Itsinda rihuriwemo na Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ryakoze igikorwa cy’ubugenzuzi mu turere twa Ngororero na Rutsiro harebwa abacukura amabuye y’agaciro ku buryo butubahirije amategeko. Iki gikorwa cy’iminsi ine cyasojwe tariki ya 31 Ukuboza 2015, cyabereye mu mirenge ya Gihango, Ruhango, Rusebeya, Musasa, Mukura na Murunda yo mu karere ka Rutsiro , naho mu karere ka Ngororero hasuwe imirenge ya Ndaro, Gatumba, Bwira, Nyange na Muhororo
Iki gikorwa cy’ubugenzuzi gishyizwe mu bikorwa nyuma y’uko kuwa 23 Ukuboza habayeho inama yo ku rwego rwo hejuru y’abayobozi yasabye ko habaho kurengera amazi ya Nyabarongo akaba urubogobogo.
Umuyobozi w’iri shami ryo kurengera ibidukikije Superintendent of Police (SP) Corneille Murigo yavuze ko muri iki gikorwa cy’ubugenzuzi bw’abangiza ibidukikije hafashwe abacukuzi 33 harimo 13 bafatiwe mu karere ka Rutsiro naho 20 bafatirwa mu karere ka Ngororero. Bari mu byiciro bibiri.
Icyiciro cya mbere kirimo abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakora uyu mwuga bafite ibyangombwa bibemerera gukora aka kazi, ariko kandi bagacukura batubahiriza uburyo bwo kurengera ibidukikije. Ikindi cyiciro kigizwe n’abacukuzi baba badafite icyangombwa na kimwe kibemerera gucukura, ku buryo babikora bihishahisha cyangwa se bagacukura nijoro, bikajyana no kwangiza ibidukikije.
SP Murigo yagize ati:” aba bose bangiza imigezi n’ibishanga, kuko amazi bakoresha mu kuyungurura amabuye y’agaciro ariho aturuka bityo agahindana. Ibi rero bigira ingaruka mbi ku mugezi wa Nyabarongo, ku bakorera aka kazi mu karere ka Ngororero kuko uriya mugezi amazi yawo ahinduka igitaka. Ibi kandi ni nako bigendekera abacukura ku buryo butarengera ibidukikije bo mu karere ka Rutsiro, kuko umugezi wa Koko wiroha mu kiyaga cya Kivu nawo amazi yawo ahinduka ibitaka”. Yavuze kandi ko hafashwe ibiro bitandukanye by’amabuye y’agaciro birimo 79 bya gasegereti, 3 bya koluta n’ibikoresho 50 byifashishwa mu bucukuzi.
SP Murigo yakomeje avuga ko hafunzwe ibirombe 25 byakorerwagamo ubucukuzi butemewe.Bariya bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije bazahabwa ibihano bitandukanye birimo igifungo ndetse n’amande nk’uko bikubiye mu ngingo za 388,438 na 439 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.
SP Murigo yavuze ko ibikorwa byo kugenzura uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa no gufata ababukora nabi ku buryo byangiza ibidukikije, bizakomereza mu duce twegereye umugezi wa Nyabarongo ndetse n’ahandi. Yasabye abacukuzi bafite ibyangombwa gukora umwuga wabo bazirikana kurengera ibidukikije.Yanasabye kandi abacukura nta byangombwa bafite, kwihutira kubishaka, bityo nabo bagakora bisanzuye ari nako barengera ibidukikije, kugira ngo birinde kuba bagerwaho n’ibihano binyuranye.
Remy Norbert Duhuze umuyobozi ku kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) yavuze ko abacukuzi bayungurira amabuye yabo mu migezi ku buryo byangiza umugezi wa Nyabarongo, ndetse bikaba bigira ingaruka mbi kuko hari n’abayacukura mu ishyamba rya Mukura.
RNP