• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda
Silas Hategekimana na Nunu Johnson bamaze guhitanwa ni iyicarubozo rya CMI

Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda

Editorial 05 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma ya Nunu Johnson, wari umucuruzi mu Karere ka Ntungamo akaba yaritabye Imana afite imyaka 60, ku wa Gatandatu  taliki ya  17 Kanama 2019.

Azize iyicarubozo yakorewe mu gihe yari muri gereza ya CMI, ndetse abari baramufunze bamwangiraga kwivuza indwara ya diyabete .

Bityo nyakwigendera arazahara, ku buryo atongeye kugira agahenge nkuko yabaga ameze, mbere y’uko afungwa, nyuma y’igihe gito afunguwe ahitanwa na kanseri y’umwijima.

Undi munyarwanda Silas Hategekimana,  wamaze ibyumweru atoterezwa mu maboko y’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) yapfuye azize iryo yicarubozo yakorewe ubwo yari afunzwe.

Yamaze iminsi 18 mu maboko ya CMI atotezwa we n’abandi banyarwanda biganjemo abasengeraga mu Itorero rya ADEPR, mbere y’uko bajugunywa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda tariki 12 Kamena uyu mwaka.

Kubw’amahirwe make, Hategekimana w’imyaka 43 yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize azize itotezwa yakorewe ubwo yari mu nzara z’inzego z’umutekano za Uganda.

Umuryango we watangaje ko nyuma y’igihe gito arekuwe, ubuzima bwe bwatangiye kumererwa nabi.

Umwe mu muryango we yagize ati “Yatangiye kunanirwa guhumeka, akababara mu gituza ndetse no mu mbavu iburyo.”

Yajyanywe ku bitaro bya Kacyiru, ahava yoherezwa mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe gusuzumwa kuko yababaraga cyane mu gituza.

Umuganga wamusuzumye, yasabye ko anyuzwa mu cyuma (X-ray) bigakorerwa ku ivuriro rya Legacy Clinics.

Ibyagaragajwe n’isuzumamurambo [Autopsy report]

Kuwa Gatandatu tariki 31 Kanama ubwo Hategekimana yari mu nzira bamujyanye mu ivuriro rya Legacy Clinics, yarushijeho kumererwa nabi kugeza ubwo yitabye Imana.

Ibizamini byakorewe umurambo, New Times yatangaje ko bigaragaza ko Hategekimana “Yari afite imvune y’urubavu yo ku rwego rwa gatanu ndetse n’ikibazo cy’amaraso yari yarikusanyirije hagati y’igituza n’ibihaha (hemothorax) hamwe no kwangirika ibihaha.Yari afite kandi ikibazo cy’impyiko y’ibumoso yangiritse n’ibikomere mu nda.”

Raporo y’isuzuma yakorewe igasinywaho n’abaganga babiri, igaragaza ko urupfu rwe atari ‘urusanzwe’ ahubwo ko rwatewe no gukubitwa cyane mu gituza no mu nda.

Hategekimana asize umugore Annonciata Nyirahabimana n’abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu.

Nyirahabimana yavuze ko umugabo we yari umuntu mwiza wita ku muryango we kandi usenga.

Mu gahinda kenshi yagize ati “Yari yariyeguriye gukorera itorero no kwita ku bana be.”

Umuryango wa Hategekimana wabaga mu Gatenga, mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Uko Hategekimana yashimuswe

Hategekimana Silas w’imyaka 43 uvuka i Musanze, yafashwe atwaye umuyobozi mu itorero rya ADEPR Pentecostal Church International Uganda (PCIU) muri Uganda, barafungwa.

Uyu mugabo yari yaragiye muri Uganda mu 2009 atangira ubumotari i Kampala mu 2013.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ubwo yarekurwaga na bagenzi be muri Kamena uyu mwaka yagize ati “Twabonye abasivili batandatu bafite imbunda binjiye mu gipangu aho twari baje baradufata. Batubwiye ko bashaka Musinga Antoine uri mu bayobozi ba ADEPR Uganda wihishe kubera umutekano. Mu kanya gato haje abapolisi n’abasirikare barenga 20, batwambika amapingu, batujyana muri CMI.’’

Nyuma y’igihe ari kuri CMI yajyanwe Kireka, aho yasanze abandi Banyarwanda benshi.

Yagize ati “Bamwe batubwiye ko bava muri RNC, FDLR n’Ishyaka rya Victoire Ingabire, FDU Inkingi. Hari abamotari bakorera Kampala bari mu mitwe ishaka guhungabanya u Rwanda kuko nanjye bangezeho, bashaka ko njyamo, mbereka ko nta murongo wo kurwanya igihugu mfite.’’

