• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abaminisitiri n’Abayobozi ba Polisi bo muri aka karere bihereye ijisho imyitozo ku kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga

Abaminisitiri n’Abayobozi ba Polisi bo muri aka karere bihereye ijisho imyitozo ku kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga

Editorial 02 Sep 2016 Mu Mahanga

Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano n’abayobozi bazo bo mu bihugu byo muri aka karere bagize Umuryango w’ubufatanye mu kurwanya ibyaha (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization – EAPCO) ejo basuye abapolisi baturuka mu bihugu bikagize bari mu myitozo ibera Camp Kigali yo ku rwego rwo hejuru ku kurwanya no gukumira ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Abo ba Minisitiri n’abayobozi ba Polisi bari i Kigali mu Nama Rusange ya 18 y’Abayobozi ba Polisi zo muri aka karere (EAPCO) ifite Insanganyamatsiko igira iti:”Guteza imbere ubufatanye no kunoza imikoranire mu kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.”

Nk’uko Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, akaba n’Umuhuzabikorwa w’iyo myitozo yabivuze, icyo gikorwa cyari kigamije kubereka ishusho nyayo y’imyitozo n’imigendekere yayo.

Yagize ati:”Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano ndetse n’abayobozi bazo baje kwihera ijisho uko imyitozo imeze kubera ko iri mu bikorwa bimirije imbere. Kugira ngo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga birwanywe birasaba ubufatanye , imikoranire myiza no guhanahana amakuru ku gihe hagati y’inzego bireba.”

Mu byaranze iyo myitozo yateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) harimo gushyira mu bikorwa ubumenyi ku kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Iyo myitozo yibanze ku gukusanya no gusesengura ibimenyetso by’ibyaha, kubika amakuru , kuyahanahana, gufata abacyekwa gukora ibyaha, gukoresha itumanaho rya Polisi Mpuzamahanga (I-24/7), no gukora iperereza ku icuruzwa ry’abantu.

Abayitabiriye bakoze umwitozo- shusho aho umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko utishoboye yajyanywe mu mahanga n’agatsiko k’abacuruza abantu bamubeshya ko bazamushakirayo imirimo.

Avuga kuri uwo mwitozo, CP Namuhoranye yagize ati: “Uburyo abagenzacyaha bakoresheje mu kugenza iki cyaha harimo kureba niba hari ubutumwa uwo mukobwa yohererezanyije kuri telefone cyangwa kuri murandasi n’abamujyanye, uko byagenze (niba byarabayeho), uko byatangiye, aho bamujyanye.. muri make bagerageje uburyo bwose bushoboka kugira ngo babone amakuru yose ajyanye n’uko icyo cyaha cyakozwe kugeza bamenye aho uwo mukobwa aherereye , baramugarura ndetse bafata abamujyanye.”

Yakomeje agira ati:”Uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere ni ko abantu baryifashisha mu gukora ibyaha bitandukanye. Iyi myitozo itanga ishusho y’imikoranire ikwiriye hagati y’ibihugu ndetse na Polisi zabyo aho bisabwa guhanahana amakuru kugira ngo ibyaha ndenga mipaka birusheho kurwanywa.”

CP Namuhoranye yagize kandi ati:” Ndizera ndashidikanya ko ku musozo w’iyi myitozo tuzasanga ko ubufatanye atari amahitamo ahubwo ko ari ngombwa kugira ngo ibyaha ndenga mipaka bibashe gutahurwa, kugenzwa, kumenya ababikoze, aho baherereye, kubafata no kubohereza mu bihugu bibashakisha kugira ngo bagezwe imbere y’inkiko.”

Mathew Simon, ukorera ku cyicaro cya Polisi Mpuzamahanga i Singapore, akaba n’umwe mu bagenzuzi b’iyo myitozo yavuze ko icuruzwa ry’abantu ari kimwe mu byaha bihangayikishije ibihugu n’isi muri rusange aho abibasirwa ari abafite imibereho itari myiza.”

Yagize ati:”Mu byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga harimo iby’inzaduka nk’ubwicanyi bw’uburyo butandukanye, gufata ku ngufu n’ubwabuzi bushukana bw’amafaranga hakoreshejwe telefone nka kimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukora ibyo byaha ku buryo bisaba ubufatanye mu kubirwanya no kubikumira.”

Iyi myitozo ibera mu Rwanda ibaye ku nshuro ya kane. Yitabiriwe n’abagera ku 100 baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika .

-3931.jpg

Ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha no gusangira ubunararibonye binyuze mu mahugurwa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere.

RNP

2016-09-02
Editorial

IZINDI NKURU

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro ku wa gatanu tariki ya 03/02/2017

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro ku wa gatanu tariki ya 03/02/2017

Editorial 06 Feb 2017
Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André

Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André

Editorial 08 Aug 2021
Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda 1, 200 000

Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda 1, 200 000

Editorial 11 Feb 2016
Zimbabwe: Inteko igiye kweguza Robert Mugabe

Zimbabwe: Inteko igiye kweguza Robert Mugabe

Editorial 21 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu Umuteruzi w’Amakarito y’’Ibirungo’ mu Ruganda  i Paris asha kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda
ITOHOZA

Impamvu Umuteruzi w’Amakarito y’’Ibirungo’ mu Ruganda i Paris asha kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda

Editorial 08 Feb 2017
U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM
UBUKUNGU

U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

Editorial 13 Mar 2020
Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi
Amakuru

Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Editorial 05 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru