• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Editorial 13 Jul 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Muri gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19, haherewe ku bari ku rugamba rwo kuyirwanya n’abandi bafite intege nke bashobora guhura na yo byoroshye kandi ikabazahaza cyangwa ikaba yabahitana. Abana bafite ubumuga ni bamwe muri abo.

Bakwiye gahunda yihariye yo kubafasha guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19, byaba ngomba hagashyirwaho iyabo y’umwihariko yo kubaha urukingo.
Ingorane zugarije abafite ubumuga n’ingaruka bahura na zo badahawe urukingo rwa COVID-19
Nsabimana Maurice ufite ubumuga bwo kutabona, avuga ko Leta yari ikwiye kubashyiriraho gahunda yihariye yo kubona urukingo rwa COVID-19, kuko asanga batitaweho nta mwihariko bahabwa nk’abafie ubumuga.

Ati “rwose mfite impugenge ko bashobora kuzanzanira COVID-19, kandi nkurikije ukuntu numva ifite ubukana ishobora kumpitana, cyane ko ubuzima bwanjye busazwe butameze neza; dore ko njya kugira ubu bumunga bwo kutabona nakoze impanuka zimwe mu ngingo z’umubiri wanjye zikangirika bikanamviramo guhuma amaso yombi.”

Akomeza avuga ko yirirwa mu rugo, abana n’umuryango w’abantu umunani kandi bose babyuka bagenda, bakagaruka bamusanga murugo; akaba ariyo mpamvu afite impugenge kuko atarakingirwa kandi abavandimwe be bashobora kuzamuzanira icyorezo cya COVID-19,
Kabanyana Aline umwe mu bavukanye ubumuga bw’Amaguru yombi akaba afashwa n’akagare kugenda, avuga ko yifuza ko Leta ikwiye kubashyiriraho gahunda iborohereza guhabwa inkigo za COVID-19, kugira ngo na bo babone ubwirinzi nk’uko buhabwa abari mu zabukuru n’abafite izindi ndwara zidakira.

Ati “mbabazwa no kubona kuri Televiziyo n’ahandi bavuga ko hari gahunda yatangiye yo gukingira abanyarwnada, ariko sinumve aho bavuga ko harimo n’abafite ubumunga bakingiye, kandi ari icyiciro cy’abanyarwanda b’intege nke.”
Kabanyana akomeza avunga ko Leta by’umwihariko Minisiteri y’ubuzima yari ikwiye kugira icyo ikora kugira ngo abafite ubumunga na bo bahabwe inkingo za COVID-19, kuko bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n’iki cyorezo, kuko ubushobozi bwabo bwo kwirinda bufite aho bugarukira.

Nsabimana Emmanuel umubyeyi wa Nsabimana Maurice nawe avuga ko aterwa impugenge n’uko umwana we adahabwa urukingo rwa COVID-19, kandi adafite ubuzima bwiza bitewe n’ubumunga bwo kutabona afite.
Nsabimana ati “nk’ubu asigaye arwara ngahangayika nkeka ko arwaye COVID-19 kuko n’ubusanzwe ubuzima bwe bwashegeshwe n’impanuka yakoze ari na yo yamuzaniye kumugara akavamo amaso yombi ndetse n’izindi ngingo z’umubiri we zikangirika.”

Nsabimana akomeza avuga ko ahora ahangayitse ko abavandimwe b’umwana we bamwanduza bayikuye aho birirwa hatandukanye.

Hakwiye gahunda igenewe abafite ubumuga mu gukingira COVID-19
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, avuga ko hari abafite ubumunga bakingiwe n’ubwo atari bose. Asaba inzego zibishizwe ko bakora ibishoboka n’abandi bafite ubumuga bagahabwa inkingo kugira ngo bakomeze kugira ubwirinzi.

Ndayisaba akomeza avuga ko ku ikubitiro ku bufatanye na RBC bakoranye mu gukingira abafite ubumunga, n’ubwo kimwe n’abandi batabonye inkingo ari benshi.

Asaba abafite ubumunga batarabona inkingo za Covid-19 kugana amashyirahamwe abashinzwe ndetse n’inzengo z’ibanze kugira ngo babafashe kubona ubufasha.

Niyingabira Julien, umukozi wa RBC ushinzwe itumanaho avuga ko ku ikubitiro abafite ubumunga bari mu bo babanje gukingira, n’ubwo atari bose, cyane ko inkingo zari nke cyane. Avuga kandi ko bateganya kongera gukingira abandi mu gihe hazaba habonetse izindi nkingo.

Ati “dufatanyije n’amashyirahamwe y’abafite ubumunga bose mu Rwanda, turifuza ko tuzabashyira hamwe tubakingire n’ubwo nta mibare ifatika dufite y’abamaze gukingirwa ndetse n’abatarabona inkingo.”

Hashize igihe nta barura ry’abafite ubumuga rikorwa kuko riteganyijwe mu mwaka wa 2023 ariko ibarura ry’abafite ubumuga mu Rwanda riheruka muri 2012 ryagaragaje ko abantu 446.453 aribo bafite ubumunga, hatarimo abana bari munsi y’imyaka itanu kuko baba bashobora gukira.

Safi Emmanuel

2021-07-13
Editorial

IZINDI NKURU

Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Editorial 24 Jan 2025
Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga

Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga

Editorial 14 Mar 2023
RD- Congo:  Perezida Tshisekedi  yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

RD- Congo: Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Editorial 20 May 2019
Uganda: Bobi Wine Yafunguwe By’agateganyo

Uganda: Bobi Wine Yafunguwe By’agateganyo

Editorial 27 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo
UBUKUNGU

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Editorial 09 Dec 2018
Kagame ni ishema rya Afurika – Perezida Talon
POLITIKI

Kagame ni ishema rya Afurika – Perezida Talon

Editorial 30 Aug 2016
Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri
POLITIKI

Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri

Editorial 13 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru