Kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bwa Rwanda National Investement Trust Ltd bwahuye n’abanyamakuru bubasobanurira ku miterere n’imikorere ya RNIT Iterambere, abo banyamakuru baranyuzwe ku buryo benshi batwaye form zo kuzuza ngo bizigamire banashore imari mu kigega RNIT ITERAMBERE Fund. Kwizigamira muri icyo kigega ntibisaba amafaranga menshi kuko ari uguhera ku mafaranga 2000 Rwf gusa.
Umuyobozi Mukuru wa RNIT, Gashugi Andre, avuga yuko ibihumbi bibiri ariyo mafaranga make aherwaho kugirango Umuntu yizigamire. Abashoramari bashobora no kwizigamira no gushora mu kigega arenze 2000 Rfw.
Impamvu yatumye abanyamakuru bagaragaza ubushake bukomeye bwo gushora amafaranga yabo muri RNIT Iterambere Fund n’uko iki kigega giteganya (projection) gutanga inyungu itari munsi ya 9% ku mwaka.
Umuyobozi Mukuru wa RNIT, Gashugi Andre
Iyo RNIT iterambere fund yakiriye amafaranga y’abashaka kwizigamira ntabwo iyabika ahubwo iyashora mu bicuruzwa bitandukanye muri Banki Nkuru y’u Rwanda no mu Banki cyangwa kw’isoko ry’imari n’imigabane. Ntawe babuza gutwara amafaranga igihe icyo aricyo cyose ashakiye ariko iyo amazemo imyaka myinshi nibwo umuntu atahana atubutse.
Casmiry Kayumba