Hategekimana wari amaze iminsi 18 afungiye muri gereza, muri Uganda yayoboraga Umudugudu wa Kinawa mu Itorero rya PCIU ugizwe n’abakirisitu barenga 25.

Mu butumwa bwe yavuze ko Abanyarwanda bamenya ko bagenzi babo bari muri Uganda batorohewe.

Yavuze ko “Ubu hari gahunda yo kujya mu byaro byose bashaka Abanyarwanda ku buryo abadashaka gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aribo bibandwaho cyane. Iyo udafite iyo gahunda, bagukorera iyicarubozo.’’

Yasabye Abanyarwanda gusengera abari muri Uganda ndetse na Leta ya Uganda igafungura abantu bose yafunze barimo abanyeshuri 120 babatandukanyije bakajyanwa ahatazwi.

Ubwo bari mu buroko bwa CMI, Hategekimana yavuze ko yumvise bamwe mu babakoreraga iyicarubozo harimo abavuga neza Ikinyarwanda. Abo nibo babakubitaga babahatira kwemera ko ari ‘maneko z’u Rwanda’.

We ubwe yivugiye ko yakubiswe n’abakozi b’umutwe wa RNC, bakamukubita ibibuno by’imbunda mu gihe yabaga yategetswe kunama agashyira umutwe mu maguru.

Hategekimana yavuze ko hari umunsi umwe, umwe mu babatotezaga yamusabaye ko yinjira muri RNC.

Ati “Yarambwiye ngo ngomba kujya muri RNC ariko mubwira ko imyaka yanjye nta mbaraga nkifite zo kujya muri ibyo. Narongeye mubaza impamvu narwanya igihugu cyanjye nta kibi cyankoreye.”

Icyo gisubizo ngo cyarabarakaje, barushaho kumukubita.

Nyuma y’ibyumweru bibiri akubitwa, ngo yaje koherezwa mu ishami rya CMI ahitwa Kireka.

Bamaze kubona ko nta kindi azimarira kuko bari bamaze kumwangiza, bamujugunye ku mupaka wa Kagitumba.

Aho Kireka bamufungiye mu minsi ya nyuma, ngo yahabonye abandi banyarwanda bakorewe itotezwa rikabije.

Ati “Hari umusore wari warahahamutse kubera iyicarubozo, sinzi niba azarokoka.”

Hategekimana na bagenzi be umunani, bajyanye Leta ya Uganda mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba basaba kurenganurwa ku iyicarubozo bakorewe. Agiye atabonye ubutabera yari ategereje guhabwa.

Muri Werurwe uyu mwaka, Leta y’u Rwanda yagiriye inama abanyarwanda kutajya muri Uganda kubw’umutekano wabo nyuma y’amagana y’abamaze gufatwa bagafungwa, bagatotezwa nta cyaha bashinjwa.

Mu kwezi gushize, Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda basinye amasezerano y’ubufatanye agamije kubyutsa umubano w’ibihugu byombi ariko bisa nk’aho ntacyo biratanga.

INKURU BIFITANYE ISANO :

Nunu Johnson, Indi Nzirakarengane Yazize Iyicarubozo Rya CMI Yapfiriye Ntungamo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko izagira inama abaturage bayo gusubira muri Uganda nyuma y’uko amagana y’abafatiweyo bagatoteza nta cyaha bafite bazaba barekuwe.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda bose bafashwe n’inzego zitandukanye muri Uganda ntawe uragezwa imbere y’ubutabera ngo aburanishwe. Kugera muri Werurwe 2019, Abanyarwanda barenga 800 bari bamaze kwirukanwa nyuma yo gutotezwa.

2019-09-05
Editorial

IZINDI NKURU

Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Editorial 21 Feb 2023
Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Editorial 19 Dec 2021
Thabo Mbeki Wigeze Kuyobora Afurika Y’Epfo Yimwe Ikaze Muri Congo Nk’intumwa Idasanzwe

Thabo Mbeki Wigeze Kuyobora Afurika Y’Epfo Yimwe Ikaze Muri Congo Nk’intumwa Idasanzwe

Editorial 22 Aug 2018
FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.

FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.

Editorial 05 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bubiligi bwihimuye k’u Bwongereza bwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi
IMIKINO

U Bubiligi bwihimuye k’u Bwongereza bwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi

Editorial 15 Jul 2018
Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo
Mu Mahanga

Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo

Editorial 08 Mar 2018
Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Editorial 06 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru