Byari biteganyijwe yuko abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba bajya Arusha muri Tanzania uyu munsi tariki 8/12/2017 mu isinywa ry’amasezerano y’Abarundi ariko ntabwo bakigiyeyo kuko ayo masezerano atagisinywe.
Nk’uko byaraye bitangajwe n’umuhuza w’Abarundi, Benjamini Mukapa, ayo masezerano y’Abarundi ntabwo agisinywe ngo kuko nta kintu gifatika kigeze kigerwaho muri ibyo biganiro by’ibyumweru bibiri bisoza uyu munsi !
Mukapa, ariwe Muhuza uhoraho ariko akaba yunganira Perezida Yoweri Kaguta Museveni muri ubwo buhuza, yatumije iyo mishyikirano ya kane ku Barundi yizeye yuko ariyo yagombaga kuba iya nyuma, hagahita hasinywa amasezerano imbere y’abakuru b’ibihugu byose bitandatu bigize EAC.
Nk’uko bamwe mu bari muri ibyo biganiro babidutangarije ntabwo Mukapa yaraye ahishe ykuri. Yavuze yuko yacitse intege ngo kubera yuko iyo mishyikirano nta kintu cyo gusinyira yagezeho.
Nk’uko ariko Rushyashya yakomeje ibitangaza, kuva iyo mishyikirano yatumizwa, nta cyagaragaraga gifatika yari kugeraho. Yatumijwe nabi biba na ngombwa yuko inakorwa nabi.
Mugutumiza iyo mishikirano ntabwo umuhuza yigeze atumiza inzego zirebwa n’ibibazo by’Abarundi ahubwo yatumije abantu ku giti cyabo nubwo baba baturuka muri izo nzego. Iyi ikaba ariyo mpamvu umutwe ukomeye kurusha iyindi muri opozisiyo y’u Burundi, CNRD, yanze kwitabira ibyo biganiro kandi byakabaye ngombwa yuko wagombaga kuba uhari.
Icya kabiri n’uko ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bwari bwararangije kugaragaza yuko iyo mishyikirano igomba kutagira icyo yageraho. Muri opozisiyo bavugaga yuko muri iyo mishyikirano bari kumvikana ibyo gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho, ariko Bujumbura ikavuga yuko umuhuza azanye ibyo kuganira kuri iyo ngingo yahita yikura muri ibyo biganiro.
Ikindi n’uko abari buri ibyo biganiro batigeze banahura. Hahuraga amatsinda afite icyo ahuriyeho, ibyo buri tsinda ryaganiriyeho Mkapa akabishyikiriza ayandi, byinshi bigaterwa ibyatsi !
Uko bigaragara rero nuko akazi ko guhuza abarundi kananiye Mukapa wigeze kuyobora Tanzania nk’uko ako guhuza abatavuga rumwe muri DRC kananiye Edem Kodjo wigeze kuyobora Togo.