Muri gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19, haherewe ku bari ku rugamba rwo kuyirwanya n’abandi bafite intege nke bashobora guhura na yo byoroshye kandi ikabazahaza cyangwa ikaba yabahitana. Abana bafite ubumuga ni bamwe muri abo.
Bakwiye gahunda yihariye yo kubafasha guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19, byaba ngomba hagashyirwaho iyabo y’umwihariko yo kubaha urukingo.
Ingorane zugarije abafite ubumuga n’ingaruka bahura na zo badahawe urukingo rwa COVID-19
Nsabimana Maurice ufite ubumuga bwo kutabona, avuga ko Leta yari ikwiye kubashyiriraho gahunda yihariye yo kubona urukingo rwa COVID-19, kuko asanga batitaweho nta mwihariko bahabwa nk’abafie ubumuga.
Ati “rwose mfite impugenge ko bashobora kuzanzanira COVID-19, kandi nkurikije ukuntu numva ifite ubukana ishobora kumpitana, cyane ko ubuzima bwanjye busazwe butameze neza; dore ko njya kugira ubu bumunga bwo kutabona nakoze impanuka zimwe mu ngingo z’umubiri wanjye zikangirika bikanamviramo guhuma amaso yombi.”
Akomeza avuga ko yirirwa mu rugo, abana n’umuryango w’abantu umunani kandi bose babyuka bagenda, bakagaruka bamusanga murugo; akaba ariyo mpamvu afite impugenge kuko atarakingirwa kandi abavandimwe be bashobora kuzamuzanira icyorezo cya COVID-19,
Kabanyana Aline umwe mu bavukanye ubumuga bw’Amaguru yombi akaba afashwa n’akagare kugenda, avuga ko yifuza ko Leta ikwiye kubashyiriraho gahunda iborohereza guhabwa inkigo za COVID-19, kugira ngo na bo babone ubwirinzi nk’uko buhabwa abari mu zabukuru n’abafite izindi ndwara zidakira.
Ati “mbabazwa no kubona kuri Televiziyo n’ahandi bavuga ko hari gahunda yatangiye yo gukingira abanyarwnada, ariko sinumve aho bavuga ko harimo n’abafite ubumunga bakingiye, kandi ari icyiciro cy’abanyarwanda b’intege nke.”
Kabanyana akomeza avunga ko Leta by’umwihariko Minisiteri y’ubuzima yari ikwiye kugira icyo ikora kugira ngo abafite ubumunga na bo bahabwe inkingo za COVID-19, kuko bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n’iki cyorezo, kuko ubushobozi bwabo bwo kwirinda bufite aho bugarukira.
Nsabimana Emmanuel umubyeyi wa Nsabimana Maurice nawe avuga ko aterwa impugenge n’uko umwana we adahabwa urukingo rwa COVID-19, kandi adafite ubuzima bwiza bitewe n’ubumunga bwo kutabona afite.
Nsabimana ati “nk’ubu asigaye arwara ngahangayika nkeka ko arwaye COVID-19 kuko n’ubusanzwe ubuzima bwe bwashegeshwe n’impanuka yakoze ari na yo yamuzaniye kumugara akavamo amaso yombi ndetse n’izindi ngingo z’umubiri we zikangirika.”
Nsabimana akomeza avuga ko ahora ahangayitse ko abavandimwe b’umwana we bamwanduza bayikuye aho birirwa hatandukanye.
Hakwiye gahunda igenewe abafite ubumuga mu gukingira COVID-19
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, avuga ko hari abafite ubumunga bakingiwe n’ubwo atari bose. Asaba inzego zibishizwe ko bakora ibishoboka n’abandi bafite ubumuga bagahabwa inkingo kugira ngo bakomeze kugira ubwirinzi.
Ndayisaba akomeza avuga ko ku ikubitiro ku bufatanye na RBC bakoranye mu gukingira abafite ubumunga, n’ubwo kimwe n’abandi batabonye inkingo ari benshi.
Asaba abafite ubumunga batarabona inkingo za Covid-19 kugana amashyirahamwe abashinzwe ndetse n’inzengo z’ibanze kugira ngo babafashe kubona ubufasha.
Niyingabira Julien, umukozi wa RBC ushinzwe itumanaho avuga ko ku ikubitiro abafite ubumunga bari mu bo babanje gukingira, n’ubwo atari bose, cyane ko inkingo zari nke cyane. Avuga kandi ko bateganya kongera gukingira abandi mu gihe hazaba habonetse izindi nkingo.
Ati “dufatanyije n’amashyirahamwe y’abafite ubumunga bose mu Rwanda, turifuza ko tuzabashyira hamwe tubakingire n’ubwo nta mibare ifatika dufite y’abamaze gukingirwa ndetse n’abatarabona inkingo.”
Hashize igihe nta barura ry’abafite ubumuga rikorwa kuko riteganyijwe mu mwaka wa 2023 ariko ibarura ry’abafite ubumuga mu Rwanda riheruka muri 2012 ryagaragaje ko abantu 446.453 aribo bafite ubumunga, hatarimo abana bari munsi y’imyaka itanu kuko baba bashobora gukira.
Safi Emmanuel