• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda 1, 200 000

Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda 1, 200 000

Ubwanditsi 11 Feb 2016 Mu Mahanga

​Ku itariki 8 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana yafunze Gasengayire Immaculée, akaba akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda angana na 1, 2000,000 ayabikuje kuri konti ya VUP muri SACCO ya Fumbwe yari abereye umucungamutungo, iherereye mu murenge wa Fumbwe, muri aka karere,

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba,Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko abaturage bo muri uriya murenge bakora imirimo itandukanye muri VUP, bishyize hamwe, basaba inguzanyo ku mafaranga ya VUP muri iyi SACCO, ariko ubuyobozi bwayo bukoze igenzura, busanga batujuje ibyangombwa, ntibwayibemerera.”

IP Kayigi yagize ati:”Gasengayire, uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko, yaciye ruhinga nyuma arenga kuri uwo mwanzuro wa SACCO yari abereye umukozi, abikuza ayo mafaranga kuri konti ya VUP, kandi ntiyagira uwo ayaha, yaba abo baturage cyangwa undi uwo ari we wese.”

Yakomeje agira ati:”Abagenzuzi baturutse ku karere ka Rwamagana ni bo batahuye ko Gasengayire yanyereje ariya mafaranga. Byahise bimenyeshwa Polisi y’u Rwanda iramufata.”

IP Kayigi yavuze ko afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Musha mu gihe iperereza rikomeje kuri iki cyaha cyo kurigisa ariya mafaranga ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano mu kugikora.

Yagize kandi ati:”Birababaje kubona umuntu nka we wari ushizwe gucunga umutungo wa rubanda aba ari we uwurigisa. Abantu bakwiye kuba inyangamugayo kandi bakanyurwa n’ibyo bafite.”

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Ingingo ya 609 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

RNP

2016-02-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria

Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria

Ubwanditsi 10 Feb 2016
Rutsiro:Umuyobozi w’Umudugudu yasanzwe mu bwiherero yapfuye yimanitse mu kagozi

Rutsiro:Umuyobozi w’Umudugudu yasanzwe mu bwiherero yapfuye yimanitse mu kagozi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Kigali : Perezida Kagame yasabye abanyenganda gukora ibigurishwa ku giciro Abanyarwanda bibonamo

Kigali : Perezida Kagame yasabye abanyenganda gukora ibigurishwa ku giciro Abanyarwanda bibonamo

Ubwanditsi 07 Feb 2017
Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou

Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou

Ubwanditsi 25 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FARDC yirinze kuvuga umubare w’abicanwe na Gen. Mudacumura
HIRYA NO HINO

FARDC yirinze kuvuga umubare w’abicanwe na Gen. Mudacumura

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica
HIRYA NO HINO

Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica

Ubwanditsi 31 Mar 2018
U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie
Amakuru

U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

Ubwanditsi 08 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru