• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa   |   17 Jun 2025

  • FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda   |   17 Jun 2025

  • Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball   |   16 Jun 2025

  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abakozi barindwi b’Ikigo cy’Igihugu cy’umutungo kamere bamaze icyumweru batawe muri yombi

Abakozi barindwi b’Ikigo cy’Igihugu cy’umutungo kamere bamaze icyumweru batawe muri yombi

Editorial 08 Sep 2016 Mu Mahanga

Aba bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere bashinzwe ibijyanye n’ubutaka batawe muri yombi na polisi kuwa 2 Nzeli 2016.

Ubushinjacyaha buravuga ko bwamaze gushyikirizwa dosiye y’abakozi ba Leta barindwi bakurikiranyweho guhimba ibyangombwa by’ubutaka.

Ubushinjacyaha buravuga ko abo bakozi bakekwaho “guhimba ibyangombwa by’ubutaka, babihimbira abantu, cyangwa bagahindura amazina ya ba nyira byo.”

Umukozi mugenzi w’abatawe muri yombi yabwiye Izubarirashe dukesha iyi nkuru ko bahinduye amazina ari ku cyangombwa cy’ubutaka cy’umuntu watinze kuza kugifata, bacyandikaho undi, agisabisha inguzanyo y’Amafaranga miliyoni 140 muri banki.

Nyuma yo guhabwa iyo nguzanyo, icyangombwa cyarongeye cyandikwa kuri nyiracyo, hanyuma uwo nyiracyo aza gutungurwa no gusanga hari ideni abarwaho na banki atazi igihe ryafatiwe.

Uyu mukozi yatubwiye ko ubusanzwe hari salle (icyumba) ikorerwamo ibijyanye no kwandika ibyangombwa by’ubutaka, aho nta mukozi ushobora kwinjiramo wenyine, cyangwa ngo afungure mudasobwa atabiherewe uruhushya n’abashinzwe ikoranabuhanga.

Iyo umukozi akerewe kuhagera ngo ntiyemererwa kwinjira muri icyo cyumba, kandi ngo n’iyo batashye ntawe usigaramo.

Nyuma y’uko iki kibazo kivutse, polisi ngo yahise itangira iperereza, uwahinduye icyangombwa aragaragara, akaba ngo yitwa Ange, ariko uwamuhaye uburenganzira bwo kwinjira muri mkudasobwa we ntiyagaragara, bituma polisi itambikana abashinzwe ikoranabuhanga bose na Ange.

Uyu mukozi avuga ko ibibazo nk’ibi bisanzwe bigaragara, ati “Ni uko nyir’iki cyangombwa yabaye prudent (yashishoje) akabireba naho ubundi ibi birasanzwe, ubutaka bubamo amanyanga menshi ni uko bakunda kubihisha.”

Yakomeje agira ati “Ibi bintu bimaze igihe ahubwo ni uko abantu batabyitaho, uyu na we kubimenya ni uko ubwo yagiye gusaba inguzanyo muri banki agasanga hari undi wasabye inguzanyo ku cyangombwa cye bikamucanga, ushobora gusanga hari n’abaturage batajya basaba inguzanyo wasanga ibyangombwa byabo byarasabiweho inguzanyo.”

-4000.jpg

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin,

Abajijwe ibyo kuba uwanditswe ku cyangombwa kitari icye yaragisabiyeho inguzayo muri banki, umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko bagikurikirana ati :“Turabikurikirana, kandi ni bwo tugitangira kubabaza, ubwo details zindi muzazimenya nyuma.”

Source : Izuba rirashe

2016-09-08
Editorial

IZINDI NKURU

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Editorial 18 Feb 2017
Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano

Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano

Editorial 06 Jan 2016
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Editorial 21 Nov 2021
Barack Obama niwe mugabo wishimirwa n’Abanyamerika

Barack Obama niwe mugabo wishimirwa n’Abanyamerika

Editorial 28 Dec 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru