Aba bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere bashinzwe ibijyanye n’ubutaka batawe muri yombi na polisi kuwa 2 Nzeli 2016.
Ubushinjacyaha buravuga ko bwamaze gushyikirizwa dosiye y’abakozi ba Leta barindwi bakurikiranyweho guhimba ibyangombwa by’ubutaka.
Ubushinjacyaha buravuga ko abo bakozi bakekwaho “guhimba ibyangombwa by’ubutaka, babihimbira abantu, cyangwa bagahindura amazina ya ba nyira byo.”
Umukozi mugenzi w’abatawe muri yombi yabwiye Izubarirashe dukesha iyi nkuru ko bahinduye amazina ari ku cyangombwa cy’ubutaka cy’umuntu watinze kuza kugifata, bacyandikaho undi, agisabisha inguzanyo y’Amafaranga miliyoni 140 muri banki.
Nyuma yo guhabwa iyo nguzanyo, icyangombwa cyarongeye cyandikwa kuri nyiracyo, hanyuma uwo nyiracyo aza gutungurwa no gusanga hari ideni abarwaho na banki atazi igihe ryafatiwe.
Uyu mukozi yatubwiye ko ubusanzwe hari salle (icyumba) ikorerwamo ibijyanye no kwandika ibyangombwa by’ubutaka, aho nta mukozi ushobora kwinjiramo wenyine, cyangwa ngo afungure mudasobwa atabiherewe uruhushya n’abashinzwe ikoranabuhanga.
Iyo umukozi akerewe kuhagera ngo ntiyemererwa kwinjira muri icyo cyumba, kandi ngo n’iyo batashye ntawe usigaramo.
Nyuma y’uko iki kibazo kivutse, polisi ngo yahise itangira iperereza, uwahinduye icyangombwa aragaragara, akaba ngo yitwa Ange, ariko uwamuhaye uburenganzira bwo kwinjira muri mkudasobwa we ntiyagaragara, bituma polisi itambikana abashinzwe ikoranabuhanga bose na Ange.
Uyu mukozi avuga ko ibibazo nk’ibi bisanzwe bigaragara, ati “Ni uko nyir’iki cyangombwa yabaye prudent (yashishoje) akabireba naho ubundi ibi birasanzwe, ubutaka bubamo amanyanga menshi ni uko bakunda kubihisha.”
Yakomeje agira ati “Ibi bintu bimaze igihe ahubwo ni uko abantu batabyitaho, uyu na we kubimenya ni uko ubwo yagiye gusaba inguzanyo muri banki agasanga hari undi wasabye inguzanyo ku cyangombwa cye bikamucanga, ushobora gusanga hari n’abaturage batajya basaba inguzanyo wasanga ibyangombwa byabo byarasabiweho inguzanyo.”
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin,
Abajijwe ibyo kuba uwanditswe ku cyangombwa kitari icye yaragisabiyeho inguzayo muri banki, umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko bagikurikirana ati :“Turabikurikirana, kandi ni bwo tugitangira kubabaza, ubwo details zindi muzazimenya nyuma.”
Source : Izuba rirashe