Yongeyeho ko amakuru y’inyereza ry’amafaranga muri iyo SACCO yatanzwe n’umwe mu bakozi bayo wayahaye Ubuyobozi bwa BNR; imenyekana ryabyo rikaba ryarakurikiwe n’igenzura.
Yagarutse ku ngaruka zo kunyereza umutungo agira ati,”Irigiswa ry’umutungo; waba uwa Leta cyangwa n’undi wose rigira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’Igihugu kubera ko uribwa n’umuntu cyangwa abantu kandi ugenewe rubanda. Umuntu ushinzwe ibya rubanda akwiriye kubicunga neza. Agomba kwirinda kunyereza amafaranga ndetse n’ikindi cyose ashinzwe gucunga.”
Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara yashimye uwatanze amakuru yatumwe aba bombi bafatwa; aboneraho gusaba ibayituye kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru ku gihe atuma inzego zibishinzwe zibikumira zikanafata ababikoze.
Ingingo ya 325 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.