Guverinoma ya Kenya yatangaje ko abantu 15 aribo bamaze kumenyekana ko baguye mu gitero umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab wigambye ko wagabye ku nyubako ya 14 Riverside Drive iherereye muri Westlands mu Mujyi wa Nairobi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Mutarama nibwo abantu bagera kuri bane bavuye mu modoka bambaye imyenda irinda amasasu bakagaba igitero kuri iyo nyubako.
Abagabye iki gitero binjiye muri hotel bihishe amasura, barenga ahari abashinzwe umutekano ku ngufu, babateramo grenade nyuma barakomeza bikwira muri restaurant yayo barasa abatanga serivisi.
Iyi nyubako yari irimo abakozi benshi, abasaga 150 nibo bagerageje guhunga abandi babura uko bavamo.
Abatanga ubutabazi babwiye Reuters ko kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu bari bamaze kugeza mu buruhukiro bw’ibitaro bya Chiromo imirambo y’abantu 15 baguye muri icyo gitero kandi ko bashobora kwiyongera.
Ibyangombwa by’abaguye muri icyo gitero bigaragaza ko harimo abanyakenya 11, Umunyamerika umwe, Umwongereza umwe n’abandi babiri badafite ibibaranga ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kwemeza ko umuturage wazo umwe yaguye muri icyo gitero.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Kenya, Fred Matiang’I, yavuze ko inyubako zo muri ako gace zose zicungiwe umutekano, abantu bari gusohokamo ariko ntacyo yigeze atangaza ku byerekeranya n’abakigabye.
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko abagabye igitero kuri iyi hotel bose bishwe.
Iki gitero kibaye gikurikira ikindi gikomeye cyabaye muri Kenya mu 2013, kigabwe n’abarwanyi ba Al-Shabaab, cyibasiye inyubako ikomeye y’ubucuruzi kikagwamo abasaga 60.
Mu 2015 kandi aba barwanyi bishe abantu 148 muri Kaminuza ya Garissa mu Burasirazuba bwa Kenya.