Umuyobozi w’umuryango (APRODH) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, atangaza ko abantu bakomeje kwicwa mu Burundi, bagwa mu maboko y’inzego zishinzwe iperereza n’Imbonerakure.
Mbonimpa Pierre Claver, atangaza ko iperereza ryakozwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, rigaragaza ko abantu basaga 500 bishwe mu 2017, bazira ibitekerezo byabo bya politiki.
Raporo ifite umutwe ugira uti “Do not Play with Fire” ugenekereje mu Kinyarwanda ‘Wikina n’umuriro’ igaragaza ko hari abaturage bicwa, ababurirwa irengero, abahohoterwa n’inzego z’umutekano za Leta hamwe n’urubyiruko rw’ishyaka CNDD –FDD riri ku butegetsi, Imbonerakure.
Iyi raporo igaragaza ko abasaga 500 bishwe, abasaga 10.000 bakaba barafunzwe.
Claver Mbonimpa aganira na VOA, ari nayo dukesha iyi nkuru, yagize ati “Ibibazo byose twagiye twigaho, twasanze abo bantu bose baragiye bapfira mu maboko y’ingabo, polisi n’Imbonerakure, bamwe muri bo bashinjwaga ibikorwa by’ubupfumu abandi bakicirwa hirya no hino ku bw’impamvu zitandukanye”.
Iyi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ikaba itangaza ko abicwa baba bashinjwa ibyaha bahimbiwe, ahanini ko baba bahorwa ibitekerezo byabo bifitanye isano na politiki.
Minisitiri ufite mu nshingano Uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, Martin Nivyabandi, avuga ko iyi raporo yabatunguye, agahakana ibishinjwa Leta.
Ati “Nta gihugu na kimwe ku isi kiri Paradizo, abantu barapfa, naho kuvuga ko umutekano wongeye kuzamba mu 2017, kandi raporo zagaragazaga ko habaye impunduka nziza, natwe byaradutunguye cyane, …. Muri raporo zabo zose baba bashaka kugaragaza ko inzego z’umutekano zijandika mu bikorwa byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.
Loni itangaza ko abarundi bagera ku 430,000 bahunze kuva mu 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya gatatu.